Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Nzeri
“Muraho? Tubasuye akanya gato kugira ngo tubahe iyi gazeti ikubiyemo inama ziringirwa zatuma abashakanye bagira ishyingiranwa ryiza. Ese wowe ubona ari iyihe mpamvu ikomeye ituma abashakanye batagira ishyingiranwa ryiza?” [Reka asubize.] Mwereke ingingo iri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nzeri, maze musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’ikibazo cya mbere kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Nzeri
“Abantu benshi bo muri aka gace bibaza impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho. Twari tubasuye kugira ngo tuganire kuri icyo kibazo. Ese namwe mujya mubyibaza? [Reka asubize.] Birashishikaje kuba Bibiliya isobanura ko hari igihe kurira no kubabara bizaba bitakiriho. [Soma mu Byahishuwe 21:4.] Iyi gazeti isobanura impamvu eshanu zituma habaho imibabaro. Nanone igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ukuntu Imana izakuraho imibabaro.”
Nimukanguke! Nzeri
“Tuje kubasura kugira ngo tubabwire ibihereranye n’umunsi mukuru wegereje witwa Halloween. Hari abantu bamwe batawizihiza kubera imiburo basanga muri Bibiliya, urugero nk’uyu uboneka mu Balewi 19:31. [Hasome.] Abandi bo ntibemera iby’imyuka itaboneka bityo bakabona ko Halloween ari umunsi utagize icyo utwaye. Wowe se uwo munsi uwubona ute? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza inkomoko itari nziza y’uwo munsi.”