Ibibazo urubyiruko rwibaza
Uburyo bwiza bwo kwidagadura ni ubuhe?
Nta gushidikanya ko niba uri Umukristo, uhitamo uburyo bwiza bwo kwidagadura. Ntupfa kwemera ibyo abandi bakubwira ko wagombye kureba, gusoma cyangwa kumva. Kubera iki? Ni ukubera ko imyinshi mu myidagaduro yo muri iki gihe, iteza imbere ubusambanyi bw’akahebwe, urugomo n’ubupfumu, kandi ibyo bintu ukaba ugomba kubyirinda. Uko biri kose, imyidagaduro myiza na yo iriho. Reka dusuzume iyo ari yo.a
FILIMI
Shyira aka kamenyetso ✔ ku bwoko bwa filimi ukunda.
○ Izisetsa
○ Ikinamico
○ Izirimo ibintu bidasanzwe
○ Izirimo ibintu bitabaho
○ Izindi
Ese wari ubizi . . . ? U Buhindi bukunze gukora filimi zirenga igihumbi buri mwaka, zikaba ari nyinshi kuruta iz’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.
Icyo wakwirinda. Filimi nyinshi zishyigikira ingeso zinyuranye n’amahame ya Bibiliya. Zimwe zigaragaza amashusho y’ubwiyandarike n’urugomo, izindi zikagaragaza amashusho y’ibintu ndengakamere. Ariko Bibiliya igira iti “mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu” (Abakolosayi 3:8). Nanone kandi, Imana yamaganira kure ibikorwa byose bifitanye isano n’ubupfumu.—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-13.
Icyagufasha guhitamo neza. “Iyo mbonye ingingo z’ingenzi z’ibikubiye muri filimi runaka, maze ngasangamo ibintu bidakwiriye, sinirirwa nyireba.”—Jerrine.b
“Sinjya nemera ko umuntu anshishikariza kureba filimi runaka, keretse gusa iyo nzi neza ko tugendera ku mahame amwe.”—Caitlyn.
“Iyo ndi mu nzu berekaniramo filimi maze nkabona iyo filimi imbangamiye, ndasohoka.”—Marina.
“Iyo nshaka kumenya ibiri muri filimi runaka, nifashisha umuyoboro wa interineti ugaragaza uko ubusambanyi, urugomo cyangwa imvugo itameshe biboneka muri buri filimi bingana.”—Natasha.
Inama. Jya ureba filimi zishobora kuba zitarimo ibintu bikemangwa. Umwangavu witwa Masami yaravuze ati “nkunda cyane filimi za karahanyuze, ziba zishingiye ku nkuru za kera.”
Ibaze uti
“Ese filimi ndeba zimfasha kumvira amategeko y’Imana arebana n’ibitsina, urugomo n’ubupfumu, cyangwa zituma bingora?”
IBITABO
Shyira aka kamenyetso ✔ ku bwoko bw’ibitabo ukunda.
○ Ibirimo inkuru itarabayeho
○ Ibirimo inkuru yabayeho
○ Ibitabo bya kera
○ Ibindi
Ese wari ubizi . . . ? Buri cyumweru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine hasohoka ibitabo birenga igihumbi.
Icyo wakwirinda. Kimwe na za filimi, ibitabo byinshi bishyigikira ingeso zinyuranye n’amahame ya Bibiliya. Urugero, bimwe muri byo biba birimo amashusho abyutsa irari ry’ibitsina cyangwa bikaba bivuga ibirebana n’ubupfumu. Ariko Bibiliya iravuga iti “ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe” (Abefeso 5:3). Nanone ivuga ko ibikorwa by’ubupfumu ari ‘bibi mu maso ya Yehova.’—2 Abami 17:17.
Icyagufasha guhitamo neza. “Kugira ngo menye ko igitabo ari cyiza, nsoma ibiri inyuma ku gifubiko, ubundi nkanyuza amaso mu mitwe y’ingenzi ikigize. Iyo mbonyemo ikintu gikemangwa, sinirirwa nkigura.”—Marie.
“Igihe nari maze gukura nkajya nifatira imyanzuro, nabonye ko ngomba kujya numvira umutimanama wanjye. Iyo nabonaga ko igitabo ari kibi, narekaga kugisoma, kuko nabaga maze kumenya ko kinyuranyije n’amahame y’Imana.”—Corinne.
Inama. Jya usoma ibitabo bitandukanye. Lara ufite imyaka 17, yaravuze ati “nabonye ko ibitabo bya kera ari byo nshobora gusoma kurusha ibyo muri iki gihe biba birimo amakabyankuru. Imvugo ikoreshwa muri ibyo bitabo, abantu bavugwamo n’inkuru zivugwamo, biba ari byiza cyane.”
Ibaze uti
“Ese ibitabo nsoma bivuga ibirebana n’imyifatire Imana yanga?”
UMUZIKA
Shyira aka kamenyetso ✔ ku njyana y’umuzika ukunda.
○ Roke
○ Karahanyuze
○ Jazi
○ R&B
○ Hipu hopu
○ Izindi
Ese wari ubizi . . . ? Amasosiyeti ane akomeye acuruza alubumu z’indirimbo, asohora alubumu zigera ku 30.000 buri mwaka.
Icyo wakwirinda. Kimwe na za filimi n’ibitabo, indirimbo nyinshi zo muri iki gihe, ziba zirimo ibintu bidahuje n’amahame mbwirizamuco. Amagambo n’amashusho biri mu ndirimbo bishobora no gutuma kurwanya irari ry’ibitsina birushaho kugorana (1 Abakorinto 6:18). Leigh ufite imyaka 21, yavuze ko indirimbo nyinshi zo muri iki gihe zishyigikira imyitwarire inyuranye n’amahame ya Bibiliya, kuko zishishikariza abantu kubyina mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina.
Icyagufasha guhitamo neza. “Nkunda kwibaza nti ‘ese Umukristo ukuze aramutse abonye indirimbo nkunda, nakumva mbabajwe n’uko azibonye?’ Ibyo bimfasha kumenya indirimbo nagombye kumva.”—Leanne.
Inama. Jya ugerageza kumva indirimbo zitandukanye. Umwana w’ingimbi witwa Roberto, yaravuze ati “kubera ko data akunda indirimbo za karahanyuze, nakuze numva zimwe muri zo. Kumva izo ndirimbo ari na ko niga gucuranga piyano, byatumye menya byinshi.”
Ibaze uti:
“Ese umuzika numva waba unyorohereza kurwanya irari ry’ibitsina, cyangwa utuma bingora?”
IBINDI WASOMA KURI IYI NGINGO
Reba igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, igice cya 31 n’icya 32, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igazeti ya Nimukanguke! ntishyigikira cyangwa ngo yamagane filimi, igitabo cyangwa indirimbo iyo ari yo yose igurishwa. Intego y’iyi ngingo, ni ukugufasha kugira umutimanama watojwe na Bibiliya, wumvira amahame y’Imana.—Zaburi 119:104; Abaroma 12:9.
b Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]
Iyo wirengagije ibyo umutimanama wawe watojwe na Bibiliya ukubwira, ugasoma ikintu icyo ari cyo cyose gikunzwe, ukakireba cyangwa ukacyumva, nta cyo abacuruzi bahomba; ahubwo babyungukiramo.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 18]
“Iyo ugenzuye ibitabo byinshi na za filimi nyinshi, usanga bidahuje n’amahame ya Bibiliya. Ariko iyo mbonye inkuru cyangwa filimi itanyuranyije n’ayo mahame, ndayishimira cyane.” Adrian
[Agasanduku ko ku ipaji ya 18]
GISHA INAMA ABABYEYI BAWE!
Baza ababyeyi bawe uti “mukurikije uko byari bimeze mu gihe cyanyu, ni iki cyahindutse mu birebana n’imyidagaduro?” Ni ibihe bintu ababyeyi bawe babonye ko byahindutse kuva mu gihe cyabo, kugeza aho ubereye ingimbi cyangwa umwangavu?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 19]
“Hari imizika ishobora gutuma tugirira amatsiko ibintu Abakristo batemerewe gukora. Ntitwifuza ko indirimbo yakwangiza umutimanama wacu, kubera ko gusa ifite injyana nziza.” Janiece