Namenye uko akarengane kazavaho
Byavuzwe na Ursula Menne
Kuva kera nifuzaga cyane kubona buri muntu wese afashwe neza kandi atarenganywa. Icyo cyifuzo cyaje no gutuma mfungirwa muri gereza yo mu Budage bw’Iburasirazuba, bwategekwaga n’Abakomunisiti. Igitangaje ni uko muri iyo gereza ari ho namenyeye uko akarengane kazavaho. Reka mbabwire uko byagenze.
N AVUTSE mu mwaka wa 1922, mvukira mu mugi wa Halle wo mu Budage, umaze imyaka irenga 1.200 ubayeho. Uwo mugi uri ku birometero 200 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umugi wa Berlin, hakaba ari hamwe mu hantu ha kera idini ry’Abaporotesitanti ryari ryarashinze imizi. Murumuna wanjye Käthe yavutse mu mwaka wa 1923. Data yari umusirikare, naho mama akaba umuririmbyi.
Data ni we watumye ngira icyifuzo cyo kurwanya akarengane. Igihe yavaga mu gisirikare, yashinze iduka. Kubera ko abenshi mu bakiriya be bari abakene, yabagiriraga impuhwe akabakopa. Ariko kandi, ubwo bugwaneza bwe bwatumye ahomba. Ibyabaye kuri data byagombye kuba byaranyeretse ko kurwanya ubusumbane n’akarengane, bigoye kuruta uko tubyibwira. Ariko burya amashagaga ya gisore aba ameze nk’umuriro umuntu atapfa kuzimya.
Impano yo kuba umuhanzi nayikomoye kuri Mama, kandi jye na Käthe yatwigishije kuririmba, gucuranga no kubyina. Nari umwana ushabutse, kandi kugeza mu mwaka wa 1939, jye na Käthe twari tubayeho neza.
Ibibazo bitangira
Ndangije amashuri abanza, nagiye mu ishuri ryigisha kubyina, aho nigiye kubyina ubwoko bw’imbyino (Ausdruckstanz) zigishwaga na Mary Wigman. Ni we watangije ubwoko bw’izo mbyino, aho umubyinnyi agaragariza ibyiyumvo bye mu mudiho. Nanone natangiye umwuga wo gushushanya. Ku bw’ibyo, ubukumi bwanjye naburangije nishimye kandi nzi byinshi. Ariko nyuma yaho mu mwaka wa 1939, Intambara ya Kabiri y’Isi yose yahise irota. Mu mwaka wa 1941, nagize ibyago mfusha data yishwe n’igituntu.
Koko rero, intambara ihungabanya abantu. Nubwo iyo ntambara yatangiye mfite imyaka 17 gusa, niboneye ko isi yari yugarijwe n’akaga. Nabonye ukuntu abantu benshi bari biyubashye bashyigikiye amatwara ya kinyamaswa y’Abanazi. Iyo ntambara yaguyemo abantu benshi, irasenya kandi iteza ubukene. Inzu yacu yangijwe cyane n’igisasu, kandi muri icyo gihe cy’intambara, natakaje bene wacu.
Intambara imaze kurangira mu mwaka wa 1945, jye na mama na murumuna wanjye Käthe twari tugituye mu mugi wa Halle. Icyo gihe nari mfite umugabo n’umwana w’umukobwa, ariko umugabo wanjye ntitwari tubanye neza. Naje kwahukana maze nkora akazi ko kubyina no gushushanya, kugira ngo jye n’umwana wanjye tubone ikidutunga.
Nyuma y’intambara, u Budage bwari bugabanyijemo ibice bine. Umugi twari dutuyemo, wari mu gace kayoborwaga n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ubwo rero, byabaye ngombwa ko tumenyera ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Mu mwaka wa 1949, igice cy’u Budage twabagamo, bakundaga kwita u Budage bw’Iburasirazuba, cyabaye Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Budage.
Dutegekwa n’Abakomunisiti
Muri icyo gihe, mama yararwaye maze aba ari jye umwitaho. Nabonye akazi muri leta. Hagati aho, nahuye n’abanyeshuri bari barigometse ku butegetsi bageragezaga kwereka abantu akarengane kari kariho. Urugero, hari umusore bangiye kujya kwiga muri kaminuza, bitewe n’uko se yahoze ari mu ishyaka ry’Abanazi. Uwo munyeshuri nari muzi neza, kuko twaririmbanaga. Naribajije nti “kuki yazira ibyo se yakoze?” Narushijeho kwifatanya n’abo banyeshuri bari barigometse, maze mfata umwanzuro wo kujya njya mu myigaragambyo. Hari n’igihe nigeze kumanika inyandiko hanze ku madarajya y’inzu y’urukiko rw’iwacu.
Ikindi kintu cyatumye ndushaho kwanga akarengane, ni amabaruwa amwe nandikaga igihe nari umukarani wa Komite y’Akarere Iharanira Amahoro. Hari n’igihe iyo komite yashatse koherereza umusaza wabaga mu Budage bw’Iburengerazuba inyandiko za poropagande y’Abakomunisiti, kugira ngo itume abantu bamukeka amababa, ibyo bikaba byari bitewe n’impamvu za politiki. Numvise mbabajwe cyane n’akarengane uwo mugabo yari agiye guhura na ko, maze mpisha izo nyandiko mu biro. Ibyo byatumye izo nyandiko zitoherezwa.
‘Umuntu mubi cyane mu cyumba’ yatumye ngira ibyiringiro
Muri Kamena 1951, abagabo babiri baje mu biro byanjye maze barambwira bati “tuje kugufata.” Bagiye kumfungira muri gereza yari yaritiriwe “ikimasa cy’ibihogo” (Roter Ochse). Nyuma y’umwaka nashinjwe kurwanya ubutegetsi. Hari umunyeshuri wari wangambaniye mu nzego z’ubutasi, ababwira ko ari jye wari wigaragambije manika za nyandiko. Urubanza rwanjye rwari nk’ikinamico, kuko nta n’umwe wumvise uko nireguye. Nakatiwe imyaka itandatu y’igifungo. Icyo gihe nararwaye maze njyanwa mu bitaro bya gereza, aho nari kumwe n’abandi bagore bagera kuri 40. Maze kubona abo bantu bose bari bababaye cyane, natangiye guhangayika. Nirutse ngana ku rugi maze ntangira kuruhonda.
Umurinzi wa gereza yarambajije ati “urashaka iki?”
Narashakuje nti “mumvane hano. Nimushaka mumfungire ahantu ha jyenyine, ariko mumvane aha.” Birumvikana ko atigeze yemera ibyo namusabaga. Nyuma yaho gato, naje kubona umugore wari utandukanye n’abandi. Kubera ko nabonaga atuje, namwicaye iruhande.
Natangajwe n’uko yambwiye ati “urabe maso ntiwihutire kwicara iruhande rwanjye.” Hanyuma yunzemo ati “kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova, bagenzi banjye bumva ko ari jye muntu mubi muri iki cyumba.”
Icyo gihe sinari nzi ko Abahamya ba Yehova bafatwaga nk’abanzi b’Abakomunisiti. Icyo nari mbaziho gusa ni uko nkiri muto Abigishwa ba Bibiliya babiri (uko ni ko Abahamya bitwaga) basuraga data buri gihe. Nahise nibuka ko data yavuze ati “Abigishwa ba Bibiliya bavuga ukuri.”
Maze kumenyana n’uwo mugore witwaga Berta Brüggemeier, numvise nduhutse. Naramubwiye nti “ndakwinginze mbwira ibya Yehova.” Kuva ubwo, twamaranaga igihe kandi tugakunda kuganira kuri Bibiliya. Namenye ko Imana y’ukuri Yehova, ari Imana y’urukundo, ubutabera n’amahoro. Nanone, namenye ko izavanaho ibibi byose byatejwe n’abayobozi b’abantu babi kandi b’abanyagitugu. Muri Zaburi 37:10, 11, hagira hati “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; . . . Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”
Mfungurwa ngahungira mu Burengerazuba
Nafunguwe mu mwaka wa 1956, nkaba nari maze imyaka irenga itanu muri gereza. Nyuma y’iminsi itanu mfunguwe, navuye mu Budage bw’Iburasirazuba mpungira mu Budage bw’Iburengerazuba. Najyanye n’abakobwa babiri nari mfite icyo gihe, ari bo Hannelore na Sabine. Mpageze, natanye burundu n’umugabo wanjye maze nongera guhura n’Abahamya. Uko nagendaga niga Bibiliya, ni ko nagendaga mbona ko hari ibyo nagombaga guhindura kugira ngo nkurikize amahame ya Yehova. Narabihinduye maze mbatizwa mu mwaka wa 1958.
Nyuma yaho nongeye gushaka, ariko noneho nshakana n’Umuhamya wa Yehova witwa Klaus Menne. Jye na Klaus twabanye neza kandi tubyarana abana babiri, ari bo Benjamin na Tabia. Ikibabaje ni uko Klaus yaje gupfa azize impanuka, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 20 ndi umupfakazi. Icyakora mpumurizwa cyane n’ibyiringiro by’umuzuko, kuko nzi ko abapfuye bazazuka bakaba ku isi izahinduka paradizo (Luka 23:43; Ibyakozwe 24:15). Nanone, mpumurizwa n’uko abana banjye bose uko ari bane bakorera Yehova.
Kwiga Bibiliya byamfashije kumenya ko Yehova ari we wenyine ushobora gutuma habaho ubutabera nyakuri. Atandukanye n’abantu, kuko we azirikana imimerere yacu yose, hakubiyemo iyo twakuriyemo, ibyo abantu bakaba badakunze kubizirikana. Ubwo bumenyi bw’agaciro kenshi butuma numva ntuje, cyane cyane iyo mbonye abantu barengana cyangwa nanjye ubwanjye nkarengana. Mu Mubwiriza 5:8, hagira hati “nubona mu ntara hari ukandamiza umukene, n’urugomo rukimura imanza zitabera no gukiranuka, ibyo ntibikagutangaze kuko usumba uri mu rwego rwo hejuru aba abireba, kandi abo bombi bafite ababasumba.” Birumvikana ko Umuremyi wacu ari we “usumba” abandi bose. Mu Baheburayo 4:13, hagira hati “nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.”
Imyaka igera hafi kuri 90 irashize
Rimwe na rimwe, abantu bajya bambaza uko Abanazi n’Abakomunisiti bategetse. Iyo bambajije batyo, mbasubiza ko nta butegetsi na bumwe bwari bworoheye abantu. Nanone ubwo butegetsi bwombi, kimwe n’ubundi butegetsi bwose bw’abantu, bwagaragaje neza ko abantu badashobora kwitegeka. Bibiliya ivuga ukuri iyo igira iti “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.
Igihe nari muto kandi nta bintu byinshi nzi, numvaga ko abantu bashobora gushyiraho ubutegetsi bukiranuka. Ariko ubu noneho nzi neza ko Umuremyi wacu wenyine ari we ushobora kuvana akarengane mu isi. Ibyo azabikora avanaho ababi bose, maze ahe Umwana we Yesu Kristo ububasha bwo gutegeka isi, we ushyira inyungu z’abandi imbere y’ize. Bibiliya ivuga ko Yesu ‘yakunze gukiranuka akanga ubwicamategeko’ (Abaheburayo 1:9). Nshimira Imana cyane kuba yarandehereje kuri uwo Mwami mwiza cyane kandi ukiranuka, nkaba nzabaho iteka mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ndi kumwe n’abakobwa banjye Hannelore na Sabine, mu Budage bw’Iburengerazuba
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Jye n’umuhungu wanjye Benjamin n’umugore we Sandra muri iki gihe