ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 9/13 pp. 6-9
  • Ukuri ku byerekeye umunsi mukuru wa Halloween

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuri ku byerekeye umunsi mukuru wa Halloween
  • Nimukanguke!—2013
  • Ibisa na byo
  • Umunsi mukuru wa Halloween waturutse he?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ese twagombye kwizihiza iminsi mikuru?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ese iminsi mikuru yose ishimisha Imana?
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
Reba ibindi
Nimukanguke!—2013
g 9/13 pp. 6-9

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ukuri ku byerekeye umunsi mukuru wa Halloween

Ese uwo munsi wizihizwa no mu gace utuyemo? Muri Amerika no muri Kanada, uwo munsi urazwi cyane, kandi wizihizwa buri mwaka ku ya 31 Ukwakira. Icyakora, imigenzo ikorwa kuri uwo munsi iboneka no mu duce twinshi tw’isi. Mu duce tumwe na tumwe, bafite iminsi mikuru bita amazina atandukanye, ariko yizihizwa kimwe n’uwo. Muri iyo migenzo hakubiyemo gushyikirana n’ibiremwa by’umwuka, urugero nk’imyuka y’abapfuye, abantu bafite ububasha ndengakamere, abarozi, Satani n’abadayimoni.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Iminsi mikuru isa n’uwa Halloween yizihizwa hirya no hino ku isi.”

WOWE ushobora kuba utizera ko habaho imyuka ifite imbaraga ndengakamere. Ushobora kumva ko kwizihiza umunsi mukuru wa Halloween n’indi minsi mikuru isa na wo, ari uburyo bwo kwishimisha no kwigisha abana gukoresha ubushobozi bwabo bwo gutekereza. Icyakora, abantu benshi babona ko iyo minsi mikuru iteje akaga kubera impamvu zikurikira:

  1. Hari igitabo (Encyclopedia of American Folklore) cyagize kiti “kwizihiza Halloween bifitanye isano ya bugufi no gushyikirana n’imyuka ifite imbaraga, imyinshi muri yo ikaba itera abantu ubwoba” (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko Halloween yagiye yizihizwa.”) Mu buryo nk’ubwo, iminsi mikuru myinshi imeze nka Halloween ifite inkomoko ya gipagani, kandi ikomoka ku migenzo yo gusenga abakurambere. No muri iki gihe, abantu bo hirya no hino ku isi bifashisha iyo minsi kugira ngo bashyikirane n’ibyo bita imyuka y’abapfuye.

  2. Nubwo ahanini umunsi mukuru wa Halloween ubonwa ko ari umunsi mukuru wo muri Amerika, ibihugu biwizihiza bigenda birushaho kwiyongera. Icyakora abenshi mu bantu bashya bagenda bizihiza uwo munsi mukuru, ntibaba bazi ko ibimenyetso, imitako n’imigenzo biwuranga, bifite inkomoko ya gipagani. Nyamara ibyinshi muri byo bifitanye isano n’ibiremwa bifite imbaraga ndengakamere n’imbaraga z’abadayimoni.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Wakomotse he?”

  3. Abayoboke babarirwa mu bihumbi b’idini ry’abapfumu ryitwa Wika bakurikiza imigenzo ya kera y’idini ry’Abaselite, baracyita umunsi mukuru wa Halloween izina ryawo rya kera ari ryo Samhain. Bavuga ko ijoro bawizihizamo ari ryo joro ryera cyane kurusha ayandi mu mwaka. Hari ikinyamakuru cyanditse amagambo yavuzwe n’umupfumu, kigira kiti “Abakristo ‘bifatanya natwe kwizihiza umunsi mukuru wacu nubwo batabizi, . . . kandi ibyo biradushimisha.’”—USA Today.

  4. Iminsi mikuru imeze nk’uwa Halloween ntihuje n’icyo Bibiliya yigisha. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “muri mwe ntihazaboneke . . . umupfumu, uragura, umurozi, ukoresha impigi, ushika abazimu n’abanzi cyangwa abapfuye.”—Gutegeka kwa Kabiri 18:10, 11, Bible de Jerusalem; reba nanone mu Balewi 19:31; Abagalatiya 5:19-21.

Abagize umuryango bashobora kwishimisha bitabaye ngombwa ko bifatanya mu minsi mikuru idakwiriye

Dukurikije ibyo tumaze gusuzuma, byaba byiza umenye inkomoko mbi y’umunsi mukuru wa Halloween n’indi minsi mikuru isa na wo. Kubisobanukirwa neza bishobora gutuma wifatanya n’abandi bantu benshi batizihiza iyo minsi mikuru.

“Abakristo ‘bifatanya natwe kwizihiza umunsi mukuru wacu nubwo batabizi, . . . kandi ibyo biradushimisha.’”—Byavuzwe n’umupfumu, mu kinyamakuru USA Today.

IMINSI MIKURU ISA N’UWA HALLOWEEN YIZIHIZWA HIRYA NO HINO KU ISI

Muri rusange, abantu babona ko umunsi mukuru wa Halloween ari uwo muri Amerika. Icyakora, uwo munsi urogeye hirya no hino ku isi. Hari indi minsi mikuru isa na wo, kuko bayizihiza basingiza ibiremwa by’umwuka n’ibyo bikora. Dore imwe muri iyo minsi mikuru isa n’uwa Halloween yizihizwa hirya no hino ku isi.

  • Amerika ya Ruguru - Umunsi w’abapfuye

  • Amerika y’Epfo - Kawsasqanchis

  • U Burayi - Umunsi w’Abapfuye na Halloween yizihizwa mu buryo butandukanye

  • Afurika - Imbyino za Egungun

  • Aziya - Umunsi mukuru wa Bon

WAKOMOTSE HE?

Inkomoko y’imigenzo n’ibimenyetso bimwe na bimwe biranga umunsi mukuru wa Halloween

IBIMANUKA, ABANTU BAMEZE NK’IBIRURA, ABAPFUMU N’ABAZIMU: Hashize igihe kirekire abantu bumva ko ibyo biremwa bigirana imishyikirano n’imyuka mibi.

BOMBO: Abaselite ba kera bacururutsaga imyuka mibi bayiha bombo. Nyuma yaho, kiliziya yashishikarije abantu kujya bajya ku nzu n’inzu ku munsi ubanziriza uw’abatagatifu bose, basaba ba nyir’urugo ibyokurya, nyuma yo gusengera abantu babo bapfuye. Uwo mugenzo ni wo waje guhinduka ibikangisho byo ku munsi mukuru wa Halloween.

IMYAMBARO: Abaselite bambaraga ibigofero binini bihishe mu maso kandi biteye ubwoba, kugira ngo imyuka mibi ibibeshyeho yibwire ko na bo ari imyuka mibi, bityo ntigire icyo ibatwara. Buhoro buhoro, kiliziya yagiye ivanga imigenzo ya gipagani n’ibikorwa ku Munsi w’Abatagatifu Bose. Nyuma yaho, abawizihiza bajyaga ku nzu n’inzu biyambitse nk’abatagatifu, abamarayika n’abadayimoni.

IBIHAZA: Batunganyaga ibintu bimeze nk’ibitunguru by’ibijumba bakabijombamo buji zicanye kugira ngo byirukane imyuka mibi. Kuri bamwe, buji iteretse muri icyo gitunguru yashushanyaga roho yafatiwe muri purugatori. Nyuma yaho, batangiye gukoresha ibintu bimeze nk’ibihaza.

UKO HALLOWEEN YAGIYE YIZIHIZWA

IKINYEJANA CYA 5 MBERE YA YESU

Abaselite bizihizaga umunsi mukuru wa Samhain mu mpera z’Ukwakira, kuko bumvaga ko muri icyo gihe ari bwo abazimu n’abadayimoni babaga bazerera ku isi.

IKINYEJANA CYA MBERE

Abaroma banesheje Abaselite, na bo batangira gukurikiza imihango y’ubupfumu ikorwa ku munsi mukuru wa Samhain.

IKINYEJANA CYA KARINDWI

Bavuga ko Papa Boniface wa IV yategetse ko buri mwaka hizihizwa Umunsi w’Abatagatifu bose, mu rwego rwo kwibuka abahowe Imana.a

IKINYEJANA CYA CUMI NA KIMWE

Itariki ya kabiri Ugushyingo ni Umunsi wa za roho zose, ukaba ugamije kwibuka abapfuye.

IKINYEJANA CYA CUMI N’UMUNANI

Kera izina ry’uwo munsi ryandikwaga ritya: Hallowe’en; ariko ubu ryandikwa ritya: Halloween.

IKINYEJANA CYA CUMI N’ICYENDA

Hari igihe cyageze abantu babarirwa mu bihumbi baturutse muri Irilande bimukira muri Amerika, maze bajyanayo imigenzo ijyanirana na Halloween. Iyo migenzo yaje kwivanga n’indi isa na yo yazanywe n’abimukira baturutse mu Bwongereza, mu Budage, muri Afurika no mu tundi duce tw’isi.

IKINYEJANA CYA MAKUMYABIRI

Umunsi mukuru wa Halloween waje kuba umunsi w’ikiruhuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

IKINYENAJANA CYA MAKUMYABIRI NA KIMWE

Umunsi mukuru wa Halloween uragenda winjiriza abacuruzi bo hirya no hino ku isi amafaranga abarirwa muri za miriyari.

a Ijambo Hallow ari na ryo ryavuyeho Halloween, ni ijambo rya kera risobanura “umutagatifu.” Ubwo rero, umunsi w’Abatagatifu ni umunsi mukuru ugamije kwibuka abatagatifu. Halloween rero ni umugoroba ubanziriza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze