ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 49
  • Ese umuzika uwo ari wo wose nahitamo hari icyo utwaye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese umuzika uwo ari wo wose nahitamo hari icyo utwaye?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Akamaro k’umuzika
  • Imitego
  • Nakora iki ngo nshyire umuzika mu mwanya wawo?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Mwirinde umuzika wanduye!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Mwilinde umuziki ushobora guhindura umuntu mubi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • Umuzika ushimisha Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 49
Umukobwa wumva umuzika

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese umuzika uwo ari wo wose nahitamo hari icyo utwaye?

“Mu gitondo iyo maze kwitegura numva umuzika. Nakwinjira mu modoka nkumva umuzika. Iyo ndi mu rugo ndimo nduhuka, nkora isuku cyangwa nsoma, nabwo numva umuzika. Buri gihe mba numva umuzika.”​—Carla.

Ese nawe ukunda umuzika nka Carla? Niba uwukunda, iyi ngingo izagufasha kumenya ibyiza byawo, kwirinda imitego wakugushamo no guhitamo neza umuzika wumva.

  • Akamaro k’umuzika

  • Imitego

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Akamaro k’umuzika

Kumva umuzika twabigereranya no kurya. Kumva umuzika ukwiriye kandi ntukabye bishobora kukugirira akamaro. Ni kimwe no kurya ibyokurya byiza kandi nturenze urugero. Suzuma ibi bintu bikurikira:

  • Umuzika ushobora gutuma ugira akanyamuneza.

    “Iyo umunsi wambereye mubi numva umuzika nkunda maze nkumva ngize akanyamuneza.”​—Mark.

  • Umuzika ushobora kukwibutsa ibya kera.

    “Akenshi, hari indirimbo numva igahita inyibutsa ibihe byiza bya kera. Igihe cyose nyumvise ndishima.”​—Sheila.

  • Umuzika ushobora gutuma abantu bunga ubumwe.

    “Igihe nari ndi mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova maze abateranye bose bakaririmba indirimbo isoza, nararize. Nubwo twavugaga indimi zitandukanye, iyo ndirimbo yatumye twunga ubumwe.”​—Tammy.

  • Umuzika ushobora gutuma ugira imico myiza.

    “Kwiga gucuranga icyuma cy’umuzika bituma witoza umuco wo kwihangana no kugira gahunda. Si ibintu wahita umenya ako kanya. Nta kundi wamenya gucuranga uretse guhora ubyitoza.”​—Anna.

Ese wari ubizi? Zaburi ni cyo gitabo kinini cyane cyo muri Bibiliya kandi kigizwe n’indirimbo 150.

Umusore ukiri muto witegereza pome iboze

Uko utoranya neza ibyokurya, ni na ko ugomba gutoranya neza umuzika wumva

Imitego

Kimwe n’uko ibyokurya bihumanye bishobora kwangiza umuntu, umuzika mubi na wo ushobora kukwangiza. Dore impamvu:

  • Indirimbo nyinshi zirimo amagambo y’ubusambanyi bweruye.

    “Bisa n’aho indirimbo zigezweho zose muri iki gihe zerekeza ku bitsina. Nta n’ubwo bakibihisha.”​—Hannah.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe” (Abefeso 5:3). Ibaze uti “ese umuzika nkunda utuma ntumvira iyo nama?”

  • Hari umuzika ushobora kugutera agahinda.

    “Hari igihe ndara nkanuye numva indirimbo zituma ntekereza ibintu bintera kwiheba. Indirimbo zibabaje zituma ngira ibitekerezo bibi.”​—Tammy.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa” (Imigani 4:23). Ibaze uti “ese umuzika numva utuma ngira ibitekerezo bibi?”

  • Hari umuzika ushobora kugutera uburakari.

    “Umuzika urimo amagambo y’uburakari, kwiyanga n’urwango unteza ibibazo. Nabonye ko iyo maze kumva uwo muzika ibyiyumvo byanjye bihita bihinduka. Abagize umuryango wanjye na bo barabibonye.”​—John.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu (Abakolosayi 3:8). Ibaze uti “ese umuzika numva utuma mba umunyarugomo kandi sinite ku byiyumvo by’abandi?”

Dufate uwuhe mwanzuro? Jya utoranya umuzika wumva. Uko ni ko umukobwa ukiri muto witwa Julie abigenza. Yaravuze ati “incuro nyinshi ngenzura indirimbo numva maze ngasiba izidakwiriye. Si ko buri gihe biba byoroshye, ariko nzi ko ari byo mba nkwiriye gukora.”

Umukobwa witwa Tara na we yavuze nk’ibyo. Yaravuze ati “hari igihe indirimbo ifite injyana nziza iza muri radiyo, ariko nakumva amagambo yayo, ngahindura radiyo numvaga. Ibyo bimeze nko kureka keke umaze kuyiryaho. Niba mfite imbaraga zo kureka kumva indirimbo ivuga iby’ubusambanyi, nzagira n’imbaraga zo kwanga ikintu cyose cyatuma nsambana mbere y’ubukwe. Sinshaka gupfobya ingaruka umuzika wangiraho.”

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

Abigail

“Umuzika ushobora guhindura ibyiyumvo byawe mu buryo utatekerezaga kandi tutabaye maso umuzika duhitamo ushobora kutugiraho ingaruka mbi tutahita dutahura, tugashiduka twaguye mu mutego.”​—Abigail.

Robert

“Indirimbo wumvise incuro nke na yo ishobora kukuguma mu mutwe iteka ryose. Ubwo rero, niba wumvise indirimbo ari mbi, jya uhita uyireka. Naho ubundi ntiyazigera ikuva mu mutwe.”​—Robert.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze