ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbv ingingo 59
  • Yeremiya 11:11—“Ngiye kubateza ibyago”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yeremiya 11:11—“Ngiye kubateza ibyago”
  • Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo umurongo wo muri Yeremiya 11:11 usobanura
  • Imimerere umurongo wo muri Yeremiya 11:11 wanditswemo
  • “Sinshobora guceceka”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Ese buri munsi urabaza uti “Yehova ari he?”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Yeremiya 29:11—“Nzi neza ibyo ntekereza kubagirira”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
ijwbv ingingo 59

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yeremiya 11:11—“Ngiye kubateza ibyago”

“Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘dore ngiye kubateza ibyago batazabasha kwikiza. Bazatabaza ngo mbafashe ariko sinzabumva.”—Yeremiya 11:11, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, NWT.

“Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘dore ngiye kubateza ibyago batazabasha kurokoka, bazantakira ariko sinzabumvira.”—Yeremiya 11:11, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo muri Yeremiya 11:11 usobanura

Amagambo ari muri uyu murongo Imana yayabwiye Abayahudi babagaho mu gihe cy’Umuhanuzi Yeremiya. Ubwo rero Yehovaa ntiyari kubarinda, kubera ko bari barirengagije ubutabera bwe bukiranuka n’amategeko ye arangwa n’urukundo. Nanone ntibari bakimutinya, banze inama ze, kandi yagiye akoresha abahanuzi ngo abacyahe ariko bakamusuzugura.—Imigani 1:24-32.

“Ni yo mpamvu Yehova avuga ati.” Ijambo ngo “ni yo mpamvu” rihuza ibitekerezo biri ku mirongo ibanza n’ukurikiraho. Muri Yeremiya 11:1-10, Yehova yabwiye abantu be ko bishe isezerano yagiranye na bo cyangwa isezerano basekuruza bari baragiranye na we (Kuva 24:7). Aho gusenga umuremyi wabo wenyine, batangiye gusenga ibigirwamana. Kubera ibyo bikorwa by’ubuhakanyi batangiye gukora ‘ibindi bintu bibi, urugero nko gutambira abana babo ibigirwamana!—Yeremiya 7:31.

“Dore ngiye kubateza ibyago.” Akenshi Bibiliya iyo ishaka kuvuga ko Imana yemeye ko kintu runaka kiba, ivuga ko ari yo yakoze icyo ikintu. Kuki twakwemeza ko ibivugwa muri uyu murongo na byo ari uko bimeze? Igihe abari bagize ubwoko bw’Imana birengagizaga amahame y’Imana kandi bagatangira gusenga ibigirwamana, bagezweho n’imibabaro myinshi. Kandi ibyo byatumye Imana idakomeza kubarinda, maze umwanzi wabo ari we mwami wa Babuloni arabatera, arimbura Yerusalemu, abari bahatuye abajyana mu bunyage. Imana z’ibinyoma bari biringiye ntizashoboraga kubakiza.—Yeremiya 11:12; 25:8, 9.

Kuba Imana yaremeye ko ibyago bigera ku bari bagize ubwoko bwayo ntibisobanura ko yakoze ibibi cyangwa ngo igire uwo irenganya. Muri Yakobo 1:13 havuga ko “Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi.” Hari Bibiliya ihindura ayo magambo yo muri Yeremiya 11:11, igira iti: “Imana izateza ibyago [Abayahudi].” Icyakora, mu rurimi rw’umwimerereb ijambo “ibyago” ryakoreshejwe muri Yeremiya 11:11, rishobora nanone gusobanurwa ngo: “amakuba” cyangwa “ibiza.” Rikaba ari ijambo ryashakaga kumvikanisha imibabaro yari kugera ku Bayahudi.

Abasirikare b’Abanyababuloni bajyanye abagabo b’Abayahudi, abagore ndetse n’abana mu bunyage. Umwotsi urimo urazamuka inyuma yabo uturutse i Yerusalemu.

“Bazatabaza ngo mbafashe ariko sinzabumva.” Yehova ntabwo yumva amasengesho y’abantu bafite “ibiganza byuzuye amaraso” cyangwa abasenga imana z’ibinyoma (Yesaya 1:15; 42:17). Icyakora, yumva amasengesho y’abantu bicuza by’ukuri kandi bakamugarukira bicishije bugufi.—Yesaya 1:16-19; 55:6, 7.

Imimerere umurongo wo muri Yeremiya 11:11 wanditswemo

Yehova yahisemo Yeremiya ngo amubere umuhanuzi mu mwaka wa 647 Mbere ya Yesu. Yeremiya yamaze imyaka 40 aburira abantu bo mu Buyuda, ababwira ko Imana yari igiye kubacira urubanza, ariko banze kumva. Muri icyo gihe ni bwo uwo muhanuzi yanditse amagambo dusanga muri Yeremiya 11:11. Amaherezo mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, bwa butumwa bw’urubanza bwarasohoye maze ingabo z’Abanyababuloni zisenya Yerusalemu.—Yeremiya 6:6-8; 39:1, 2, 8, 9.

Nanone igitabo cya Yeremiya kirimo ubutumwa buhumuriza. Yehova yaravuze ati: “Nimumara imyaka 70 i Babuloni, . . . [nzasohoza] isezerano ryanjye mbagarure aha hantu [mu gihugu cy’Abayahudi]” (Yeremiya 29:10). Yehova ‘yasohoje’ isezerano rye mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, Abamedi n’Abaperesi bamaze kwigarurira Babuloni. Yehova yemeye ko abantu be bari baratataniye hirya no hino mu bwami bwa Babuloni basubira mu gihugu cyabo kandi bakongera kumusenga mu buryo yemera.—2 Ngoma 36:22, 23; Yeremiya 29:14.

Soma muri Yeremiya igice cya 11 muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye.

Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Yeremiya mu ncamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana mu kinyarwanda, rikomoka ku ngombajwi enye z’Igiheburayo. Niba wifuza gusobanurirwa impamvu Bibiliya nyinshi zikoresha izina Umwami, aho gukoresha izina bwite ry’Imana, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”

b Ibyanditswe by’Igiheburayo, nanone abantu benshi bakunda kwita Isezerano rya Kera, byanditswe mu rurimi rw’Igiheburayo n’Icyarameyi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze