ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 32 pp. 263-272
  • Nakwidagadura nte?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakwidagadura nte?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki ukwiriye gukomeza kuba maso?
  • Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?
    Nimukanguke!—2011
  • Uburyo bwiza bwo kwidagadura ni ubuhe?
    Nimukanguke!—2011
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 32 pp. 263-272

IGICE CYA 32

Nakwidagadura nte?

Vuga niba ibivugwa hasi aha ari byo cyangwa atari byo.

Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga . . .

Gukora siporo ntibyemewe na mba.

□ Ni byo □ Si byo

Filimi zose n’ibiganiro byose byo kuri televiziyo ni bibi.

□ Ni byo □ Si byo

Uburyo bwose bwo kubyina ni bubi.

□ Ni byo □ Si byo

UMAZE icyumweru cyose wiga ushyizeho umwete. Amasomo y’icyo cyumweru ararangiye. Urangije n’imirimo yo mu rugo. Ariko kubera ko ukiri muto, urumva ugifite imbaraga ushobora no gukoresha mu bindi (Imigani 20:29). Ahasigaye nta kindi ukeneye uretse kwidagadura.

Bagenzi bawe bashobora kuba bumva ko Bibiliya itemera na gato ko abantu bishimisha, kandi ko nawe ikubuza kwishimisha. Ariko se ibyo ni ukuri? Reka dusuzume za nteruro wasabwaga gusubiza ngo ni byo cyangwa si byo, turebe icyo mu by’ukuri Bibiliya ivuga ku birebana no kwidagadura.

● Gukora siporo ntibyemewe na mba.

Si byo. Bibiliya ivuga ko “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Muri iki gihe siporo ikorwa mu buryo bwinshi. Urugero, kugenda ku igare, kwiruka, gukina tenisi, umupira w’amaguru n’uw’amaboko, n’indi mikino myinshi ifasha umuntu kunanura imitsi kandi akishimisha.

Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko umuntu yakina iyo mikino nta cyo yikanga? Reka dusuzume andi magambo agize wa murongo wavuzwe haruguru. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Timoteyo wari ukiri umusore, yaramubwiye ati “imyitozo y’umubiri igira umumaro muri bike, ariko kwiyegurira Imana bigira umumaro muri byose, kuko bikubiyemo isezerano ry’ubuzima bwa none n’ubuzaza.” Ayo magambo Pawulo yavuze, atwibutsa ko igihe cyose intego yacu y’ibanze yagombye kuba iyo gushimisha Imana. Niwibaza ibi bibazo bitatu bikurikira, ushobora kumenya neza niba gushimisha Imana ari byo ushyize imbere, mu gihe ugiye guhitamo umukino:

1. Ni ibihe bibazo uyu mukino ushobora kunteza? Irinde kugendera ku byo ab’urungano rwawe bavuga kuri uwo mukino bawushimagiza. Banza uwusobanukirwe neza. Urugero, banza umenye ibi bikurikira: abantu bawukomerekeramo bangana iki? Umuntu yakora iki ngo atawugiriramo impanuka? Kugira ngo umuntu akine uwo mukino nta kibazo ahuye na cyo, bisaba iyihe myitozo cyangwa ibikoresho? Ese nubwo muri buri mukino wose hashobora kuvuka ingorane, aho intego y’ibanze y’uwo mukino si ugushyira ubuzima mu kaga?

Ubuzima ni impano twahawe n’Imana, kandi Amategeko y’Imana yavugaga ko umuntu utumye undi apfa ahanwa bikomeye (Kuva 21:29; Kubara 35:22-25). Abagize ubwoko bw’Imana basabwaga gukora ibishoboka byose ngo birinde icyashyira ubuzima bwabo mu kaga (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Muri iki gihe na bwo, Abakristo bahawe itegeko ryo kubaha ubuzima.

2. Ese abo tuzakinana ni bantu ki? Iyo ufite ubuhanga bwihariye mu mukino runaka, bagenzi bawe n’abarimu bashobora kugushishikariza kujya mu ikipe y’ikigo. Hari igihe nawe wumva wabyemera. Umukristo w’ingimbi witwa Mark, yaravuze ati “sinumva impamvu ababyeyi bambuza kujya mu ikipe y’ikigo.” Icyakora aho kugerageza kumvisha ababyeyi bawe ko babikwemerera, ukwiriye kuzirikana ibi bikurikira: akenshi ikipe y’ikigo ikunze kwitoza nyuma y’amasomo. Niba uri umukinnyi w’umuhanga, bazagusaba kongera igihe wamaraga muri siporo. Niba utaragira ubuhanga bifuza, uzumva ugomba kumara igihe kinini kurushaho mu myitozo. Uretse n’ibyo, akenshi abakinnyi bakunze kugirana ubucuti bukomeye, bitewe n’uko basangira ibyishimo by’uko batsinze n’akababaro k’uko batsinzwe.

Noneho ibaze uti ‘ese nimara igihe cyanjye nkina n’abo mu rungano rwanjye badakurikiza amahame yo muri Bibiliya ngenderaho, aho ntibizatuma tugirana ubucuti bukomeye? Ubwo se bizangwa amahoro’ (1 Abakorinto 15:33)? ‘Ni ibihe bintu nzahomba ninjya muri iyi kipe?’

3. Ese uyu mukino uzajya untwara igihe n’amafaranga bingana iki? Bibiliya idusaba “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Abafilipi 1:10). Kugira ngo ukurikize iyo nama, ibaze uti ‘ese gukina uyu mukino ntibizantwara igihe nagombaga gukoresha niga cyangwa nifatanya muri gahunda zo gukorera Imana? Ese nzajya nkoresha amafaranga angana iki muri uyu mukino? Ese ayo mafaranga nzayabona?’ Nusubiza ibyo bibazo bizatuma umenya icyo ukwiriye gushyira mu mwanya wa mbere.

● Filimi zose n’ibiganiro byose byo kuri televiziyo ni bibi.

Si byo. Bibiliya itera Abakristo inkunga igira iti “mwizirike ku byiza. Mwirinde ububi bw’uburyo bwose” (1 Abatesalonike 5:21, 22). Ibyo ntibivuze ko Filimi zose n’ibiganiro byose byo kuri televiziyo binyuranyije n’iryo hame.a

Mu by’ukuri, kujya kureba filimi bishobora kuba uburyo bwiza bwo kwishimana n’incuti. Umukobwa witwa Leigh wo muri Afurika y’Epfo, yaravuze ati “iyo hari filimi inshimishije nifuza kureba, nterefona incuti yanjye maze tugatumira n’izindi ncuti zacu.” Akenshi bakunze kureba iyo filimi butarira. Iyo barangije kuyireba, ababyeyi babo baza kubatwara, bakajya gusangira na bo muri resitora.

Nubwo filimi na televiziyo bije vuba, mu by’ukuri ni nk’aho ari uburyo bushya bwo kubara inkuru za kera, nk’uko byagendaga mu guca imigani. Yesu yari umuhanga mu bijyanye no kubara inkuru akagera abantu ku mutima. Urugero, umugani yaciye w’Umusamariya washishikarije abawumvise kwishyira mu mwanya w’abandi kandi ubigisha amasomo y’ingenzi mu birebana no kwita ku bandi.—Luka 10:29-37.

Muri iki gihe, abantu bakora filimi na bo hari amasomo batanga atuma abazireba bahindura uko babonaga amahame mbwirizamuco. Bagerageza gutuma abazireba bishyira mu mwanya w’abakinnyi b’izo filimi, kabone n’iyo umukinnyi ugaragaramo cyane yaba ari umwicanyi, ashimishwa no kubabaza abandi cyangwa afite inyota y’ubutegetsi. Utabaye maso, ushobora gushiduka watangiye kwifuza mu mutima ko umukinnyi wigaragaza cyane muri iyo filimi yagera ku cyo agamije, wumva ko ibikorwa bye by’ubugome cyangwa by’ubwiyandarike bifite ishingiro. Ni iki cyakurinda kugwa muri uwo mutego?

Mu gihe uhisemo kureba filimi cyangwa ikiganiro cyo kuri televiziyo, jya wibaza uti ‘ese ibi ndeba binshishikariza kugira urukundo n’impuhwe (Abefeso 4:32)? Cyangwa bizatuma nishimira ibibi bigera ku bandi (Imigani 17:5)? Ese bizatuma kwanga ibibi bingora (Zaburi 97:10)? Ese ntibizatuma njya mu mubare w’“inkozi z’ibibi”’?—Zaburi 26:4, 5.

Ibyanditswe kuri iyo filimi n’amatangazo yo kuyamamaza bishobora kugufasha kumenya ibiri muri iyo filimi. Icyakora ntukemere buhumyi “ijambo ryose rivuzwe” (Imigani 14:15). Kubera iki? Ibyanditswe kuri iyo filimi, biba gusa bigaragaza uko uwayihimbye abona ibintu. Amatangazo yo kuyamamaza ashobora kutagaragaza ko iyo filimi irimo amashusho ateye isoni. Cannie yaravuze ati “maze kumenya ko iyo uzi abakinnyi bigaragaza cyane muri filimi, akenshi biguha igitekerezo cy’ibiba bikubiye muri iyo filimi.”

Abakristo bagenzi bawe bagendera ku mahame mbwirizamuco ashingiye kuri Bibiliya, bashobora kumenya niba filimi iyi n’iyi ari nziza cyangwa ari mbi. Ariko kandi, uzirikane ko abantu bakunze kuvuga icyo bakundiye filimi runaka. Ariko se kuki utababaza ibyo bagaye muri iyo filimi? Basobanuze neza. Urugero, babaze niba harimo uduce tugaragaza ibikorwa by’urugomo, ubwiyandarike cyangwa abafashwe n’abadayimoni. Ababyeyi bawe na bo bashobora kukugira inama nziza. Umukobwa w’umwangavu witwa Vanessa, yaravuze ati “mbanza kugisha inama ababyeyi banjye. Iyo bambwiye ko filimi iyi n’iyi nta cyo itwaye, ndayireba.”

Ntukumve ko guhitamo filimi cyangwa ikiganiro cyo kuri televiziyo ari ibintu byoroshye. Kubera iki? Impamvu ni uko filimi uhitamo zigaragaza ibikuri ku mutima n’ibyo uha agaciro kurusha ibindi (Luka 6:45). Nanone ibyo uhitamo bigaragaza neza incuti zawe izo ari zo, imvugo ukunda ndetse niba ushyigikira ubwiyandarike. Bityo rero, jya utoranya witonze.

● Uburyo bwose bwo kubyina ni bubi.

Si byo. Igihe Abisirayeli bari bamaze kwambuka Inyanja Itukura barokotse ingabo za Egiputa, abagore babyinnye bishimira ko batsinze, barangajwe imbere na Miriyamu (Kuva 15:20). Nanone mu mugani Yesu yaciye w’umwana w’ikirara, ibirori byabaye uwo mwana agarutse mu rugo byarimo “abacuranga n’ababyina.”—Luka 15:25.

Ibyo ni na ko byifashe muri iki gihe. Mu mico myinshi, iyo abagize umuryango n’incuti bahuriye hamwe, abakiri bato n’abakuze barabyina bakishimana. Icyakora bisaba kuba maso. Nubwo Bibiliya itabuza abantu gusabana mu buryo bushyize mu gaciro, itanga umuburo wo kwirinda “kurara inkera” (Abagalatiya 5:19-21). Umuhanuzi Yesaya yaranditse ati “bazabona ishyano ababyuka kare mu gitondo bazinduwe no gushaka ibinyobwa bisindisha, bagakomeza kunywa bakageza nimugoroba bwahumanye maze divayi ikabasaza. Kandi inanga na nebelu n’ishako n’umwironge na divayi ntibibura mu birori byabo, ariko ntibita ku murimo wa Yehova.”—Yesaya 5:11, 12.

Ibyo birori ngo byabaga birimo “ibinyobwa bisindisha” n’umuzika usakuza cyane. Babitangiraga bugicya, bakiriza umunsi bakageza mu gicuku. Zirikana nanone imitekerereze yabo: bifataga nk’aho Imana itabaho. Ntibitangaje rero kuba Imana yaraciriyeho iteka ibirori nk’ibyo.

Niba utumiwe mu birori kandi bikaba biteganyijwe ko bazabyina, ibaze ibibazo bikurikira: ‘ni ba nde bazaba bahari? Abo bantu se bazwiho iki? Ni nde uzaba ahagarariye ibyo birori? Bizagenzurwa bite? Ese ababyeyi banjye bashyigikiye ko njya muri ibyo birori? Tuzabyina iyihe njyana?’ Uburyo bwinshi bwo kubyina buba bugamije kubyutsa irari ry’ibitsina. Ese kubyina utyo cyangwa kureba ababyina batyo byagufasha ‘guhunga ubusambanyi’?—1 Abakorinto 6:18.

Wakora iki se niba bagutumiye ngo muzajye kubyinira muri ya mazu babyiniramo nijoro? Mbere y’uko Shawn aba Umukristo, incuro nyinshi yajyaga kubyinira muri ayo mazu. Yaravuze ati “bacuranga umuzika w’akahebwe, hakaba uburyo bwo kubyina bugaragaramo ubwiyandarike bwinshi kandi abenshi mu bajyayo baba bafite ikibajyanye.” Shawn yavuze ko ikiba kibajyanye ari ukugira ngo baze kuhavana umuntu bajyana kugira ngo basambane. Shawn amaze kwiga Bibiliya afashijwe n’Abahamya ba Yehova, yahinduye imitekerereze. Ubu abibona ate? Yaravuze ati “Abakristo ntibakwiriye kujya ahantu nka hariya rwose.”

Kuki ukwiriye gukomeza kuba maso?

Utekereza ko ari ryari umusirikare yagabwaho igitero akaneshwa mu buryo bworoshye? Ese ni igihe ari ku rugamba cyangwa ni igihe yiruhukira we na bagenzi be? Mu by’ukuri, cya gihe aba yiruhukira ni bwo aba atari maso, ku buryo ashobora kugabwaho igitero mu buryo bworoshye. Mu buryo nk’ubwo, nawe iyo uri ku ishuri cyangwa ku kazi, urushaho kuba maso kugira ngo ukomeze kugendera ku mahame mbwirizamuco. Uba maso, kuko uba uzi ko ushobora kugabwaho igitero igihe icyo ari cyo cyose. Ariko iyo urimo wiruhukira hamwe n’incuti zawe, ni bwo uba ushobora kugabwaho igitero ukarenga ku mahame mbwirizamuco ugenderaho.

Hari bagenzi bawe bashobora kuguseka bakuziza ko ugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru aboneka muri Bibiliya, cyane cyane mu bijyanye n’imyidagaduro. Hari n’igihe urubyiruko rwavukiye mu miryango y’Abahamya ari rwo rushobora kukotsa igitutu. Ariko abameze batyo, imitimanama yabo iba yarabaye nk’inkovu y’ubushye itacyumva (1 Timoteyo 4:2). Bashobora kugushinja ko udashyira mu gaciro cyangwa ko wigira umukiranutsi. Icyakora, aho gukurikiza imitekerereze yabo, wowe haranira ‘kugira umutimanama utagucira urubanza.’—1 Petero 3:16.

Zirikana ko uko bagenzi bawe bakubona atari byo by’ingenzi, ahubwo uko Yehova akubona ari byo by’ingenzi. Niba bagenzi bawe bakomeje kukubuza amahwemo bakuziza ko wumvira umutimanama wawe, ubwo ukwiriye gushaka izindi ncuti (Imigani 13:20). Dore ikintu ukwiriye kuzirikana: ni wowe ubwawe ukwiriye kwirinda ngo utarengera amahame mbwirizamuco ugenderaho, cyane cyane mu gihe waba widagadura.—Imigani 4:23.

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 37

MU GICE GIKURIKIRA:

Porunogarafiya isigaye yogeye cyane kandi kuyigeraho bisigaye byoroshye. Wakwirinda ute kugwa muri uwo mutego?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku bindi bisobanuro, reba Umubumbe wa 1, igice cya 36.

UMURONGO W’IFATIZO

“Wa musore we, jya wishimira ubusore bwawe . . . , kandi ugendere mu nzira umutima wawe ushaka no mu byo amaso yawe yabonye. Ariko umenye ko ibyo byose bizatuma Imana y’ukuri igushyira mu rubanza.”—Umubwiriza 11:9.

INAMA

Saba ababyeyi bawe gushyiraho umunsi runaka mu kwezi muzajya muzimya televiziyo, kugira ngo mwidagadure mwishimana n’abagize umuryango.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Kubyina ndetse n’umuzika byari zimwe muri gahunda z’ingenzi Abisirayeli bagiraga, zijyanye no gukorera Imana y’ukuri.—Zaburi 150:4.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Nihagira abansaba kujya mu ikipe y’ikigo, dore uko nzabasubiza: ․․․․․

Niba filimi ndeba iyo ndi kumwe n’incuti zanjye zirimo ibintu bikemangwa, dore uko nzabigenza: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki Abakristo bakwiriye kwirinda imikino ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga?

● Wabwirwa n’iki ko filimi iyi n’iyi ikwiriye?

● Wabwirwa n’iki uburyo bukwiriye bwo kubyina?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 269]

“Nkunda kubyina, ariko namaze kumenya akamaro ko gutega amatwi inama ababyeyi banjye bangira. Sinjya nemera ko kubyina bifata umwanya w’ingenzi mu buzima bwanjye.”—Tina

[Ifoto yo ku ipaji ya 268]

Iyo umusirikare atari maso, ashobora guterwa. Nawe iyo urimo wiruhukira, uba ushobora kugabwaho igitero ukarenga ku mahame ugenderaho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze