ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 2/14 pp. 14-15
  • Mu gihe umwana wawe w’umwangavu ahangayitse

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu gihe umwana wawe w’umwangavu ahangayitse
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • Nahangana nte n’imihangayiko yo ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Uko warwanya imihangayiko
    Nimukanguke!—2020
  • Ibanga ryo guhangana n’imihangayiko
    Nimukanguke!—2014
  • Imihangayiko ikabije ni iki?
    Nimukanguke!—2020
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 2/14 pp. 14-15
Umubyeyi uhumuriza umukobwa we uhangayitse

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABABYEYI

Mu gihe umwana wawe w’umwangavu ahangayitse

AHO IKIBAZO KIRI

Umubyeyi uhumuriza umukobwa we uhangayitse

Umwana wawe w’umukobwa akubwiye ko ahangayitse. Biragushobeye maze uribaza uti “umwana nk’uyu w’imyaka 13 ahangayika ate?” Ariko mbere yo kugira icyo umubwira, banza usuzume zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umwana w’umwangavu ahangayika.

IKIBITERA

Imihindagurikire y’umubiri. Iyo umukobwa amaze kuba umwangavu, imikurire ye ishobora kumuhangayikisha, cyane cyane mu gihe yavumbutse cyangwa akagwingira. Annaa ubu ufite imyaka 20, yaravuze ati “nari umwe mu bakobwa ba mbere b’urungano rwanjye bambaye isutiye, kandi numvaga imbangamiye cyane. Iyo narebaga bagenzi banjye, numvaga nteye ukwanjye, mbese nkumva ndi ikimanuka.”

Imihindagurikire y’ibyiyumvo. Karen ubu ufite imyaka 17, yaravuze ati “nababazwaga cyane n’ukuntu nabaga nishimye ku manywa, ariko byagera nijoro ngatangira kurira, kugeza igihe amarira akamiye. Nibazaga ikibazo mfite kikanyobera. Numvaga ntashobora kwifata ngo ntegeke ibyiyumvo byanjye.”

Kujya mu mihango. Umukobwa witwa Kathleen yaravuze ati “nubwo mama yari yaramfashije kumenya uko byari kuzangendekera, imihango ya mbere yarantunguye. Niyuhagiraga kenshi ku munsi kuko buri gihe numvaga ko mpumanye. Nanone basaza banjye batatu bakuru bahoraga banserereza. Bumvaga ko kuba narajyaga mu mihango ari ibintu bishekeje.”

Amoshya y’urungano. Marie ubu ufite imyaka 18 yaravuze ati “igihe nari mfite hagati y’imyaka 12 na 14, nahuraga n’amoshya y’urungano akomeye. Umwana wagaragazaga ko atandukanye n’abandi ku ishuri yabaga ahuye n’akaga.” Anita ufite imyaka 14 yaravuze ati “umuntu uri mu kigero cyanjye aba yumva kwemerwa n’incuti ze ari iby’ingenzi cyane, zamuha akato akumva ubuzima burahagaze.”

ICYO WAKORA

Jya utera umwana wawe inkunga yo kuvuga ikimuhangayikishije. Mu mizo ya mbere, ashobora gutinya kugira icyo avuga. Ariko uzihangane, ukurikize inama yo muri Bibiliya igira iti ‘jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’​—Yakobo 1:​19.

Ntugapfobye ibyo umukobwa wawe akubwira. Ujye wibuka ko atari inararibonye mu buzima nkawe. Imibabaro ahura na yo nta kindi ayigereranya na cyo kandi ntaragira ubushobozi bwo guhangana na yo.​—Ihame rya Bibiliya: Abaroma 15:​1.

Ntukamuhe akazi kenshi nyuma y’amasomo. Hari igitabo kivuga ibirebana no kwigisha abana (Teach Your Children Well), cyavuze ko iyo urubyiruko rufite imirimo myinshi “akenshi rugaragaza ibimenyetso byo guhangayika, cyane cyane nko kurwara umutwe n’igifu.”​—Ihame rya Bibiliya: Abafilipi 1:​9, 10.

Jya ufasha umukobwa wawe kuruhuka bihagije. Akenshi abakiri bato ntibaruhuka. Ariko kandi, iyo umukobwa wawe ataruhutse neza, ubushobozi bwe bwo gutekereza n’ubwo kurwanya imihangayiko buragabanuka.​—Ihame rya Bibiliya: Umubwiriza 4:​6.

Fasha umukobwa wawe kumenya uburyo bwiza bwo kugabanya imihangayiko. Siporo ifasha abakobwa bamwe na bamwe kugabanya imihangayiko. Bibiliya igira iti “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:​8). Hari abandi babonye ko kugira aho bandika uko biyumva bibafasha kugabanya imihangayiko. Brittany ufite imyaka 22 yaravuze ati “nkiri muto, nandikaga ibibazo byabaga byananiye gukemura. Ibyo byamfashaga gusobanukirwa uko niyumvaga, maze kubikemura cyangwa kubyirengagiza bikanyorohera.”

Jya umuha urugero. Wowe uhangana ute n’imihangayiko? Ese waba ukora ibintu byinshi udashobora kurangiza, maze byakurenga ugatangira guhangayika? Waba se wirundumurira mu kazi, ukirengagiza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi mu buzima? Mu Bafilipi 4:​5 hagira hati “gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.” Ujye wibuka ko umukobwa wawe akwitegereza kandi agakurikiza urugero rwawe, rwaba rwiza cyangwa rubi.

a Muri iyi ngingo, amazina yarahinduwe.

IMIRONGO Y’INGENZI

  • “Twebwe abakomeye tugomba gufasha abadakomeye kwihangana mu ntege nke zabo.”​—Abaroma 15:​1.

  • ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​—Abafilipi 1:​9, 10.

  • “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”​—Umubwiriza 4:​6.

URUGERO RW’ABABYEYI

Umukobwa witwa Laura yaravuze ati “papa ni umuntu uhora ahuze, ariko nanone arangwa n’icyizere. Iyo havutse ikibazo arambaza ati ‘tugikemure dute?’ cyangwa ati ‘ni ubuhe buryo bwiza bwo kugikemura?’ Papa ajya akunda kuvuga ati ‘mu bintu utinya ko byakubaho mu buzima, ibikubaho ni 10 ku ijana gusa, naho 90 ku ijana bisigaye biterwa n’uko uba wabyitwayemo.’ Papa ntatunganye kandi hari igihe ajya ahangayika. Ariko ntajya yemera ko ibibazo bimurenga. Yambereye urugero rwiza mu birebana no kurwanya imihangayiko.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze