ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfs ingingo 20
  • Nishimira ko nahisemo umwuga ukwiriye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nishimira ko nahisemo umwuga ukwiriye
  • Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Tugera ku ntego zacu
  • Inshingano itoroshye
  • Papouasie-Nouvelle-Guinée ni igihugu kidasanzwe
  • Twari dufite byinshi byo gukora mu rugo
  • Twiyemeje gusohoza umurimo wacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Inyigisho nagiye mpabwa mu buzima bwanjye bwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Yehova yanyigishije gukora ibyo ashaka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “Sinigeze numva ndi njyenyine”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
Reba ibindi
Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
lfs ingingo 20
Warren na Leann Reynolds.

WARREN REYNOLDS | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

Nishimira ko nahisemo umwuga ukwiriye

Umunsi umwe, njye n’abavandimwe na bashiki bacu twari mu ishyamba riri mu gace k’icyaro ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Ositaraliya. Twarimo twota umuriro, maze tuganira ku nkuru z’ukuntu Yehova yaduhaye imigisha. Ni kenshi nagiye nicara iruhande rw’umuriro nk’uwo, ariko nabaga ndi mu bindi bihugu kandi ndi kumwe n’abantu bavuga izindi ndimi. Uretse izo ndimi z’umuriro, nabonaga n’akanyamuneza ku maso y’umugore wanjye nkunda. Twembi twagize ubuzima bwiza, dukorera Yehova kuruta uko nabitekerezaga nkiri umusore. Mu by’ukuri, nkiri umusore, nashoboraga guhitamo ubundi buzima butandukanye cyane n’ubwo. Reka mbasobanurire.

Navukiye mu gace k’icyaro cyo muri Ositaraliya. Ababyeyi banjye ndetse na sogokuru na nyogokuru, bigishijwe ukuri mu mwaka wa 1950. Natangiye kubwiriza mfite imyaka 6, maze mbatizwa mfite imyaka 13. Nakundaga gukora umurimo w’ubupayiniya bw’umufasha mu minsi y’ikiruhuko. Nakundaga Yehova kandi nashakaga kumukorera ubuzima bwanjye bwose.

Ndi kumwe n’ababyeyi banjye hamwe na barumuna banjye bane

Mfite imyaka 15, Abatoza badukoreshaga siporo ku ishuri babonye ko nari umuhanga mu mikino. Ibyo byatumye abahagarariye ikipe ikomeye ya rugubi y’ababigize umwuga bampa buruse mu bijyanye na siporo. Igitekerezo cyo kuba icyamamare mu mukino wa rugubi cyaranshimishije, ariko nari naramaze kwiyegurira Yehova. Papa yansabye ko nabanza gutekereza cyane ku muhigo nari narahigiye Yehova mbere yuko mfata icyemezo cyo gukina uwo mukino. Naje kubitekerezaho mbona ko ntashobora gukomeza gukorera Yehova ari na ko nkina uwo mukino, bituma mpitamo kwanga iyo buruse. Hashize amezi make, ikigo cy’igihugu gishinzwe siporo muri Ositaraliya kiri i Canberra, cyampaye indi buruse yo kujya kwiga ibijyanye no kwiruka kandi bambwiraga ko nshobora kuzahagararira Ositaraliya mu mikino y’Ibihugu Bikoresha Icyongereza cyangwa mu Mikino ya Olempike. Icyo gihe nabwo nakomeye ku cyifuzo cyanjye cyo gukorera Imana nkunda cyane. Ni yo mpamvu nanze iyo buruse.

Nyuma y’igihe gito, navuye mu ishuri ntangira kuba umupayiniya, kandi iyo yari intego nari maze igihe nifuza kugeraho. Icyakora, kubera ko umuryango wanjye wari uhanganye n’ibibazo by’ubukene, byatumye ndeka ubupayiniya bw’igihe cyose, ntangira gukora akazi ko gutwara imashini zikoreshwa mu buhinzi. Icyo gihe nari ndi mu myaka y’ubugimbi kandi nibana. Natangiye gukorera Yehova by’umuhango gusa. Nacitse intege kandi ubucuti nari mfitanye na Yehova buragabanuka. Natangiye kugira incuti mbi, zanywaga inzoga nyinshi kandi zari zifite imico mibi, maze bituma nanjye ntangira kuzigana. Nari nararetse Yehova, nkurikira ibyishimo by’igihe gito.

Nari nkeneye kongera kwibanda ku bintu by’ingenzi. Niyemeje kwimuka njya mu wundi mujyi, kure y’incuti zanjye zatumaga ntakora ibikwiriye. Nongeye kugirana ubucuti na Yehova maze nishyiriraho na gahunda yo kongera gukora ubupayiniya. Nyuma yaho nahuye n’umupayiniya witwa Leann McSharry, akaba ari umukobwa utuje wiberega mu cyaro, maze tuba incuti. Twaganiriye nta guca ku ruhande ku ntego zacu, zirimo no gukora umurimo w’ubumisiyonari. Twashakanye mu mwaka wa 1993. Twembi twifuzaga ko Yehova ari we uyobora ubuzima bwacu.

Tugera ku ntego zacu

Tumaze gushakana, natangiye kwifatanya na Leann dukorera hamwe ubupayiniya bw’igihe cyose. Twiyemeje koroshya ubuzima kandi twirinda imyenda. Ni yo mpamvu twaguze akazu gashaje kimukanwa kugira ngo tukabemo. Mu gihe cy’imyaka itandatu, twagiye twimukira aho umuryango wacu wadusabaga kujya gufasha, kandi twakoraga akazi gaciriritse kugira ngo tubone ibidutunga. Twabwirije mu matorero mato, afite ifasi nini, y’imirambi kandi ishyuha cyane yo mu cyaro cya Queensland. Twakundaga gucumbika mu duce twitaruye, tugakorera amateraniro mu ishyamba cyangwa mu nzu mberabyombi yo muri utwo duce. Twari twishimye, ariko twakomezaga kwibaza tuti: “Ese hari ikindi twakora ngo dukorere Yehova byinshi kurushaho?” Bidatinze, twabonye igisubizo.

Amateraniro yabereye mu ishyamba igihe twari twasuye uduce twakure two muri Ositaraliya

Twaje kubona ubutumire bwo kujya mu murimo w’ubumisiyonari mu kindi gihugu. Ariko twumvise duhangayitse kandi tudakwiriye kuko twibazaga niba dushobora kuba abamisiyonari beza tutarize Ishuri rya Gileyadi. Twakundaga umurimo wo kubwiriza, ariko kubera ko tutari dufite abigishwa benshi ba Bibiliya mu gace k’icyaro twabwirizagamo, twumvaga tutari abigisha beza b’Ijambo ry’Imana.

Twabwiye izo mpungenge umuvandimwe Max Lloyd wari muri Komite y’Ibiro by’Ishami.a Yaraduhumurije atubwira ko nubwo twumva tudakwiriye, Yehova yashoboraga kuduha ubushobozi bwo gukora icyo adusaba cyose, igihe cyose twemeye kumukorera. Kubera ukuntu yaduteye inkunga kandi akatugaragariza urukundo nk’umubyeyi, twemeye inshingano yo kujya gukorera umurimo muri Siri Lanka.

Inshingano itoroshye

Twageze i Colombo, mu murwa mukuru wa Siri Lanka, mu mwaka wa 1999. Byari bitandukanye cyane n’ukuntu twari twibereye mu cyaro cyo muri Ositaraliya, dufite amahoro. Muri Siri Lanka hari intambara, ubukene, umujyi wuzuyemo abantu benshi, abasabiriza kandi havugwaga indimi nyinshi kandi zikomeye. Ariko nanone muri Siri Lanka hari ubutunzi, ni ukuvuga abavandimwe na bashiki bacu beza n’abaturage benshi bari bafite umutima mwiza batari bazi Yehova.

Twaje kwimukira no mu mujyi wa Kandy wubatse ku kibaya ahantu nyaburanga, ukikijwe n’imirima y’icyayi n’amashyamba. Uyu mujyi urazwi cyane kubera ko urimo insengero nyinshi z’Ababuda. Abaturage baho bake ni bo bari bazi ibintu bike ku Muremyi wabo wuje urukundo. Itorero ryacu ryari ririmo abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Igisinala n’Igitamili, kandi amateraniro yakorwaga muri izo ndimi zombi. Kwiga ururimi rw’Igisinala byari bigoye, ariko itorero ryacu n’abigishwa ba Bibiliya bishimiye imbaraga twashyizeho, nubwo amakosa menshi twakoraga yabasetsaga.

Ntanga disikuru muri Siri Lanka mbifashijwemo n’umusemuzi w’Igitamili n’Igisinala

Icyakora, ururimi si cyo kibazo gikomeye twahanganye na cyo. Ku nshuro ya mbere mu buzima bwacu, twahuye n’abantu bakora ibikorwa by’urugomo bagamije kurwanya ukuri. Igihe kimwe, itsinda ry’abagabo bafite umujinya mwinshi baraje baradukikiza. Bamwe batwitse ibitabo byacu, abandi baradukubita njye n’undi muvandimwe. Muri icyo gihe cy’ibigeragezo, twasenze Yehova dusaba ko yadufasha gukomeza gutuza, kandi akazatwibuka nituramuka dupfuye. Nyuma y’igihe gito, iryo tsinda ry’abantu ryaragiye. Twavuye muri uwo mudugudu dufite ubwoba, kandi twashimiye Yehova kuba yaraturinze.

Nyuma yaho, twaje gukunda Siri Lanka tuhafata nk’aho ari mu rugo. Nubwo intambara yaciyemo ibice abatuye icyo gihugu, twashimishwaga no kubona ukuntu Yehova yazanaga abantu bashaka ukuri mu muryango we wunze ubumwe. Dufite ibintu byinshi byiza bitwibutsa icyo kirwa cyiza. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nyuma y’imyaka ibiri gusa, abategetsi biyemeje kotsa igitutu abayobozi b’amadini, kandi abamisiyonari benshi bagombaga kuva mu gihugu.

Ibyumweru byakurikiyeho byari bibabaje kandi ntibyari byoroshye. Twaribazaga tuti: “Bizarangira bite?” Inteko Nyobozi yaje kuduha inshingano yo kuba abamisiyonari muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Twageze mu murwa mukuru, Port Moresby, mu kwezi kwa Cyenda mu mwaka wa 2001.

Papouasie-Nouvelle-Guinée ni igihugu kidasanzwe

Nubwo icyo gihugu kiri hafi ya Ositaraliya, uko abantu babayeho n’umuco w’ibyo bihugu biratandukanye cyane. Nanone twagombaga kugira icyo dukora kugira ngo tumenyere ubuzima bwaho. Twize ururimi rw’Igitokipisini, ruvugwa cyane muri icyo gihugu gifite indimi zirenga 800.

Tumaze imyaka itatu mu mujyi wa Popondetta, twahawe inshingano yo kuba abagenzuzi b’akarere. Sinigeze ntekereza ko Yehova ashobora kuduha inshingano nk’iyo. Nakundaga abagenzuzi kubera ukuntu batanga inama nziza, ukuntu baba bakuze mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubuhanga bwabo bwo kwigisha. Ariko njye numvaga ntashobora gusohoza iyo nshingano. Intego yanjye yari ugukora umurimo w’ubumisiyonari. Ariko kuba umugenzuzi w’akarere sinari narigeze mbitekereza. Ndacyatangazwa n’uko Yehova yampaye iyo nshingano.

Warren ayoboye amateraniro mu itsinda riri ahantu hitaruye muri Papouasie-Nouvelle-Guinée.

Dusura itsinda riba mu gace ka kure ko mu ntara ya West Sepik, muri Papouasie Nouvelle guinée

Warren arimo gukoresha itara nijoro arimo gukora raporo.

Nkora raporo yo kohereza ku biro by’ishami nyuma yo gusura itsinda mu duce twa kure muri Papouasie-Nouvelle-Guinée

Mu mijyi twasuraga, twabaga dufite amashanyarazi n’amazi ndetse n’icyumba kirimo igitanda. Ariko mu bice by’icyaro, akenshi ibyo byose ntabyo twabaga dufite. Twararaga mu tuzu duto, tugatekesha inkwi, kandi tukogera mu migezi no mu nzuzi. Ariko iyo hafi aho habaga hari ingona, twajyanaga amazi mu ndobo tukiyuhagirira inyuma y’inzu.

Iyi nshingano yari ikeneye imbaraga nyinshi kurusha izo twakoreshaga mbere. Ariko twari twizeye ko ‘nidukoresha imbaraga dufite,’ Yehova azadufasha tukagera kuri byinshi (Abacamanza 6:14). Amatorero n’amatsinda menshi twasuraga ntibyari byoroshye kuyageramo, kuko amwe yari mu mashyamba manini, mu bishanga cyangwa mu misozi miremire. Twagendaga mu modoka, mu bwato no mu ndege, ariko akenshi tukagenda n’amaguru kugira ngo tugere ku bavandimwe na bashiki bacu..b

Leann arimo kwambukira ku giti.

Leann yabaga yiteguye guhangana n’ibibazo ahura na byo mu murimo

Kugira ngo dusure itorero riri hafi y’umupaka wa Indoneziya, twagendaga ibirometero birenga 350 kandi imihanda myinshi ntiyabaga irimo kaburimbo. Inshuro zirenga 200 twanyuze muri uwo muhanda, twambutse imigezi n’inzuzi zifite ibiraro bike cyane. Mu myaka myinshi twakoze uwo murimo, twamaze amasaha menshi dusunika cyangwa ducukura kugira ngo tuvane imodoka yacu mu byondo. Twakoraga ibyo byose kugira ngo tugere ku bavandimwe bacu babaga badutegereje bishimye kandi badutekeye.

Collage: 1. Ababwiriza batatu bari kumwe Reynolds basunika imodoka yaheze mu byondo. 2. Nyuma yaho, Leann n’abandi babwiriza bari hafi y’imodoka imyenda yabo yabaye icyondo.

Gukora ingendo mu mihanda yo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée ntibyari byoroshye

Iyo twagendaga mu misozi miremire n’indege ntoya, akenshi umupilote yagombaga gushakisha aho anyura mu bicu kugira ngo abone inzira y’aho indege inyura. Hanyuma yagenderaga hasi yitegereza kugira ngo arebe niba ku kibuga nta bana cyangwa amatungo bihari kugira ngo atabihutaza. Twabaga twiteguye kugwa ku kibuga cy’indege kiriho ibyondo, kitaringaniye, kiri hejuru ku musozi ufite ubutumburuke burenga metero 2.100. Rimwe na rimwe uburyo bwonyine bwo kuva muri ibyo bice byitaruye bwari ugutangira urugendo ku kibuga cy’indege cyarangiraga ku nkengero z’umusozi ahandi ari inyanja.c

Nanone hari igihe twazamukaga imisozi miremire ku zuba ryinshi cyangwa tukanyura mu bibaya birimo ibyondo kandi duhetse ibikapu bipakiyemo ibitabo n’ibindi bikoresho by’ibanze. Ariko kubera ko twabaga turi kumwe n’abavandimwe b’indahemuka babaga baduherekeje, izo ngendo ntizatugoraga cyane kuko twaboneragaho uburyo bwo guterana inkunga no kuganira tugaseka.

Warren yitegereza ubwato bwuzuye ababwiriza.

Bagiye kubwiriza bari mu bwato mu mugezi wa Keram, muri Papouasie-Nouvelle-Guinée

Ibyo bihuje n’amagambo yavuzwe n’Intumwa Pawulo mu 1 Abatesalonike 2:8, agira ati: “Bityo rero, kubera ko twabakundaga urukundo rurangwa n’ubwuzu, . . ., twari twiteguye no kubura ubuzima bwacu kubera mwe kuko mwatubereye incuti magara.” Twiboneye ko abavandimwe na bashiki bacu na bo bari biteguye kudukorera ibintu nk’ibyo, ndetse bari biteguye gupfa kugira ngo baturinde abagizi ba nabi babaga bitwaje intwaro. Hari igihe Leann yatewe ubwoba n’umugabo wari ufite umuhoro. Sinashoboraga kumufasha kuko nari ndi mu kandi gace. Ariko umuvandimwe yahise yitambika hagati ya Leann n’uwo mugabo. Umuvandimwe wacu yarakomeretse bidakabije maze abandi bihutira gufata uwo mugabo wari warakaye. Yehova yakomeje kudufasha muri icyo gihugu aho urugomo rwagendaga rwiyongera kugira ngo natwe dukomeze kwita ku bavandimwe na bashiki bacu.

Kubera ko muri Papouasie-Nouvelle-Guinée hari amavuriro make, byari bigoye kwivuza. Mu mwaka wa 2010, Leann yarwaye indwara ikomeye, maze bidusaba guhita tujya muri Ositaraliya kugira ngo avurwe byihutirwa. Yehova yaradufashije dukomeza gutuza. Amaherezo, itsinda ry’abaganga ryabonye umuti wari kumuvura neza. Umwe mu baganga yaravuze ati: “Mwakoreye Imana, none na yo irabibituye.” Hashize amezi menshi, twasubiye aho twakoreraga umurimo.

Ikarita ya Ositaraliya n’ibihugu bihakikije, harimo Siri Lanka, Indoneziya, Papouasie-Nouvelle-Guinée na Timoru y’Iburasirazuba. Ikarita ya Ositaraliya igaragaza ibice bya Northern Territory, intara ya Western Australia, Queensland na New South Wales.

Twari dufite byinshi byo gukora mu rugo

Leann yagombaga kujya asubira muri Ositaraliya buri mwaka kugira ngo avurwe. Amaherezo mu mwaka wa 2012, twasabwe gusubira muri icyo gihugu kugira ngo umugore wanjye yivuze neza. Nyuma yo kumara imyaka myinshi tutari muri icyo gihugu, ikintu cyari kigoye cyane si ukwivuza kugira ngo tworoherwe, ahubwo ni uguhindura imitekerereze kugira ngo tubeho twishimye. Twari tubabajwe nuko duhagaritse inshingano yacu kandi tugatandukana n’abantu twakundaga cyane. Twumvaga ko ari nk’aho tunaniwe kugera ku ntego twari twarishyiriyeho kandi ko tutagikoreshwa na Yehova mu buryo bwuzuye. Kubera ko twari tumaze imyaka myinshi tutaba muri Ositaraliya, byaratugoye kuhamenyera no kumva ko ari mu rugo. Rwose twari dukeneye ko abavandimwe na bashiki bacu batuba hafi.

Leann amaze koroherwa twabaye abapayiniya ba bwite mu mujyi wa Wollongong, mu majyepfo ya Sydney muri New South Wales. Hashize umwaka cyangwa urenga, twishimiye cyane kubona ubutumire bwo kujya kwiga Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye (ubu ni Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami). Nyuma yaho ibiro by’ishami bya Ositaraliya na Aziya byampaye inshingano yo kuba umugenzuzi w’akarere. Mu gihe cy’imyaka myinshi, twasuye amatorero n’amatsinda yo mu mijyi minini, mu mijyi idatuwe cyane yitaruye, no mu duce dukorerwamo imirimo y’uburobyi. Ubu inshingano yacu irimo no gusura amatorero yo mu duce tw’ubutayu bwo mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Ositaraliya no muri Timoru y’Iburasirazuba.

Warren na Leann barimo kubwiriza ku nkombe y’inyanja.

Kubwiriza muri Timoru y’Iburasirazuba

Nishimira gukorana n’umugore wanjye unshyigikira kandi ukunda Yehova, mbona ari impano nziza cyane Imana yampaye. Leann ntiyigeze yinubira inshingano iyo ari yo yose, no mu gihe yabaga igoye. Iyo hagize umubaza ikintu kimufasha guhangana n’ingorane, aramusubiza ati: “Mbwira Yehova ibyanjye byose.” Nanone iyo asoma Ijambo ry’Imana, yemera ko Yehova amwigisha kandi akamureka kugira ngo amuyobore mu byo atekereza, uko yiyumva no mu byo akora.

Sinicuza ko nemeye ko Yehova anyobora mu byo nkora byose aho kwishakira imibereho binyuriye mu kuba umuhanga muri siporo. Nabonye ko Yehova ashobora rwose kudutoza gusohoza inshingano iyo ari yo yose mu gihe tubyemeye. Namenye ko mu gihe mpanganye n’ibibazo cyangwa ngiye gufata imyanzuro ikomeye, ngomba kubanza gusenga Yehova musaba ubwenge n’umwuka wera. Papa wacu udukunda yaduhaye ubuzima bwiza kandi bushimishije. Dufite amatsiko yo kuzabona ibindi azadukorera nubwo tumeze nk’“ibikoresho bikozwe mu ibumba.”—2 Abakorinto 4:7.

a Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Max Lloyd yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2012, ipaji ya 17-21.

b Reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2011, ku ipaji ya 129-134, usome inkuru y’umugenzuzi w’akarere wakoreshaga ubwato.

c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Twasuye abavandimwe batuye ku dusozi twiza cyane” yasohotse mu Munara w’UMurinzi wo ku itariki ya 1 WERURWE 2010, ku ipaji yapaji ya 16-17.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze