ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfs ingingo 21
  • Gufungwa ntibyigeze bintandukanya na Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gufungwa ntibyigeze bintandukanya na Yehova
  • Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko nakomeje kwizera Yehova ndi ku ishuri
  • Uko abagize umuryango wacu bakomeje kwizera Yehova
  • Uko nakomeje kwizera Yehova muri gereza
  • Uko nakomeje kwizera Yehova mu gihe cy’uburwayi
  • Nakomeje kwizera Yehova na nyuma yo gufungurwa
  • Uko nakomeje kwizera Yehova mu myaka ya vuba aha
  • Nihanganye ndi umusirikare wa Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yehova Yambereye Imana Ifite Ineza Yuje Urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
lfs ingingo 21
Oleh Radzyminskyi.

OLEH RADZYMINSKYI | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

Gufungwa ntibyigeze bintandukanya na Yehova

Navukiye muri Siberiya mu mwaka wa 1964, igihe ababyeyi banjye bari bamaze kwirukanwa muri Ukraine. Ababyeyi banjye na ba sogokuru biringiraga Yehova cyane no mu gihe bari bafunze. Sogokuru yamaze imyaka 7 afunze kubera ko yari umugenzuzi usura amatorero. Nyuma yaho nanjye naje gufugwa kandi ibyo byatumye mbona uburyo bwinshi bwo kugaragaza ko nizera Yehova.

Twasubiye muri Ukraine mu mwaka wa 1966. Kimwe mu bintu nibuka nkiri muto, ni igihe nagiye gusura sogokuru muri gereza mfite imyaka ine. Njye na mama twafashe imodoka tuva Kryvyi Rih muri Ukraine, tujya muri gereza ikorerwamo imirimo y’agahato iri mu Burusiya hagati. Twamaranye na sogokuru amasaha abiri gusa, hari abarinzi ba gereza barimo kuducunga. Ariko bemeraga ko sogokuru anterura.

Uko nakomeje kwizera Yehova ndi ku ishuri

Oleh ahagararanye na murumuna we witwa Mykhailo, bakiri abana.

Ndi kumwe na murumuna wanjye Mykhailo (uri iburyo)

Kubera ko nakuriye muri Ukraine, nagiye mpura n’ibigeragezo byinshi. Urugero, abana babaga batangiye ishuri basabwaga kwambara ku myenda yabo y’ishuri ikimenyetso cy’inyenyeri eshanu ziriho ishusho ya Lenin akiri muto.a Nyuma y’imyaka ibiri, abana basabwaga kwambara agatambaro k’umutuku mu ijosi kagaragaza ko bashyigikiye ibitekerezo bya Lenin. Nanze kwambara ibyo bintu byashyigikiraga politike, kuko nari nzi ko Yehova akwiriye icyubahiro cyose.

Ababyeyi banjye bamfashije kwifatira imyanzuro yo gukorera Yehova kandi bamfashije gusobanukirwa uko nakwirinda kwivanga muri politike. Banansabye ko najya nkora uko nshoboye nkabona amanota meza ku ishuri kugira ngo ntazatukisha Yehova.

Umunsi umwe, umunyamakuru w’ikinyamyakuru kivuga iby’amadini na siyansi yaje ku ishuri kandi icyo kinyamakuru cyari gishyigikiye abantu batemera Imana. Abarimu banshyize ku murongo w’imbere ubwo umunyamakuru yatangaga ikiganiro cye, cyari kigamije kwemeza abanyeshuri ko nta Mana ibaho.

Nyuma y’ikiganiro, banshyize ku ruhande maze basaba uwo munyamakuru ko yanganiriza. Yambajije idini ndimo, maze musubiza nta gutinya nti: “Ndi Umuhamya wa Yehova.” Nta kintu yarengejeho uretse kunshimira ko nateze amatwi ikiganiro cye. Ibyo byarakaje cyane abarimu banjye.

Uko abagize umuryango wacu bakomeje kwizera Yehova

Mu muryango wacu twiringiye Yehova, twiyemeza gucapira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rugo rwacu maze tukabikwirakwiza. Nanone kandi papa yari umugenzuzi w’akarere asura amatorero n’amatsinda yo hagati muri Ukraine.

Umunsi umwe ari nimugoroba, muri Gashyantare 1978, iminsi ibiri gusa mbere y’uko murumuna wanjye Pavlik avuka, naje mu rugo mvuye ku ishuri nsanga ibintu byacu byasandaye hose mu nzu. Polisi yari yaje gusaka inzu yacu maze ifatira ibitabo byacu byose.

Umunsi wakurikiyeho, natangajwe n’ukuntu abarimu batwitegerezaga njye na murumuna wanjye Mykhailo kuko batekerezaga ko ababyeyi bacu ari intasi z’Abanyamerika. Icyakora nyuma y’igihe abo barimu baje gusanga baribeshye kandi hari n’abanyeshuri baje kuba Abahamya ba Yehova.

Mu mwaka wa 1981, inzu yacu yongeye gusakwa. Nubwo nari ntaragira imyaka 18, njye, papa na sogokuru, abapolisi badusabye kujya kwitaba umushinjacyaha. Icyo gihe umushinjacyaha yagerageje kuntera ubwoba, ambwira ko azamfunga. Muri icyo gihe, umugabo wambaye imyenda ya gisivile yambwiye ko nari kuzabaho neza mu gihe kizaza iyo nemera gukorana na bo. Muri make umwe yanteraga ubwoba, mu gihe undi yambwiraga ibintu byiza nzabona, ariko bombi bari bagamije gutuma nihakana Yehova. Bagerageje kunyemeza ko ngomba kubyemera, bambwira ko papa na sogokuru na ba data wacu na basaza ba mama na bo bari bafunze. Abo bapolisi ntibari bazi ko ibyo bari bari kunyibutsa byanyemezaga ko nanjye Yehova ashobora kumfasha kwihanganira igifungo.—Abafilipi 4:13.

Uvuye ibumoso ujya iburyo: Papa, njyewe, Pavlik, mama na Mykhailo, mbere gato y’uko mfungwa

Uko nakomeje kwizera Yehova muri gereza

Igihe nari mfite imyaka 18, nabonye ibaruwa insaba kujya mu gisirikare. Kubera ko nanze kujya mu gisirikare, nahise mfungwa by’agateganyo. Iyo gereza yari ifungiyemo abantu 85 kandi twararaga ku bitanda 34 gusa. Twemererwaga koga rimwe mu cyumweru.

Ubwo ninjiraga muri gereza, bafunze urugi maze abantu bose baba ari njye bareba. Hari abagabo bahise bambaza ibyaha ndegwa. Nubwo nari mfite ubwoba, nibutse inkuru ya Daniyeli ivuga ukuntu ntacyo yabaye igihe yari mu rwobo rw’intare. Iyi nkuru yamfashije kwiringira Yehova no gukomeza gutuza.—Yesaya 30:15; Daniyeli 6:21, 22.

Nyuma y’ifunguro rya nimugoroba, umwe mu bo twari dufunganywe yatangiye kumbaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’imyizerere yanjye. Nyuma yaho abantu bose baracecetse maze izindi mfungwa zitangira kumva ibyo twaganiraga. Naganiriye na bo mu gihe cy’amasaha ane cyangwa atanu. Nashimiye Yehova cyane ko yamfashije.

Mbere yo kuburana, nasabye Yehova kumpa ubwenge n’ubutwari bwo kuvuganira imyizerere yanjye. Umushinjacyaha yasobanuye ko kuvuga ko nizera Imana ari urwitwazo rwo kwanga kujya mu gisirikare. Nagerageje kumvisha urukiko ko kuba umusirikare byatuma ntashimisha Umuntu ukomeye kuruta abandi mu isi no mu ijuru. Nubwo byari bimeze bityo ariko, mu mwaka wa 1982, urukiko rwampamije icyaha maze rutegeka ko mfungwa imyaka ibiri.

Nashimishijwe n’uko nari kumwe n’abandi Bahamya batanu. Nubwo twavuganaga iminota mike gusa, twakundaga kuganira ku murongo wo muri Bibiliya. Nta n’umwe muri twe wari ufite Bibiliya, ariko abagize umuryango n’incuti batwandikiraga amabaruwa arimo imirongo yo muri Bibiliya cyangwa tukayibona mu bindi bitabo.

Uko nakomeje kwizera Yehova mu gihe cy’uburwayi

Mu mwaka wa 1983, ubwo nari aho bakorera imirimo muri gereza, ikimashini giterura ibintu biremereye cyaribeshye kirekura amabati apima hafi toni ebyiri maze arankubita nitura hasi kandi ndakomereka cyane ku kuguru kw’ibumoso.

Nasenze Yehova ngo ampe imbaraga zo kwihanganira ububabare bukabije nari mfite. Umuforomokazi wa gereza yansabye ko navuza induru kugira ngo ngabanye ububabare, ariko aho gukora ibyo yambwiye naririmbye indirimbo z’Ubwami.

Kugira ngo ngere kwa muganga nagiye mu ikamyo, mu bwato bwa moteri, nyuma bantwara muri ambilanse. Urugendo rwamaze amasaha atandatu kandi byatumye ntakaza amaraso menshi. Nari nzi neza ko bazambaga, ni yo mpamvu nasenze nsaba ko abaganga bagira ubwenge kandi bakubahiriza imyizerere yanjye ishingiye kuri Bibiliya ku bijyanye no kwirinda amaraso. Ubwo nasobanuriraga umuganga imyizerere yanjye, yanze kunyumva, ariko naramwinginze kugira ngo yemere umwanzuro wanjye. Namubwiye ko niteguye kwirengera ingaruka izo ari zo zose zaterwa no kuvurwa ntatewe amaraso. Amaherezo yemeye kumbaga ntatewe amaraso kandi byaranshimishije. Ariko baje guca igice cy’ukuguru kwanjye ku ibumoso.

Nyuma yo kubagwa, namaze igihe mfite imbaraga nke cyane. Namaze ibyumweru byinshi ndembye, ndi hafi gupfa. Umunsi umwe, umuganga yambwiye ko kugira ngo nkire, ngomba kurya ibyokurya byihariye bifite intungamubiri nyinshi kurusha ibyo twaryaga muri gereza. Uwo muganga yambwiye ko nibiboneka azajya abimbikira muri firigo yari iri hafi aho. Buri munsi, nari nasabwe kunywa ikiyiko cy’ubuki, igi ribisi, n’amavuta y’inka. Ababyeyi banjye bamaze kumenya ko nakoze impanuka, batangiye kujya babinzanira. Ariko umusirikare wakiraga ibyo biryo yemeye kubyakira rimwe gusa.

Ariko burya ukuboko kwa Yehova si kugufi (Yesaya 59:1). Iyo abaforomokazi bazaga kumpindurira ibipfuko, bampaga ku biryo babaga bapfunyitse. Hari n’ibyo babikaga muri firigo. Ibi byanyibukije inkuru yo muri Bibiliya y’umupfakazi utarigeze abura amavuta.—1 Abami 17:14-16.

Buhoro buhoro, natangiye koroherwa. Nahumurijwe n’amabaruwa 107 nandikiwe n’incuti n’abavandimwe kandi yose narayasubizaga. Ndetse hari n’impano nakiriye yari yatanzwe n’abavandimwe bari bafungiye mu yindi gereza.

Nyuma y’amezi abiri yose, nashoboye kujya muri dushe. Natangiye gutekereza ko ngiye gusubira muri gereza nkongera kubonana n’abavandimwe baho.

Igihe umuganga yiteguraga kunsezerera mu bitaro, yansabye kujya mu biro bye, ambaza ibibazo byinshi ku myizerere yanjye. Tumaze kuganira, yangiriye inama yo gukomera ku myizerere yanjye. Byari bitangaje kumva ayo magambo avuzwe n’umuntu wambaye imyenda ya gisirikare.

Mu kwezi kwa Mata 1984, nagiranye inama n’abayobozi bambaza niba nemera kujya mu gisirikare. Nababwiye ko ntakwirirwa nsubiza icyo kibazo kubera ko nsigaye ngendera ku mbago kandi mfite ukuguru kumwe. Ariko bahise bambaza icyo nakora ndamutse mfite amaguru abiri. Nababwiye ko ntajya mu gisirikare kandi ko niteguye gukomeza kubera Imana indahemuka. Bambwiye ko ntazava muri gereza ntarangije igihano cyanjye. Ariko nasohotse muri gereza habura amezi abiri n’iminsi 12 ngo mfungurwe.

Njye na Mykhailo (iburyo), nyuma yo gufungurwa

Nakomeje kwizera Yehova na nyuma yo gufungurwa

Hashize umwaka mvuye muri gereza, nabonye insimburangingo y’ukuguru. Buri gitondo bintwara isaha yose kugira ngo nyambare. Mu gihe cy’itumba, kwambara iyo nsimburangingo biba bigoye cyane kandi uko kuguru kwagize ikibazo ntigupfa gushyuha kubera ko amaraso adatembera neza. Kuva mfite imyaka 19 sinshobora kwiruka, ariko njya ntekereza ukuntu nziruka igihe nzaba ndi mu isi nshya.—Yesaya 35:6.

Oleh na Svitlana ku munsi w’ubukwe bwabo.

Ku munsi w’ubukwe bwacu

Nanone nari mfite ikibazo cyo kubona akazi kuko abakoresha benshi batashakaga gukoresha umuntu ufite ubumuga. Ariko nubwo nari mfite insimburangingo sinigeze nkora akazi ko mu biro. Nabaye umukanishi w’imodoka, nyuma yaho nkora akazi k’ubwubatsi.

Mu mwaka wa 1986, nashakanye na mushiki wacu witwa Svitlana. Svitlana na we yavukiye mu muryango w’Abahamya. Akenshi yavugaga ko icyamushimishije igihe twarambagizanyaga ari uko twavuganye ko umurimo wa Yehova ari we tuzashyira mu mwanya wa mbere.

Abana bacu ari bo Olia na Volodia na bo bize ubwubatsi kandi badufashije gusana inzu yari ishaje twabagamo. Bamaze gukura, bifatanyaga mu mishinga y’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami. Nanone batangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Olia ubu akora mu mishinga y’ubwubatsi, naho Volodia ni umusaza w’itorero.

Oleh n’abagize umuryango we bambaye ingofero, bari kubaka ku Nzu y’Ubwami.

Umukwe wacu Oleg; umukobwa wacu Olia; Svitlana; njyewe; umukazana wacu Anna n’umuhungu wacu Volodia

Svitlana yaranshyigikiye kandi amfasha kwita ku nshingano zanjye zo mu itorero. Mu myaka ya 1990, amatorero menshi yo muri Ukraine yabaga afite ababwiriza barenga 200, ariko afite umusaza umwe cyangwa babiri gusa. Rimwe mu kwezi ari mu mpera z’icyumweru najyanaga ibitabo hagati muri Ukraine.

Uko nakomeje kwizera Yehova mu myaka ya vuba aha

Mu mwaka wa 2022, njye na Svitlana twafashe icyemezo cyo kwimuka tukava i Kryvyi Rih. Ubu dukorera mu itorero ryo muri Otirishiya.

Kuva nkiri muto nagiye nigira ku ngero za bene wacu bari bafite ibyishimo nubwo bahuraga n’ibibazo. Bibiliya ituma dusobanukirwa neza Umuremyi wacu kandi idufasha kugirana ubucuti na we (Yakobo 4:8). Ubwo bucuti ni bwo butuma tugira ubuzima bufite intego. Nishimira ko mu bibazo byose nahuye na byo, nakomeje guha Yehova icyubahiro akwiriye.

Oleh na Svitlana.

Ndi kumwe na Svitlana, muri Otirishiya

a Vladimir Lenin ni we washinze ishyaka ry’Abakomunisite bo mu Burusiya kandi ni wabaye perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze