UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA
Ibikorwa by’ubutabazi “mu bihe by’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara”
27 GICURASI 2022
Muri iyi minsi y’imperuka, twiteze kumva “iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara” (Matayo 24:6). Icyakora iyo abavandimwe na bashiki bacu, bahura n’amakuba kubera izo ntambara, babona ibyo bakeneye. Muri Raporo ya 3 y’Inteko Nyobozi 2022 twabonye amakuru ateye inkunga agaragaza ukuntu abavandimwe bo mu burasirazuba bw’i Burayi bita kuri bagenzi babo bagezweho n’ingaruka y’intambara yo muri Ukraine. None se izo mfashanyo zitangwa zite nubwo intambara iba irimo guca ibintu? Ibikorwa by’ubutabazi byafashije bite abavandimwe bacu bo muri Ukraine?
Ni ibiki biba bikenewe? Kandi se bitangwa bite?
Ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, umunsi intambara yo muri Ukraine yatangiriye, Komite y’Abahuzabikorwa yemeje amafaranga agenewe gufasha abavandimwe bacu bo muri Ukraine. Uwo munsi, ibiro by’ishami byo muri Ukraine byahise bitangira kugura ibintu biboneka mu gace k’iwabo kandi bakabitanga bakoresheje Komite Zishinzwe Ubutabazi zigera kuri 27 bashyizeho.
Kugira ngo bashyigikire ibikorwa by’ubutabazi, ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova batangiye gusuzuma icyo bakora ngo bamenye ibikenewe. Komite y’Inteko Nyobozi ishinzwe Ubwanditsi na Komite y’Abahuzabikorwa zasabye Urwego Rushinzwe Guhaha rukorera ku kicaro gikuru, gukorana n’abahagarariye ibiro by’ishami byo muri Ukraine na Polonye kugira ngo bamenye ibikenewe no kugena uko ibikorwa by’ubutabazi bizakorwa. Buri munsi abavandimwe bo mu rwego rushinzwe guhaha, urushinzwe kohereza ibitabo n’urwego rushinzwe amategeko kuri ibyo biro by’amashami, umwe mu bagize komite y’ibiro by’ishami bya Ukraine n’abagize Urwego Rushinzwe Guhaha rukorera ku kicaro gikuru, bakora inama kugira ngo bakomeze gukurikirana ibikorwa by’ubutabazi.
Amakarito y’imfashanyo arimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’amakarita atera inkunga
Umuvandimwe Jay Swinney wo mu Rwego Rushinzwe Guhaha rukorera ku kicaro gikuru yaravuze ati: “Mbere na mbere, twagombaga kumenya ibyo tugomba guhaha, twashakaga gutanga ibiribwan’ibikoresho by’isuku abavandimwe bo muri ako gace bamenyereye. Icyakora, kumenya ibyari bikenewe na byo byari ikibazo. Ikindi nanone twagombaga kumenya uko bizagera muri Ukraine mu buryo bwihuse bushoboka kandi bifite umutekano muri icyo gihe cy’intambara.”
Ku itariki ya 9 Werurwe 2022, hari hamaze kumenyekana ibintu bikenewe. Amakarito y’ibyokurya by’ibanze birimo inyama n’amafi byo mu bikombe, umuceri n’ibishyimbo hamwe n’ibikoresho by’isuku birimo isabune n’impapuro z’isuku. Icyo gihe byari biteganyijwe ko ugereranyije ibintu umuntu umwe akenera mu kwezi, byashoboraga gutwara amafaranga asaga ibihumbi 65 RWF. Kubera ko abavandimwe bacu bari bakeneye gufashwa babarirwaga mu bihumbi, Komite y’Abahuzabikorwa yemeje ko amafaranga yongerwa kugira ngo imfashanyo ziboneke. Ariko se izo mfashanyo zari gutangwa zite, abavandimwe bacu badashyize ubuzima bwabo mu kaga?
Ku itariki ya 13 Werurwe, hari abavandimwe babiri bakoze igerageza ryo kujyana imfashanyo bavuye ku biro by’ishami bya Polonye babigeza hafi y’umugi wa Lviv, muri Ukraine. Muri iyo minsi mbere y’uko bajyana izo mfashanyo, abavandimwe bo ku biro by’ishami byo muri Polonye no muri Ukraine bafashije abo bavoronteri babiri kwitegura urwo rugendo. Ibiro by’ishami byujuje impapuro zari zikenewe kugira ngo abo bavoronteri bambuke umupaka bajyane imfashanyo. Ikindi bagenzuye neza ko imodoka batwaye ifite icyapa kigaragara neza cyerekana ko bajyanye imfashanyo kandi bakorana n’abavandimwe bo muri Ukraine bari kubafasha kumenya inzira za hafi, bamaze kwambuka umupaka. Kubera imyiteguro myiza bakoze kandi Yehova akabafasha, imfashanyo zagejejwe kuri Komite Zishinzwe Ubutabazi i Lviv mu masaha 24 kandi abavandimwe bacu bagarutse muri Polonye amahoro.
Nubwo igerageza rya mbere ryagenze neza, abavandimwe bashoboye gutanga imfashanyo zitageze no kuri toni 1. Hari hakiri toni zigera kuri 200 zigomba gutangwa! Ariko se izo mfashanyo zingana zityo zari gutwarwa zite kandi zigatangwa gute mu buryo bwihuse bishoboka?
“Abantu bawe bazitanga babikunze”
Nyuma yo gusoma amakuru y’abavandimwe bacu bo muri Ukraine ku rubuga rwa jw.org y’ukuntu intambara irimo kubagiraho ingaruka, abantu benshi bo hirya no hino ku isi bifuje gutanga ubufasha. Abenshi mu bari kure batanze impano zo gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose kandi bizeye ko zizakoreshwa neza. Abandi bo batuye mu bihugu bituranye na Ukraine, batanze igihe cyabo, imbaraga zabo n’ibyo batunze kugira ngo bafashe abakeneye ubufasha. Reka tuvuge ingero nke.
Muri Polonye, abavoronteri bakusanyije amapaki agera ku bihumbi amagana y’impano n’amakarita abana bashushanyije. Umuvandimwe Bartosz Kościelniak, ukorera mu Rwego Rushinzwe Guhaha rukorera ku biro by’ishami bya Polonye yaravuze ati: “Inshuro nyinshi nagiye nsoma amagambo ari muri Zaburi 110:3 avuga ko ‘abantu ba Yehova bazitanga babikunze’. Ariko kubona ukuntu impano ziza zisukiranya, abavoronteri babarirwa mu magana bitanga babikunze kandi biteguye gukora, byatumye ndushaho kubona ukuri kw’ayo magambo.”
Hari Umuhamya wa Yehova ufite kampani mpuzamahanga yo gutwara ibintu. Yatanze amakamyo ye na lisansi yari ikenewe ngo akoreshwe mu gutanga imfashanyo. Yaravuze ati: “Njye nabonye ko ari uburyo mbonye bwo kugaragariza urukundo Yehova n’abavandimwe banjye. Nishimiye ko hari icyo mbashije gufasha abandi.” Ugereranyije hatanzwe litiro 7 700 za lisansi kandi abavandimwe na bashiki bacu batanze igihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo bageze imfashanyo aho zikenewe. Bakoze urugendo rw’ibirometero 48 000!
Ku itariki ya 28 Werurwe, ni ukuvuga mu minsi 15 gusa bakoze igerageza rya mbere ryo kugeza imfashanyo muri Ukraine, hari hamaze gutangwa toni zigera ku 100 z’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’imiti. Nanone kubera ko abavandimwe hamwe n’abacuruzi batanze impano z’ibintu bitandukanye, byatumye umubare w’amafaranga yagombaga gukoreshwa agabanuka cyane. Kugeza ubu, Abahamya ba Yehova bamaze gutanga imfashanyo muri Ukraine zirenga toni 190. Ibikorwa by’ubutabazi byafashije bite abavandimwe bacu bo muri Ukraine?
“Hari harimo n’urukundo rwanyu!”
Nyuma yuko imfashanyo zigeze mu mugi wa Lviv, abagize Komite Zishinzwe Ubutabazi zikorera muri Ukraine bazoherereza abazikeneye. Amapaki arimo imfashanyo yohererejwe mu migi itandukanye hari n’iri kure ku birometero birenga 1 300 uvuye i Lviv. Nubwo ibikorwa by’ubutabazi bikorwa neza ariko nanone bifata igihe.a
Umuvandimwe Markus Reinhardt, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Ukraine yaravuze ati: “Muri iki gihe cy’intambara, abavandimwe benshi biboneye urukundo Yehova abakunda n’akamaro ko kumvira amabwiriza y’umuryango wacu na mbere y’uko ibiza biba. Urugero, buri wese aterwa inkunga yo kuba afite mu rugo nibura ibyokurya n’amazi bishobora kumara ibyumweru bike. Ku birebana n’ayo mabwiriza, hari umusaza w’itorero wo mu mugi wa Kyiv, witwa Anton wagize ati: ‘Umuryango wa Yehova wari waraduteguye mbere y’igihe kandi ibyo turabiwushimira. Kuba twari dufite ibyokurya, amazi na radiyo byarokoye ubuzima bwacu.’ Twishimira ko abavandimwe na bashiki bacu bafatana uburemere aya mabwiriza kandi bakayumvira, bigatuma ibiro by’ishami bibona igihe cyo kwitegura no gukora ibikorwa by’ubutabazi.”
None se abavandimwe bacu biyumva bate iyo imfashanyo zibagezeho? Mykola na Zinaida batuye mu mugi wa Kharkiv, baravuze bati: “Twishimiye cyane ukuntu mutwitaho. Mwarakoze cyane kutwoherereza ibyokurya n’imiti. Valentyna na we utuye muri ako gace, yaravuze ati: “Rwose twiboneye ukuboko kwa Yehova. Yongeyeho ati: “Kuva intambara yatangira, habaga hari imirongo imbere y’amaduka, buri gihe ntibyashobokaga ko tugura ibyo twifuza, ariko Yehova we yabonaga icyo kibazo kandi yohereje abavandimwe batuzanira imfashanyo mu rugo. Amapaki batuzaniraga yabaga arimo ibyo twabaga dukeneye! Mu mimerere nk’iyo, iyo tubona nta cyizere dufite, ni bwo buri wese abona ukuntu Yehova n’umuryango we batwitaho mu buryo bwihariye. . . . Birashimisha kwibonera ukuntu atwitaho kandi akaduha ibyo dukeneye mu gihe gikwiriye.”
Yevhen, Iryna na Mykyta, bahunze bava mu mugi wa Mariupol, baravuze bati: “Turabashimira cyane kubera ukuntu mwitaye ku muryango wacu kandi mukaduha imfashanyo. Rwose zaje tuzikeneye. Batubwiye ko muri ayo makarito harimo ibyo twari dukeneye, ariko igihe twayafunguraga twiboneye ko hari harimo n’urukundo rwanyu!”
Nta gushidikanya ko wibonera ko Yehova akoresha umwuka we agatanga amabwiriza adufasha gukora ibikorwa by’ubutabazi bikorwa muri iyi si yugarijwe “n’intambara n’inkuru z’intambara.” Nanone impano mutanga zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, inyinshi zitangwa hakoreshejwe urubuga rwa donate.jw.org, na zo zagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi. Tubashimira ubuntu mugaragaza.
Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa mu buryo bwihuse kandi bufite umutekano
Ku itariki ya 24 Gashyantare 2022: Komite y’Abahuzabikorwa yemeje amafaranga agenewe gufasha abavandimwe bacu bo muri Ukraine, byatumye ibiro by’ishami bitangira ibikorwa by’ubutabazi
Ku itariki ya 24 Gashyantare–8 Werurwe 2022: Ibiro by’ishami byo muri Ukraine byahise bitangira kugura ibintu biboneka mu gace k’iwabo kandi bakabitanga bakoresheje Komite Zishinzwe Ubutabazi zashyizweho. Nanone ibiro by’ishami byiteguye kwakira impano ziturutse muri Polonye no kuzitanga
Ku itariki ya 9 Werurwe 2022: Komite y’Abahuzabikorwa yemeje ko imfashanyo zakoherezwa muri Ukraine
Ku itariki ya 10–12 Werurwe 2022: Hakozwe gahunda y’igerageza y’ukuntu ibiribwa n’ibindi bintu byakoherezwa i Lviv muri Ukraine biturutse muri Polonye
Ku itariki ya 13 Werurwe 2022: Imfashanyo z’ibiribwa n’ibindi bintu, zoherejwe mu mugi wa Lviv, Ukraine zivuye muri Polonye mu buryo bw’igerageza
Ku itariki ya 14–16 Werurwe 2022: Ku Nzu y’Amakoraniro yo hafi ya Poznan, muri Polonye, abavoronteri bakorana n’urwego rushinzwe ibishushanyo mbonera n’ubwubatsi bahuriye hamwe kugira ngo bakusanye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku kandi babifunge mu makarito
Ku itariki ya 17 Werurwe 2022: Hashize iminsi ine igerageza rikunze, hoherejwe toni 13 z’imfashanyo ku mupaka wa Ukraine
Ku itariki ya 21–27 Werurwe 2022: Imfashanyo zari zisigaye muri Polonye na zo zashyizwe mu makarito zoherezwa muri Ukraine maze zihabwa abazikeneye mu gihe cy’amasaha 24
Ku itariki ya 28 Werurwe 2022: Nyuma y’iminsi 20 hatanzwe uruhushya rwo kohereza imfashanyo, muri Ukraine hari hamaze gutangwa toni 100 z’imfashanyo zirimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’imiti
Kugeza ubu, Abahamya ba Yehova bamaze gutanga imfashanyo zirenga toni 190 muri Ukraine.
a Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ukuntu imfashanyo zitangwa, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Abavandimwe bagira ubutwari bagashyira imfashanyo bagenzi babo baheze mu duce turimo intambara muri Ukraine.”