ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 32
  • Ese Abahamya ba Yehova bemera Isezerano rya Kera?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Abahamya ba Yehova bemera Isezerano rya Kera?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki Abakristo bakeneye Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya?
  • “Byandikiwe kutwigisha”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ese Abahamya ba Yehova bemera isezerano rya kera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Bibiliya ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese izina Yehova ryagombye kugaragara mu isezerano rishya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 32

Ese Abahamya ba Yehova bemera Isezerano rya Kera?

Yego. Abahamya ba Yehova bemera ko Bibiliya yose ‘yahumetswe n’Imana kandi [ko] ifite akamaro’ (2 Timoteyo 3:16). Iyo Bibiliya igizwe n’ibyo abantu bakunze kwita Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya. Ubusanzwe, Abahamya ba Yehova bakunze kwita ibyo bice bya Bibiliya, Ibyanditswe by’Igiheburayo n’Ibyanditswe bya Gikristo by’Ikigiriki. Ibyo bituma twirinda gusa n’abumvikanisha ko hari ibice bya Bibiliya bitagihuje n’igihe cyangwa bidafite agaciro.

Kuki Abakristo bakeneye Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya?

Intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana, maze arandika ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha” (Abaroma 15:4). Ku bw’ibyo, mu Byanditswe by’Igiheburayo harimo inyigisho zidufitiye akamaro. Bimwe mu bikubiyemo, ni amateka y’ingenzi n’inama z’ingirakamaro.

  • Amateka y’ingenzi. Ibyanditswe by’Igiheburayo birimo amateka arambuye ku birebana n’iremwa n’uko icyaha cyatangiye. Turamutse tutazi ibyo bintu, ntitwamenya ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira: twakomotse he? Kuki abantu bapfa? (Intangiriro 2:7, 17). Nanone kandi, Ibyanditswe by’Igiheburayo bivuga ukuntu Yehova Imana yagiranaga imishyikirano n’abantu babonye ibyiza kandi bagahura n’ibibazo nk’ibyo duhura na byo.​—Yakobo 5:17.

  • Inama z’ingirakamaro. Igitabo cyo muri Bibiliya cy’Imigani n’icy’Umubwiriza, bikaba biri mu bigize Ibyanditswe by’Igiheburayo, birimo inama dukenera mu buzima kandi zitajya zita agaciro. Ibyo bitabo bitwereka icyo twakora ngo tugire urugo rwiza (Imigani 15:17), uko twashyira mu gaciro mu birebana n’akazi (Imigani 10:4; Umubwiriza 4:6), n’uko abakiri bato bakitwara neza mu busore bwabo (Umubwiriza 11:9–12:1).

Nanone kandi, bidufasha kwiga ibirebana n’Amategeko ya Mose aboneka muri Torah (ari byo bitabo bitanu bibanza bya Bibiliya). Nubwo Abakristo batagengwa n’ayo Mategeko, akubiyemo amahame y’ingenzi ashobora gutuma tugira ibyishimo.​—Abalewi 19:18; Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze