KAMAL VIRDEE | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO
“Nakundaga ubutabera”
Muri Kanama 1973, njye na barumuna banjye babiri twagiye mu ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ukunesha kw’Imana,” ryabereye mu mujyi wa Twickenham mu Bwongereza. Aho ni ho twahuriye n’umuvandimwe witwa Edwin Skinner, wakoreraga umurimo w’ubumisiyonari mu Buhinde kuva mu mwaka wa 1926. Amaze kubona ko tuvuga Igipunjabi yaratubajije ati: “Ubu se murakora iki hano? Muze mu Buhinde.” Amaherezo twagiyeyo kandi uko ni ko natangiye kubwiriza mu rurimi rw’Igipunjabi. Ariko reka mbasobanurire uko byari bimeze mbere yo kuganira n’uwo mumisiyonari.
Navutse mu kwa Kane 1951, mvukira i Nairobi muri Kenya. Ababyeyi banjye bakomoka mu Buhinde kandi bari mu idini rya Sikh. Papa yari afite abagore babiri. Mama ari na we mugore wa mbere, nta cyo yari kubikoraho. Mama n’uwo mugore wa papa akenshi babyariraga rimwe. Twakuze tubana turi benshi, baba abo tuvukana kwa mama no kuri uwo mugore wa kabiri hamwe na mubyara wacu. Twese hamwe twari abana barindwi. Mu mwaka wa 1964, igihe nari mfite imyaka 13, papa yarapfuye.
Uko nashakishije ubutabera
Uko nagendaga nkura nahoraga mbona intonganya n’ibikorwa byo kurobanura ku butoni. Nyuma igihe natangiraga kwiga Bibiliya, naje kumenya ko umuryango wacu wari ufite ibintu uhuriyeho n’uwa Rasheli na Leya bavugwa muri Bibiliya. Nanone nabonaga ukuntu abakozi bacu b’Abanyakenya bafatwaga nabi, kuko twari twaratojwe ko tugomba kubasuzugura. Papa yifuzaga ko tugirana ubucuti n’abantu baturutse i Burayi twari duturanye, akatubwira ko hari ibyo twashoboraga kubigiraho. Ariko yatubuzaga gushyikirana n’Abanyafurika kuko yatekerezaga ko ntacyo twabigiraho. Nanone yatubuzaga gushyikirana n’abantu bo muri Pakisitani, kuko yabafataga nk’abanzi. Kubera ko nakundaga ubutabera numvaga imyumvire ya papa idahuje n’ukuri.
Idini rya Sikh ryatangiye mu mpera z’ikinyejana cya 15, rishinzwe na Guru Nānak. Nakundaga inyigisho za Nānak harimo n’inyigisho ivuga ko hariho Imana imwe y’ukuri. Ariko akarengane nabonye muri iryo dini katumye ntekereza ko iryo dini rifite ikibazo.
Ariko icyo si cyo kibazo nibazaga gusa. Nanone naribazaga nti: “None se mbere y’uko iri dini ribaho nta rindi dini ryabagaho? None se idini rya mbere ry’ukuri ryemerwaga n’Imana ni irihe? Mu muryango wacu twamanikaga kalendari yabagaho amafoto icumi avuga iby’amateka y’Abaguru. Icyakora naribazaga nti: ‘Ariko se ubundi tubwirwa n’iki uko basaga? Kuki abagize umuryango wanjye cyangwa abandi bantu bunamira ibishushanyo by’abo bantu kandi na bo batubwira ko tugomba gusenga Imana y’ukuri yonyine?’”
Mu mwaka wa 1965, igihe nari mfite imyaka 14, abagize umuryango wanjye bimukiye mu Buhinde. Ubuzima ntibwari bworoshye kuko twari abakene. Nyuma y’umwaka umwe twatangiye kwimukira mu Bwongereza. Twimukaga babiri babiri tujya gutura mu mujyi wa Leicester.
Ngize imyaka 16, natangiye gukora imirimo y’amaboko kandi nkiga nijoro kugira ngo ndangize kwiga kuko nari narabihagaritse. Ariko nabonaga akarengane mu kazi. Urugero, abakozi bo mu Bwongereza bahembwaga neza kuruta abatari abenegihugu. Kubera ko naharaniraga ubutabera nagiye mu muryango w’urubyiruko ruharanira uburenganzira bw’umukozi. Nashishikarije abagore n’abakobwa b’abimukira kwigaragambya kugira ngo baharanire ko twe n’abenegihugu duhembwa amafaranga angana. Nifuzaga ko akarengane kavaho.
Uko nabonye igisubizo
Nahuye n’Abahamya ba Yehova bwa mbere mu mwaka wa 1968 ubwo abagabo babiri b’Abahamya bazaga kudusura. Nahise nshimishwa n’isezerano ry’uko Ubwami bw’Imana buzatuma abantu bose bareshya. Umwe muri abo Bahamya yagarutse ari kumwe n’umugore we. Natangiye kwiga Bibiliya ndi kumwe na murumuna wanjye Jaswinder ndetse na Chani duhuje papa. Tumaze gusuzuma amasomo atandatu gusa, twahise twizera neza ko Yehova ari Imana y’ukuri, ko Bibiliya ari Ijambo rye, kandi ko Ubwami bwe ari bwo bwonyine bushobora kuzana ubutabera nyakuri kuri bose.
Icyakora, hari abagize umuryango wacu baturwanyije cyane. Papa amaze gupfa, musaza wanjye uvuka ku mugore wa kabiri yabaye umutware w’umuryango. Uwo mugore wa kabiri yaramwoshyaga ngo aturwanye. Yakubitaga barumuna banjye ari bo Jaswinder na Chani, akabakubita ibikweto bikomeye. Njye ntiyankubitaga kuko nari maze kugira imyaka 18 yampeshaga uburenganzira bwo guhitamo icyo nshaka, ariko barumuna banjye bo yari abafiteho uburenganzira. Igihe kimwe, yafashe Bibiliya, arayica atwika impapuro zayo, maze ayibakubita mu maso avuga ati: “Ngaho nimusabe Yehova wanyu azimye uyu muriro.” Icyo gihe, twajyaga mu materaniro yombi ariko tukayajyamo twihishe. Icyakora twifuzaga gukorera Imana y’ukuri ari yo Yehova. Ariko ibyo byasaga n’ibidashoboka kubera ibibazo twari dufite. Ubwo rero twatangiye gushakisha uko twatoroka tukava mu rugo tukajya ahantu hari umutekano. Twari kubigenza dute?
Twatangiye kubika udufaranga duke ku mafaranga twakoreshaga turya saa sita n’aya bisi tukongeraho n’ayo nakuraga ku mushahara wanjye. Twaguze amavalisi atatu tuyahisha ahantu hatari mu rugo, ubundi tukajya tujya kubikamo imyenda yacu gahoro gahoro. Muri Gicurasi 1972 igihe Jaswinder yendaga kugira imyaka 18, twafashe gari ya moshi tujya mu Majyepfo y’u Bwongereza kandi icyo gihe twari dufite amadorali 260. Tumaze kugera i Penzance, twahamagaye abavandimwe bo muri ako gace kuri telefone. Abavandimwe batwakiriye neza cyane kandi bishimye. Twabonye akazi, dukora ibintu bitandukanye, harimo n’ako gutunganya amafi, kandi ibyo byadufashije gukodesha aho tuba.
Twakomeje kwigana Bibiliya n’umugabo n’umugore bakuze ari bo Harry na Betty Briggs. Muri Nzeri 1972, icyo gihe tukaba twari tukihishahisha, twabatirijwe muri pisine yari ku Nzu y’Ubwami ya Truro. Chani yatangiye ubupayiniya natwe tukajya tumufasha kugira ngo abone uko abaho.
Dukorera ahantu hari hakeneye ababwiriza benshi
Nubwo Harry na Betty bari bageze mu kigero cy’imyaka 80, bakundaga kujya kubwiriza ku kirwa cya Scilly, mu gace ko mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza. Ibyo byatumye natwe twifuza kubigana. Mu mwaka wa 1973, tumaze kuganira n’umuvandimwe Skinner, nk’uko nabivuze mu ntangiriro y’iyi nkuru, twahise tumenya icyo gukora.
Muri Mutarama 1974, twaguze itike yo kujya mu mujyi wa New Delhi, mu Buhinde. Tugezeyo umuvandimwe Dick Cotterill yatwemereye kuba mu nzu y’Abamisiyonari. Chani yari umupayiniya w’igihe cyose ariko njye na Jaswinder natwe twongereye igihe tumara mu murimo.
Amaherezo twerekeje i Punjab, akaba ari mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubuhinde. Twabanje kuba mu nzu y’abamisiyonari mu mujyi wa Chandigarh hanyuma dukodesha inzu. Natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya muri Nzeri 1974 kandi natumiriwe kuba umupayiniya wa bwite mu mwaka wa 1975. Kubwiriza byamfashije kubona ko hakenewe cyane ibitabo mu rurimi rw’Igipunjabi kugira ngo abantu benshi bamenye urukundo rwa Yehova n’ubutabera bwe. Mu mwaka wa 1976, ibiro by’ishami by’Ubuhinde byadutumiriye twese uko turi batatu kugira ngo dufashe mu guhindura ibitabo mu Gipunjabi. Ako kari akazi katoroshye, kubera ko nta mashini yandika cyangwa mudasobwa twari dufite. Twagombaga kwandikisha intoki ibyo twahinduye hanyuma tukagenzura ko umwandiko umeze neza. Nyuma yaho twakoranye n’icapiro ry’ubucuruzi ryari rifite imashini yandika, ariko rikoresha uburyo bwa kera bwo gucapa.
Itorero ryacu rikoresha ururimi rw’Igipunjabi ryo mu gace ka Chandigarh, mu Buhinde
Nakomeje kugira ibyishimo nubwo nahuye n’uburwayi
Icyakora, ubuzima bwacu bwahise buhinduka. Jaswinder yahuye n’umuvandimwe waje kuba umugabo we, maze bimukira muri Kanada. Chani na we yashakanye n’umuvandimwe wo mu Budage waje avuye muri Amerika, nyuma yaho bimukirayo. Naje kurwara cyane hanyuma nsubira mu Bwongereza mu Kwakira 1976. Mama na musaza wanjye tuvukana kuri mama bo ntibarwanyaga ukuri kandi bemeye ko mbana nabo mu mujyi wa Leicester. Baransuzumye basanga ndwaye indwara yangiza insoro zitukura, kandi nari nkeneye kuvurwa mu buryo butandukanye hakubiyemo no kunkuramo imwe mu nyama zo mu nda. Ibyo byatumye mpagarika ubupayiniya.
Nasenze Yehova cyane mubwira ko ninoroherwa nzongera gukora ubupayiniya. Kandi narabikoze. Nubwo hari igihe najyaga ndemba bitewe n’ubwo burwayi, mu mwaka wa 1978 nimukiye i Wolverhampton, nkajya mbwiriza abantu bavuga Igipunjabi bo muri ako gace. Twakoze impapuro zo gutumira zandikishijwe intoki hanyuma tujya kuzifotoza. Nyuma yaho twazihaye abantu bavuga urwo rurimi kugira ngo bazaze kumva disikuru y’abantu bose. Ubu mu Bwongereza hari amatorero atanu akoresha Igipunjabi n’amatsinda atatu.
Ibiro by’ishami byo mu Bwongereza byari bizi ko nigeze gukora akazi k’ubuhinduzi bw’Igipunjabi igihe nabaga mu Buhinde. Ubwo rero mu mpera z’imyaka ya 1980 barampamagaye. Natangiye gufasha kuri Beteli y’i London kugira ngo dutegure porogaramu zadufasha gukora umwandiko wa Gurmukhi ukoreshwa mu kwandika Igipunjabi. Nabaga mfite gahunda zicucitse, harimo gushakisha ibintunga, kwita kuri mama no gufasha kuri Beteli. Ariko byaranshimishaga cyane.
Mpabwa amahugurwa kuri Beteli y’i London mu mpera z’imyaka ya 1980
Muri Nzeri 1991, natumiriwe kuba umwe mu bagize umuryango wa Beteli kugira ngo njye mpindura ibitabo bishingiye kuri Bibiliya mu Gipunjabi. Ibyo byarantunguye rwose. Numvaga ntujuje ibisabwa kuko nari mfite uburwayi kandi nararengeje imyaka yo kwemererwa gukora kuri Beteli. Nyamara, Yehova yampaye iyo nshingano ihebuje. Ariko igihe nari ngikomeje gukorera kuri Beteli, nongeye kurwara. Inshuro nyinshi nagombaga guhangana n’ikibazo cy’amaraso hamwe n’imiti ya kanseri hamwe n’ubundi buvuzi nahabwaga. Abahanga mu kuvura indwara z’amaraso bashimishijwe cyane n’uko nakize, ku buryo natumiwe mu mahugurwa yabereye mu bitaro bikomeye by’i London, yari arimo abahanga mu by’ubuvuzi bagera kuri 40. Natanze ubuhamya bw’iminota 10 ngaragaza ko umuntu ashobora kuvurwa adatewe amaraso, hakurikiraho ibibazo byasubizwaga n’umuvandimwe wo mu Rwego Rushinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga.
Muri ibyo bihe bigoye, barumuna banjye Jaswinder na Chani bangaragarije urukundo, kandi nishimiye cyane inkunga n’ibikorwa birangwa n’ineza nakorewe n’abagize umuryango wa Beteli hamwe n’izindi ncuti. Mu bigeragezo byanjye byose, Yehova yampaye imbaraga zo gukomeza inshingano zanjye.—Zaburi 73:26.
Umugisha Yehova atanga uzana ubukire
Imyaka 32 ishize ndi kuri Beteli yamfashije ‘gusogongera nibonera ukuntu Yehova ari mwiza’ (Zaburi 34: 8; Imigani 10:22). Ingero z’abavandimwe na bashiki bacu bageze mu zabukuru b’indahemuka zanteye inkunga. Iyo nshubije amaso inyuma, nishimira kubona abantu benshi nigishije Bibiliya bavuga ururimi rw’Igipunjabi babaye abagaragu ba Yehova b’indahemuka. Mbanye neza n’abagize umuryango wanjye. Mama na musaza wanjye si Abahamya, ariko mama akunze kuvuga ati: “Wihaye Imana rwose.” Igihe nashakaga kuva kuri Beteli kugira ngo nite kuri mama ugeze mu za bukuru, musaza wanjye yaravuze ati: “Ukora akazi keza cyane. Guma aho.” Nubwo mama aba mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru kiri kure ya Beteli, musura kenshi.
Igihe cyose nahuraga n’ikigeragezo naribwiraga nti: “Kamal, ntutinye, Yehova azakurinda. Azaguha imigisha myinshi” (Intangiriro 15:1). Nshimira Yehova we ‘uca imanza zitabera’ kuba yaranyitayeho kuva nkiri muto kandi akanshinga umurimo mwiza nzakora ubuzima bwanjye bwose (Yesaya 30:18). Ntegerezanyije amatsiko igihe “nta muturage waho uzavuga ati: ‘Ndarwaye.’”—Yesaya 33:24.
Kuri Beteli y’i Chelmsford