Ese idini rizigera ryimakaza amahoro?
UMUHANGA mu bya filozofiya w’Umuholandi witwa Floris van den Berg, yatanze ikiganiro gifite umutwe uvuga ngo “uko twakwikiza amadini n’impamvu twagombye kuyikiza.” Muri icyo kiganiro cyasohotse mu kinyamakuru, yatanze inama igira iti “nimucyo duhindure isi yacu ibe nziza, twikiza amadini.” Ku isi hose, impuguke mu bintu bitandukanye na zo zishyigikiye igitekerezo cyo kuvanaho amadini.
Umuhanga mu bya fiziki witwa Steven Weinberg, akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobeli, yaravuze ati “isi igomba gukanguka, ikava mu bitotsi imazemo igihe kirekire byatewe n’inyigisho z’amadini.” Igitekerezo cy’uko ibintu bibi bikorerwa muri iyi isi bishobora kugabanuka cyane amadini aramutse avuyeho, cyagiye gishimangirwa mu myaka ya vuba aha. Ibitabo byamagana amadini biragenda birushaho kuba byinshi, kandi bikunzwe na benshi.
Abahanga mu bya siyansi bazwi cyane, bahuriye hamwe kugira ngo baganire ku kintu cyihutirwa bibwira ko bakora kugira ngo bavaneho amadini. Abantu benshi batemera Imana baragenda barushaho kwifashisha itangazamakuru, kugira ngo bagaragaze ko banga amadini urunuka. Ese ibitekerezo by’abo bantu bubashywe birakwiriye?
Ese haba hariho idini ry’ukuri?
Amadini yose aramutse ari ay’ikinyoma kandi Imana ikaba itabaho, byaba bikwiriye ko avanwaho. Ariko se Imana iramutse iriho byagenda bite? Byagenda bite se haramutse hariho idini ry’ukuri, ni ukuvuga itsinda ry’abantu bujuje ibisabwa kugira ngo bahagararire Imana hano ku isi?
Iyo umuntu agenzuye amateka y’idini abyitondeye, yibonera ko hari idini rimwe ritandukanye cyane n’andi yose. Ugereranyije, ni idini rifite abayoboke bake muri iki gihe. Iryo dini ryatangijwe na Yesu Kristo n’intumwa ze. Icyakora, ntirirangwa n’ibikorwa byaranze amadini yiyita aya gikristo mu gihe cy’ibinyejana byinshi.
None se amadini yiyita aya gikristo atandukaniye he n’idini ry’ukuri ryatangijwe na Yesu Kristo? Hari ibintu byinshi atandukaniyeho na ryo. Reka dusuzume kimwe muri byo.
“Si ubw’iyi si”
Abakristo ba mbere ntibigeze bagira aho babogamira muri politiki. Biganaga Yesu kuko na we nta ho yabogamiraga. Bibiliya ivuga ko Yesu yanze kuba umutegetsi wo mu rwego rwa politiki nibura incuro ebyiri (Matayo 4:8-10; Yohana 6:15). Yesu yanacyashye abigishwa be, kuko bashakaga kurwana kugira ngo babuze abantu kumufata.—Matayo 26:51, 52; Luka 22:49-51; Yohana 18:10, 11.
Igihe guverineri w’Umuroma wategeka i Yudaya yahataga Yesu ibibazo ku birebana n’ibyaha yakekwagaho byo guharanira umwanya wa politiki, Yesu yahise amukurira inzira ku murima, aramubwira ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’ino” (Yohana 18:36). Biragaragara neza ko Yesu atari kwivanga mu nzego za politiki n’iza gisirikare zo mu gihe cye.
Abigishwa ba Yesu na bo baramwiganye. Ya raporo twavuze mu ngingo zabanjirije iyi yashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’abashakashatsi, ikaba yaribandaga ku ruhare rw’amadini mu ntambara, yaravuze iti “Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibashyigikiraga urugomo. . . . Abakristo hafi ya bose banze kujya mu gisirikare no kurwana.” Inyigisho za Yesu n’intumwa ze zashishikarizaga abantu gukunda bagenzi babo, harimo abo batazi, abo badahuje ubwoko n’abo badahuje ibara ry’uruhu (Ibyakozwe 10:34, 35; Yakobo 3:17). Koko rero, iryo dini ryimakazaga amahoro.
Amaherezo, amahame ya kera yagengaga Abakristo yaje kwanduzwa n’inyigisho za filozofiya zitanya abantu, imigenzo no gukunda igihugu by’agakabyo. Ya raporo twigeze kuvuga yibanda ku ruhare rw’amadini mu ntambara, igira iti “igihe [Umwami w’abami w’Umuroma] witwa Konsitantino yahindukaga Umukristo, byatumye itsinda ry’Abakristo riyoborwa gisirikare. Aho kugira ngo iryo torero riyoborwe n’inyigisho za Kristo zirangwa n’impuhwe, ryagendeye ku ntego uwo Mwami w’Abami yari afite zo kwigarurira ibihugu kandi bikagengwa na politiki ye. Abakristo, harimo n’uwo Mwami w’abami, bahatiwe gushaka impamvu z’urwitwazo zishingiye ku idini zigaragaza ko intambara zemewe.” Icyo gihe ni bwo hatangiye kubaho Abakristo b’urwiganwa.
Itsinda ‘ritandukanye n’andi’
Ese koko abantu bakurikiza inyigisho za gikristo nk’uko byahoze ntibakibaho? Barahari rwose! Muri iki gihe, hari itsinda ry’abantu wagombye kumenya ibyabo. Abahamya ba Yehova bigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere kurusha andi madini yose. Ntibakomoka ku idini iryo ari ryo ryose mu madini yiyita aya gikristo. Hari igitabo cyavuze ko “batandukanye n’abandi,” kubera ko imyizerere yabo yose ishingiye kuri “Bibiliya, bakaba bayiha agaciro kuruta imigenzo iyo ari yo yose.”—The Encyclopedia of Religion.
Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, Abahamya ba Yehova ntibivanga mu makimbirane ashingiye kuri politiki. Ikinyamakuru cyandikwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi ku birebana na Siyansi cyo muri Ukraine cyavuze ko intego y’Abahamya ba Yehova ari ukurwanya amakimbirane ashingiye “ku moko, igihugu, amadini, inzego z’imibereho no ku bukungu.” Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko Abahamya ba Yehova batifatanya mu “bikorwa byo kurwanya leta,” kandi ko ari “abaturage bubahiriza amategeko y’ibihugu byabo.”
Porofeseri Wojciech Modzelewski wigisha muri Kaminuza y’i Varsovie muri Polonye, yaranditse ati “ku isi hose, Abahamya ba Yehova ni ryo tsinda rinini ry’abantu bativanga mu ntambara” (Pacifism and Vicinity). Kubera ko Abahamya ba Yehova bakurikiza neza urugero rw’Abakristo bagenzi babo bo mu kinyejana cya mbere, twavuga ko bagaruye idini ryashinzwe na Kristo n’intumwa ze. Abo ni bo Bakristo bashobora kwimakaza amahoro.—Reba ku ipaji ikurikira.
Duhishiwe igihe kizaza gishimishije
Ni iby’ukuri ko abayoboke benshi b’amadini b’imitima itaryarya, ndetse n’abayobozi bayo bamwe na bamwe, bababazwa cyane n’uburyarya buboneka mu madini yabo. Abayoboke benshi b’amadini bakwiriye gushimirwa kubera ko bihatira kwimakaza amahoro n’ubwumvikane ku isi.
Ariko nubwo babikora babivanye ku mutima, bagomba kuzirikana ko abantu badafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo isi ihanganye na byo. Umuhanuzi wa kera witwa Yeremiya yaranditse ati ‘inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu ntiba muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.’—Yeremiya 10:23.
Icyakora duhishiwe igihe kizaza gishimishije. Ijambo ry’Imana ryigisha ko isi izaturwa n’umuryango mushya w’abantu barangwa n’amahoro. Abo bantu bazaba ari abavandimwe nyakuri. Abantu b’amoko yose bazabana neza, kandi ntibazongera gutanywa n’imipaka y’ibihugu, inzangano zishingiye ku moko cyangwa imyizerere y’amadini. Ikintu kimwe kizatuma bunga ubumwe, ni uko bose bazaba bari mu idini ritanduye risenga Yehova Imana.
Nanone Bibiliya yahanuye ko amadini asuzuguza Imana azavaho. Yesu yaravuze ati “ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka, kandi umugi wose cyangwa inzu yose yicamo ibice ikirwanya, ntizagumaho” (Matayo 12:25). Amaherezo, Imana izagira icyo ikora kugira ngo isohoze ayo magambo areba amadini yose y’ikinyoma.
Hashize igihe kirekire Bibiliya ihanuye ko Imana ‘izacira imanza mu mahanga kandi igasubiza ibintu mu buryo.’ Ubwo buhanuzi buravuga nanone buti “inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana” (Yesaya 2:4). Ubwo buhanuzi burimo burasohozwa muri iki gihe. Abahamya ba Yehova ari bo bagize idini ry’ukuri, barimo barimakaza amahoro.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
Abahamya ba Yehova bunze ubumwe kubera ko bakundana
[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]
Aho Abahamya ba Yehova batandukaniye n’andi madini
Iyo abantu benshi bamaze kumenya ukuntu Abahamya ba Yehova batandukanye cyane n’andi madini yose yihandagaza avuga ko akurikiza inyigisho za Kristo, birabatangaza. Dore bimwe mu byo Abahamya ba Yehova batandukaniyeho n’abandi:
IMIKORERE YABO
● Nta tsinda ryihariye ry’abakuru b’idini bagira.
● Abahagarariye amatorero yabo, abigisha n’abamisiyonari ntibahembwa.
● Ntibaka icya cumi cyangwa amaturo mu mazu basengeramo yitwa Amazu y’Ubwami.
● Imirimo yabo yose ishyigikirwa n’impano zitangwa mu ibanga.
● Ntibagira aho babogamira muri politiki.
● Bashishikariza abantu kubana mu mahoro, kandi ntibivanga mu ntambara.
● Ukwizera kwabo n’inyigisho zabo zishingiye kuri Bibiliya, bituma bunga ubumwe mu rwego rw’isi yose.
● Bunze ubumwe kandi ntibarangwa n’amacakubiri ashingiye ku nzego z’imibereho, ubwoko cyangwa ibara ry’uruhu.
● Ntibashamikiye ku rindi dini iryo ari ryo ryose, ryaba iry’Abagatolika, Aborutodogisi cyangwa Abaporotesitanti.
INYIGISHO
● Bizera ko hariho Imana imwe y’ukuri yitwa Yehova.
● Ntibemera ko Yesu Kristo ari Imana Ishoborabyose, kandi ntibemera inyigisho y’Ubutatu.
● Bakurikiza inyigisho za Yesu, kandi bamuha icyubahiro kuko ari Umwana w’Imana.
● Ntibakoresha umusaraba cyangwa ibishushanyo muri gahunda yabo yo gusenga.
● Ntibemera ko iyo abantu bakora ibibi bapfuye bajya mu muriro w’iteka.
● Bizera ko Imana izaha imigisha abantu bumvira, bakazabaho iteka muri paradizo ku isi, bafite ubuzima butunganye.
Abahamya ba Yehova bemera ko ari bo bagaruye ubukristo bwo mu kinyejana cya mbere bwatangijwe n’intumwa za Yesu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Umuseribe, Umunyabosiniya n’Umukorowate