Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo mu kwezi k’Ukwakira
“Muri ibi bihe bigoye, twese duhura n’ibibazo bikaze byibasira umuryango. Wowe se, ubona ari he twashakira inama ziringirwa zatuma umuryango wacu ugira ibyishimo?” Reka asubize. Hanyuma, muhe igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukwakira, maze musuzumire hamwe ibitekerezo biri munsi ya kamwe mu dutwe duto turi ku ipaji ya 16 n’iya 17, musome nibura n’umurongo umwe w’Ibyanditswe. Muhe amagazeti, kandi mushyireho gahunda yo kugaruka kumusura kugira ngo muganire ku kindi kibazo.
Umunara w’Umurinzi 1 Ukwakira
Mwereke ibiri ku gifubiko cy’iyo gazeti maze umubaze uti “wakumva umeze ute uramutse umenye ko ibyo bakubwiye ku bihereranye n’Imana ari ibinyoma? [Reka asubize.] Yesu yavuze uko umuntu ashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma. [Soma muri Yohana 17:17.] Bibiliya ni yo yonyine itubwira ukuri ku bihereranye n’Imana. Iyi gazeti igaragaza ibinyoma bitanu abantu bavuga ku Mana, ariko Bibiliya ikaba ibishyira ahagaragara.”
Nimukanguke! Ukwakira
“Uyu munsi twiyemeje gufasha abagize imiryango. Muri iki gihe, wavuga ko ari ikihe kibazo gikomeye cyane ababyeyi bahura na cyo igihe barera abana babo? [Reka asubize.] Ababyeyi benshi bashakira inama muri Bibiliya. Dore amagambo yagufasha igihe uhana abana. [Soma mu Befeso 4:31.] Iyi gazeti igaragaza uko inama Bibiliya itanga zafasha ababyeyi kurera neza abana, kuva bakiri impinja kugeza babaye ingimbi n’abangavu.”