ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/14 p. 4
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
km 9/14 p. 4

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo mu kwezi k’Ukwakira

“Muraho? Twasuye abaturanyi bacu kugira ngo tugire icyo tuvuga ku byerekeye ubutegetsi bwiza. Ese ubona hari ubutegetsi bushobora gukuraho ibibazo by’ingutu, urugero nk’urugomo n’akarengane?” Reka asubize. Bwira nyir’inzu ko mu Isengesho ry’Umwami, Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami nk’ubwo, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana, bwaza bugategeka. Mwereke ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukwakira, hanyuma musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’ikibazo cya mbere kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.

Umunara w’Umurinzi 1 Ukwakira

“Muraho? Turimo turaganira n’abaturanyi bacu ku birebana n’aya magambo ari mu isengesho rizwi cyane Yesu yigishije abigishwa be. [Soma muri Matayo 6:9, 10.] Ese waba warasobanukiwe neza icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’impamvu ari bwo Yesu yibandagaho cyane iyo yabaga yigisha? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana n’imigisha ihebuje buzazana ku isi.”

Nimukanguke! Ukwakira

“Muraho? Twari tubasuye kugira ngo tubafashe kubona igisubizo cy’iki kibazo. [Mwereke igifubiko cy’iyo gazeti.] Ese ubona kuba umukire ari byo bigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho by’ukuri? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga ko tugomba kubona iby’ubutunzi mu buryo bushyize mu gaciro. [Soma muri Luka 12:15.] Dukurikije Bibiliya, buri muntu wese ashobora kugira icyo ageraho. Iyi gazeti irabisobanura.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze