IBOLYA BARTHA | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO
Nafashije umugabo wanjye nta jambo mvuze
Hari ibintu byinshi byiza byatumye nkunda Yehova. Nashimishijwe n’ukuntu Abahamya ba Yehova bakundana kandi nishimiye ukuntu bigisha ukuri ko muri Bibiliya. Nanejejwe no kumenya ko Imana yita ku bantu kandi ko izatuma babaho neza mu gihe kizaza. Ariko, umugabo wanjye ntiyari anshyigikiye, kandi ibyo byarambabazaga cyane.
Ku munsi w’ubukwe bwacu
Navukiye muri Rumaniya mu mwaka wa 1952. Mama yari Umuhamya wabatijwe, ariko yari yarakonje bigatuma tutajya mu materaniro. Ikindi kandi, Rumaniya yari iyobowe n’Abakomunisiti, bityo umurimo w’Abahamya ba Yehova wo gucapa ibitabo no kubwiriza wari ubuzanyijwe. Ubwo rero nagize imyaka 36, ntazi Yehova uwo ari we cyangwa icyo Bibiliya yigisha. Ariko mu mwaka wa 1988, ubwo njye n’umugabo wanjye István twabaga mu mujyi wa Satu-Mare, hari ikintu cyabaye cyahinduye ubuzima bwanjye.
Ubutumire ntashoboraga kwanga
Umunsi umwe mama yaje kunsura. Yarambwiye ati: “Ngiye gusura nyoko wanyu. None se waje tukajyana? Nyuma yaho, turajyana guhaha.” Kubera ko nta kintu nari ndimo gukora, naremeye turajyana.
Igihe twageraga kwa mama wacu, nasanze harimo kuberayo amateraniro, ari kumwe n’abandi bantu bagera ku icyenda. Namenye ko mama yari yarongeye kuba Umuhamya urangwa n’ishyaka. Ibyo numvise uwo munsi byankoze ku mutima kandi biranshimisha cyane.
Igihe amateraniro yari arangiye, uwari uyoboye amateraniro yaraje arambwira ati: “Nitwa János. Nabonye ko wari wakurikiye amateraniro cyane. Ese ibyo twize wabikunze?” Namubwiye ko ari ubwa mbere nari ngiye mu materaniro nk’ayo kandi ko nifuzaga kongera kuyazamo. Yarambajije ati: “Ese wifuza kwiga Bibiliya?” Rwose si nari kwanga ubutumire nk’ubwo. Nahise mbona ko ari Imana yatumye mpura n’abo bantu.
Umunsi wakurikiyeho, János yampuje na Ida, maze atangira kunyigisha Bibiliya. Ariko nari mpangayitse nibaza uko umugabo wanjye István azabyakira naramuka amenye ko nigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Nagerageje kubivugaho inshuro nyinshi ariko akanyereka ko bitamushishikaje. Narabibonaga ko bitamushimishije.
Nubwo byari bimeze bityo ariko, nakomeje kwiga Bibiliya kandi nabatijwe muri Kanama 1989. Hashize amezi ane, ubutegetsi bw’Abakomunisiti muri Rumaniya bwavuyeho kandi umuyobozi wabwo yarishwe.
Ibitotezo byarushijeho kwiyongera
Igihe ubutegetsi bw’Abakomunisiti bwavagaho twarushijeho kubona umudendezo. Abahamya ba Yehova bemerewe guterana no kubwiriza ku mugaragaro. Ariko njye uwo mudendezo ntiwanguye neza kuko byatumye ndushaho gutotezwa. István yarambwiye ati: “Sinkubujije kujya mu idini ushaka, ariko sinshaka ko ujya kubwiriza ku nzu n’inzu.”
Birumvikana ko ntari buhagarike kubwiriza (Ibyakozwe 4:20). Nagerageje kujya mbwiriza nihishe. Ariko umunsi umwe, incuti za István zambonye ndimo kubwiriza ku nzu n’inzu maze zirabimubwira. Igihe nari ngeze mu rugo, umugabo wanjye yarantonganyije asakuza cyane ati: “Uradusebya njye n’umuryango wanjye.” Yamfatiye icyuma ku ijosi antera ubwoba ambwira ko ninsubira kubwiriza azanyica.
Nagerageje kuganira na István, kandi mwizeza ko mukunda. Ibyo namubwiye byatumye amara igihe gito atuje. Ariko igihe nangaga kujya mu mihango y’ubukwe bw’umwe mu bagize umuryango, yari kubera mu rusengero yarandakariye cyane. Ibyo byatumye ambwira amagambo mabi cyane.
Ikibabaje, ni uko namaze imyaka 13 yose, nihanganira uburakari bwa István. Muri icyo gihe yambwiraga ko ninkomeza kubwiriza tuzatana. Hari n’igihe yankingiranaga, akampeza hanze. Hari nubwo yambwiraga ngo mpakire utwanjye muvire aho.
Ni iki cyamfashije kwihanganira ibyo bihe bibi? Nasengaga Yehova musaba kumfasha gutuza, kandi rwose yaramfashije (Zaburi 55:22). Abagize itorero na bo banyitayeho cyane. Abasaza na bamwe muri bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka baranshyigikiye kandi bantera inkunga yo kudahagarika umurimo wo kubwiriza. Banyibukije ibyo Bibiliya ivuga ku bagore bafasha abagabo babo “nta jambo bavuze” bitewe no gukomeza gushikama kandi bakabera Yehova indahemuka (1 Petero 3:1). Amaherezo ibyo ni byo byaje kumbaho.
Igihe ibintu byahindukaga
Mu mwaka wa 2001, István yaturitse agatsi ko mu bwonko maze asigara agendera mu kagare. Yamaze ukwezi kose mu bitaro kandi amara ibyumweru byinshi abaganga bamwitaho. Muri icyo gihe cyose nabaga ndi iruhande rwe. Naramugaburiraga, nkamuganiriza kandi nkamuha ibyo akeneye byose.
Abagize itorero na bo bazaga kumusura. István yahise abona ko abavandimwe na bashiki bacu bamukunda kandi ko bamuhangayikiye. Abenshi bazaga kudufasha imirimo yo mu rugo kandi abasaza baduhoraga hafi kugira ngo baduhumurize kandi badushyigikire.
Ibyo bintu abavandimwe bakoze byashimishije István, ariko byatumye aterwa isoni n’ukuntu yamfataga nabi. Nanone yabonye ko nta n’umwe mu ncuti ze wigeze aza kumusura. Igihe yavaga mu bitaro yaravuze ati: “Ndashaka kwiga Bibiliya no kuba Umuhamya wa Yehova.” Narishimye cyane ku buryo naturitse nkarira.
Mu kwezi kwa Gatanu 2005, István yarabatijwe. Kubera ko atashoboraga kugenda, abavandimwe bamujyanye mu kagare k’abamugaye bamugeza hafi ya pisine yaberagamo umubatizo, baramuterura buhoro buhoro, bamugeza mu mazi maze baramubatiza. István yabaye umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka. Sinjya nibagirwa ibihe byiza twagiranye mu murimo wo kubwiriza. Sinabyiyumvishaga. Tekereza nawe kubona umugabo wigeze kundwanya ambuza kubwiriza ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, noneho andi iruhande yishimiye kugeza ku bandi ubutumwa bwiza!
István yakunze Yehova cyane kandi yamaraga igihe kinini yiga Bibiliya, afata no mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya. Yakundaga kuganira kuri iyo mirongo n’abandi bagize itorero. Ibyo byatumaga atera inkunga abandimwe na bashiki bacu.
Ndi kumwe n’incuti zanjye mu ikoraniro ry’iminsi itatu
István yakomeje kuremba. Nyuma yaho uburwayi bwe bwatumye agera ubwo adashobora kuvuga no kuva aho aryamye. Ese ibyo byatumye acika intege? Oya rwose! Yakomeje gusoma no kwiga Bibiliya uko ashoboye kose. Kandi iyo incuti ze zamusuraga yakoreshaga ikoranabuhanga akavugana na zo kandi akazitera inkunga kugira ngo zirusheho kugira ukwizera gukomeye. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Nkunda kubona István. Buri gihe iyo namusuye, nsubira mu rugo numva nishimye kandi mfite imbaraga.”
Ikibabaje ni uko mu Kuboza 2015, István yapfuye. Narababaye cyane kandi ngira agahinda kenshi. Ariko nanone sinareka kuvuga ko muri ibyo bihe twamaranye byatumye ngira ibyishimo n’amahoro yo mu mutima. Mbere y’uko István apfa yari yarabaye incuti ya Yehova. Kandi ibyo ni bimwe mu bintu byanshimishije cyane. István na mama ubu bari mu bo Yehova yibuka. Bizaba ari byiza kongera guhura na bo no kubakira mu isi nshya.
Hashize imyaka irenga 35 njye na mama dusuye mama wacu, kandi ni umunsi ntazibagirwa. Ubu mfite imyaka irenga 70 kandi nkora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Sinabona uko nshimira Yehova kubera ibyiza byose yankoreye (Zaburi 116:12). Yamfashije gukomeza kuba indahemuka no gutuza mu gihe cy’ibigeragezo. Kandi nubwo nahuye n’ibyo bigeragezo, nize ko burya nta joro ridacya. Nubwo ntari mbyiteze, nafashije umugabo wanjye nta jambo mvuze.