IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Abagalatiya 6:9—“Twe gucogorera gukora neza”
“Ntimukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa.”—Abagalatiya 6:9, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.”—Abagalatiya 6:9, Bibiliya Yera.
Icyo umurongo wo mu Bagalatiya 6:9 usobanura
Intumwa Pawulo yateraga Abakristo inkunga yo gukomeza gukora ibyo Imana ibona ko ari byiza kandi ko bikwiriye. Kubikora byari gutuma bizera badashidikanya ko Imana izabaha umugisha.
“Twe gucogora.” Iyi nteruro ishobora guhindurwa ngo: “Ntitukarambirwe.” Mu rurimi rw’umwimerere, iryo jambo ryumvikanisha igitekerezo cyo kudacika intege cyangwa kutagabanya ishyaka. Kuba Pawulo nawe yariyerekejeho aya magambo, bigaragaza ko nawe yajyaga ahangana n’ingorane zamucaga intege.—Abaroma 7:21-24.
“Gukora ibyiza,” hakubiyemo ibintu byose byiza Umukristo akora mu murimo w’Imana. Nanone kandi hakubiyemo ibikorwa byiza akorera bagenzi be bahuje ukwizera ndetse n’abandi.—Abagalatiya 6:10.
“Mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa.” Pawulo yibukije abasoma aya magambo ko kugira ngo babone ingororano z’ibyiza bakoze, bishobora gufata igihe nk’uko bifata igihe kugira ngo imbuto umuhinzi yateye zikure. Igihe Pawulo yerekezaga ku isarura, yashakaga gushyira isano hagati y’uyu murongo n’ukuri kw’ibanze kugaragara mu murongo wa 7, ugira uti: “Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura.” Mu yandi magambo, Umukristo ukora ibintu Imana ibona ko ari byiza, azabona imigisha myinshi, hakubiyemo n’ubuzima bw’iteka.—Abaroma 2:6, 7; Abagalatiya 6:8.
Imimerere umurongo wo mu Bagalatiya 6:9 wanditswemo
Intumwa Pawulo yandikiye iyi baruwa Abakristo babaga i Galatiya ahagana mu mwaka wa 50-52 N.Y. Yifuzaga kurinda Abakristo ingaruka zashoboraga kubageraho, bitewe n’abantu biyitaga Abakristo ariko bakagoreka ukuri ku byerekeye Yesu (Abagalatiya 1:6, 7). Abo bigisha b’ibinyoma bavugaga ko Abakristo bagombaga kubahiriza amategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli ikoresheje Mose (Abagalatiya 2:15, 16). Pawulo yabasobanuriye ko intego yayo Mategeko yari yararangiye kandi ko bitari bikiri ngombwa ko bayubahiriza.—Abaroma 10:4; Abagalatiya 3:23-25.
Igihe Pawulo yateraga Abakristo bagenzi be inkunga yo gukomeza “gukora ibyiza,” ntiyerekezaga kukumvira Amategeko ya Mose. Ahubwo, yabateraga inkunga yo “gukurikiza amategeko ya Kristo,” yari akubiyemo inyigisho zose Yesu yigishije ku birebana no gukorera ibyiza abandi.—Abagalatiya 6:2; Matayo 7:12; Yohana 13:34.
Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Abagalatiya mu ncamake.