ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/13 p. 4
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 9/13 p. 4

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo mu kwezi k’Ukwakira

“Uyu munsi twasuye abaturanyi bacu kugira ngo tuganire akanya gato. Abenshi mu bo twaganiriye twasanze ikintu cyabababaje kurusha ibindi ari ugupfusha uwo bakundaga. Ese nawe ni uko bimeze? [Reka asubize.] Nasanze iyi ngingo ishobora kubahumuriza.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukwakira, maze musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’ikibazo cya mbere kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.

Umunara w’Umurinzi 1 Ukwakira

“Twasuye abantu kugira ngo tubashishikarize gusoma Bibiliya. Tuzi ko hari abakunda gusoma Bibiliya, ariko hakaba n’abatabikunda. Ese wowe ukunda kuyisoma? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ibivugaho. [Soma mu 1 Abatesalonike 2:13.] Nizeye ko uzabona ko Bibiliya ari igitabo gituruka ku Mana kandi ko dukwiriye kuyisoma. Iyi gazeti igaragaza muri make ibikubiye muri Bibiliya n’impamvu igomba kudushishikaza.”

Nimukanguke! Ukwakira

“Twifuzaga kumenya icyo mutekereza kuri iki kibazo: ese umuntu ashobora kunyurwa nubwo yaba adafite ibintu byinshi? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ibivugaho. [Soma muri 1 Timoteyo 6:8.] Iyi gazeti igaragaza uko twagombye kubona ubutunzi mu buryo bushyize mu gaciro. Nanone ivuga ibintu bitatu by’ingenzi amafaranga adashobora kugura.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze