ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 67
  • Umunsi mukuru wa Halloween waturutse he?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umunsi mukuru wa Halloween waturutse he?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Amateka n’imigenzo ya Halloween
  • Kuba Halloween yaraturutse mu bapagani hari icyo bitwaye?
  • Ukuri ku byerekeye umunsi mukuru wa Halloween
    Nimukanguke!—2013
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ese twagombye kwizihiza iminsi mikuru?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ese iminsi mikuru yose ishimisha Imana?
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 67
Abana batatu bambaye imyambaro ya Halloween, bahagaze inyuma y’umuryango.

Umunsi mukuru wa Halloween waturutse he?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Nta hantu na hamwe muri Bibiliya havugwamo Halloween. Uwo munsi abantu benshi bakunda kuwizihiza ku itariki ya 31 Ukwakira buri mwaka. Icyakora, inkomoko yawo n’imigenzo ikorwa ku munsi mukuru wa Halloween ntibihuje n’inyigisho zo muri Bibiliya.

Muri iyi ngingo turasuzuma

  • Amateka n’imigenzo ya Halloween

  • Kuba Halloween yaraturutse mu bapagani hari icyo bitwaye?

  • Kuki uwo munsi bawita Halloween?

Amateka n’imigenzo ya Halloween

  • Umunsi wa Samhain: Igitabo The World Book Encyclopedia cyaravuze kiti: “Inkomoko y’umunsi mukuru wa Halloween dushobora kuyihuza n’iminsi mikuru y’abapagani yakorwaga n’abantu bo mu bwoko bw’Abaselite, ubu hakaba hashize imyaka irenga 2000. Abaselite bemeraga ko abantu bapfuye bashoboye gutemberana n’abazima. Mu gihe cy’umunsi mukuru wa Samhain, abantu bazima bashobora gusura abapfuye.”—Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki uwo munsi bawita Halloween?”

  • Imyambaro, bombo n’imikino y’abana yo kwiyoberanya bikorwa ku munsi wa Halloween: Hari igitabo cyavuze ko bamwe mu Baselite bambaraga imyambaro iteye ubwoba, kugira ngo nibahura n’imyuka mibi ibibeshyeho igire ngo na bo ni imyuka mibi maze ntigire icyo ibatwara. Abandi bahaga bombo imyuka mibi kugira ngo bayicururutse.a

    Igihaza cy’umuhondo kimeze nk’igitebo gikikijwe na za bombo ku meza.

    Mu Burayi bwa kera, abayobozi ba Kiliziya Gatolika batangiye gukurikiza imigenzo ya gipagani maze basaba abayoboke bayo kujya ku nzu n’inzu bambaye imyenda yihariye kandi basaba impano zoroheje.

  • Abazimu, amavampaya, abantu bameze nk’ibirura, abapfumu na za zombi: Kuva kera ibyo bintu byose abantu babonaga ko bifitanye isano n’imyuka mibi cyangwa abadayimoni. Igitabo Halloween Trivia cyavuze ko ibyo byose ari ibintu “bifite imbaraga ndengakamere” kandi ko ibyo biremwa bifitanye isano n’“urupfu, abapfuye cyangwa gutinya urupfu.”

  • Ibihaza bikoreshwa kuri Halloween: Kera mu Bwongereza, “abantu bajyaga ku nzu n’inzu, bagasengera abapfuye maze bagasaba ba nyir’urugo ibyokurya.” Banatunganyaga “ibintu bimeze nk’ibitunguru by’ibijumba bakabijombamo buji zicanye. Izo buji zabaga zigereranya roho yafatiwe muri purugatori” (Halloween—From Pagan Ritual to Party Night). Hari ibitabo bivuga ko izo buji zirukanaga imyuka mibi. Mu myaka ya 1800, muri Amerika ya Ruguru, ibihaza byasimbuye ibihingwa bimeze nk’ibitunguru by’ibijumba kubera ko byaheraga cyane, bifite imbere horoshye kandi kubishyiramo imyobo no kubitobora bikaba byari byoroshye.

Kuba Halloween yaraturutse mu bapagani hari icyo bitwaye?

Yego. Nubwo abantu benshi babona ko umunsi mukuru wa Halloween ari uwo kwishimisha kandi ko nta cyo utwaye, ibikorerwamo bihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha. Uwo munsi ushingiye ku nyigisho z’ikinyoma zerekeye abapfuye, imyuka mibi cyangwa abadayimoni.

Suzuma icyo imirongo ikurikira ivuga ku kuntu Imana ibona ibijyanye n’umunsi wa Halloween:

  • “Muri mwe ntihazaboneke . . . ukora iby’ubupfumu, cyangwa ushika abazimu.”—Gutegeka 18:10-12, Bibiliya Ntagatifu.

    Icyo usobanura: Imana ntiyemera ibikorwa byose byo gushaka gushyikirana n’abapfuye.

  • “Abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5.

    cyo usobanura: Kubera ko abapfuye batumva, ntibashobora kuganira n’abantu bazima.

  • ‘[Ntimukavugane] n’abadayimoni. Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy’abadayimoni.’—1 Abakorinto 10:20, 21, Bibiliya Yera.

    Icyo usobanura: Umuntu wese wifuza kwemerwa n’Imana agomba guca ukubiri n’abadayimoni.

  • ‘Murwanye amayeri ya Satani mushikamye, kuko dukirana. . . n’ingabo z’imyuka mibi.”—Abefeso 6:11, 12.

    Icyo usobanura: Abakristo ntibagomba gukorana iminsi mikuru n’imyuka mibi, ahubwo bagomba kuyirwanya.

a Reba igitabo Halloween: An American Holiday, an American History, ku ipaji ya 4.

Kuki uwo munsi bawita Halloween?

Izina Halloween rifitanye isano n’umunsi mukuru wa gipagani, Abaselite bagiraga bizihiza umunsi wa Samhain. Igitabo World Book Encyclopedia kigira kiti: “Samhain . . . Bisobanura impera y’impeshyi. Uwo munsi wagaragazaga ko hatangiye igihe cy’ubukonje kandi wizihizwaga ku itariki ya 1 Ugushyingo. Mu myaka ya za 700 na 800, idini ry’Abakristo ryashyizeho undi munsi mukuru. Iyo tariki yabaye umunsi mukuru w’abatagatifu bose. Iminsi mikuru y’abatagatifu nanone yitwa All Hallows’. Ijambo Hallow mu cyongereza cya kera risobanura umutagatifu cyangwa umuntu wera. Umugoroba ubanziriza umunsi w’abatagatifu bawitaga All Hallows’ Eve, nyuma waje kwitwa All Hallow e’en mu mpine. Iryo zina akaba ari ryo bavuga Halloween mu ijambo rimwe.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze