ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 12/11 p. 29
  • “Andikira Anton”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Andikira Anton”
  • Nimukanguke!—2011
  • Ibisa na byo
  • Imiryango yagize icyo igeraho
    Nimukanguke!—2012
  • Ese hashobora kubaho intambara y’isi yose?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Amafaranga akoreshwa mu ntambara arenga miriyari ibihumbi z’Amadolari—Ariko se mu by’ukuri ikiguzi cy’intambara kingana gite?
    Izindi ngingo
  • Ese uwakwipfira bikarangira?
    Nimukanguke!—2014
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 12/11 p. 29

“Andikira Anton”

● Umuhamya wa Yehova w’ingimbi witwa Anton, yabaga mu mudugudu witaruye wa Schelkan, mu ntara ya Stavropol Kray mu Burusiya. Akiri umwana, yarwaye indwara idakira ifata imikaya ikayinegekaza, kandi akenshi igahitana uyirwaye mbere y’uko agira imyaka 20. Igihe Anton yari afite imyaka icyenda, ntiyari agishobora kugenda cyangwa ngo yikure aho ari.

Igihe Yevgeny n’umugore we Diana basuraga itorero ry’Abahamya, babonanye na Anton. Diana yaravuze ati “nubwo Anton nta gatege yari afite, yari akomeye mu buryo bw’umwuka. Kubera ko mukuru we yari yarapfuye afite imyaka 19 azize iyo ndwara, na we yari azi ko ashigaje igihe gito. Icyakora yari yishimye kandi afite icyizere.”

Diana n’umugabo we bateye Anton inkunga yo kwagura umurimo we, yandikira abantu bo mu yindi midugudu yitaruye. Mu mwaka wa 2005, yanditse amabaruwa 500 ayoherereza abantu bo mu midugudu yo hafi y’iwabo. Icyakora, yababajwe n’uko nta muntu n’umwe wamushubije. Nubwo byamuciye intege, yakomeje kwandika amabaruwa, akajya asenga Imana ayisaba ko yamufasha akagira icyo ageraho mu murimo nubwo yari arwaye.

Umunsi umwe, ubwo Anton yasomaga ikinyamakuru, yasomye ibaruwa yanditswe n’umugore wari urwaye wifuzaga guhumurizwa. Anton yamwandikiye ibaruwa, maze muri icyo kinyamakuru hashyirwamo amwe mu magambo yayo agira ati “nubwo ndwaye indwara idakira, gusoma Bibiliya bituma ntiheba. Nkunda kwakira amabaruwa kandi buri gihe mba nyategereje.”

Iyo baruwa yakoze uwo mugore ku mutima, maze na we yandika indi ayinyuza muri cya kinyamakuru. Ibaruwa uwo mugore yanditse, yasohotse ifite umutwe uvuga ngo “Andikira Anton.” Uwo mugore yashimishijwe n’amagambo yo muri Bibiliya atera inkunga Anton yamwandikiye, yongeraho ati “mureke dufashe Anton natwe tumwandikire. Uwo musore akeneye amagambo amutera inkunga.” Muri icyo kinyamakuru hasohotse aderesi za Anton.

Amabaruwa Anton yandikiwe yatangiye kwisukiranya ku biro by’iposita byo mu mudugudu w’iwabo, ku buryo ku munsi hazaga amabaruwa agera kuri 30! Yaturukaga hirya no hino mu Burusiya, muri Esitoniya, Lituwaniya, Letoniya, mu Budage no mu Bufaransa. Abasomyi b’icyo kinyamakuru bamwoherereje amabaruwa abarirwa mu magana. Diana yaravuze ati “Anton yarishimye cyane, kuko yari afite abantu benshi yashoboraga kwandikira, akabagezaho imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya.”

Anton yamaze umwaka urenga yandikirana n’abamwandikiraga, abagezaho ukuri ko muri Bibiliya. Uko iminsi yagendaga ihita, yagendaga ananirwa kwandika maze agasaba abantu kumufasha kwandika. Anton yapfuye muri Nzeri 2008, afite imyaka 20. Nubwo yari yarazahaye, ukwizera kwe n’urukundo yakundaga umurimo, byatumye ageza ubutumwa ku bantu babarirwa mu magana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze