ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 5 pp. 8-9
  • Uko waganira n’abana ibirebana n’ibitsina

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko waganira n’abana ibirebana n’ibitsina
  • Nimukanguke!—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • ICYO WAGOMBYE KUMENYA
  • ICYO WAKORA
  • Jya uganira n’abana bawe ibihereranye n’ibitsina
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Jya ucengeza amahame mbwirizamuco mu bana bawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ababyeyi bakwigisha bate abana babo ibyerekeye ibitsina?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Nakwirinda nte abashaka ko turyamana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 5 pp. 8-9
Umugore wanika imyenda urimo kuganira n’umukobwa we

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Uko waganira n’abana ibirebana n’ibitsina

AHO IKIBAZO KIRI

Umwana w’umuhungu ushakira inama muri Bibiliya, mu bitabo bisanzwe no ku bikoresho bya elegitoroniki

Mu myaka mirongo ishize, ababyeyi bigishaga abana babo ibirebana n’ibitsina nta wundi urabibigisha. Babibasobanuriraga buhoro buhoro bahuje n’imyaka bafite n’ibyo bakeneye kumenya.

Ubu ibintu byarahindutse. Hari igitabo cyagize kiti “muri iki gihe, ubutumwa buvuga iby’ibitsina bugera ku bakiri bato ari bwinshi kandi itangazamakuru rigenewe abana ryuzuyemo ibintu bivuga ibitsina” (The Lolita Effect). Ese ibyo bigirira abana akamaro cyangwa birabangiza?

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Amakuru avuga iby’ibitsina arogeye. Hari igitabo cyanditswe na Deborah Roffman (Talk to Me First) cyavuze kiti “ibiganiro, amatangazo yamamaza, filimi, ibitabo, indirimbo, ibiganiro bya televiziyo, ubutumwa, imikino, ibyapa byamamaza, telefone na za orudinateri, biba byuzuyemo amafoto, amagambo n’ibikorwa by’urukozasoni. Ibyo bituma abana bato, ingimbi n’abangavu batekereza ko kuvuga iby’ibitsina ari byiza cyane kandi ko nta cyo bitwaye.”

Amatangazo yamamaza abigiramo uruhare. Abamamaza n’abacuruzi, bacuruza imyenda y’abana ibyutsa irari ry’ibitsina, ibyo bigatuma abana bumva ko bagomba kwibanda ku bwiza kuva bakiri bato. Hari igitabo cyavuze ko “abacuruzi bazi ko abana bashukika. Ni yo mpamvu na bo babafatirana. Umucuruzi aba agamije gushishikariza abana kugura ibintu bishya; si ukubwira abana bato iby’ibitsina.”​—So Sexy So Soon.

Kugira ubumenyi ntibihagije. Kumenya imodoka no kumenya kuyitwara neza biratandukanye. Ubwo rero kumenya ibijyanye n’ibitsina na byo ntibihagije kugira ngo umuntu amenye uko yikitwara.

Inama: Muri iki gihe, ababyeyi bagomba gufasha abana babo, bakagira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”​—Abaheburayo 5:14.

ICYO WAKORA

Jya ubigisha. Umubyeyi afite inshingano yo kuganiriza umwana ibijyanye n’ibitsina, nubwo yaba yumva bimuteye isoni.​—Ihame rya Bibiliya: Imigani 22:6.

Si ngombwa kurondogora. Aho kuganira n’umwana igihe kirekire, jya ushakisha uko waganira na we igihe muri mwenyine, wenda muri nko ku rugendo cyangwa mu turimo two mu rugo. Kugira ngo arusheho kwisanzura, jya umubaza ibibazo bimushishikariza gutanga ibitekerezo. Urugero, aho kumubaza uti “ese ushimishwa n’amatangazo yamamaza avuga iby’ibitsina?” Ushobora kumubaza uti “utekereza ko ari iyihe mpamvu abacuruzi bamamaza ibicuruzwa byabo bifashishije amashusho avuga iby’ibitsina?” Namara kugusubiza wongere umubaze uti “ese ibyo bintu wowe ubibona ute?”​—Ihame rya Bibiliya: Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.

Jya umwigisha ukurikije imyaka afite. Abana bataratangira ishuri ushobora kubigisha amazina y’imyanya y’ibanga n’uko bakwirinda abashobora kubonona. Mu gihe bamaze kwigira hejuru, ushobora kubasobanurira iby’ibanze mu bijyanye n’imyororokere. Bagombye kugera mu gihe cy’ubugimbi bamaze kumenya imiterere y’ibitsina n’uko bakwirinda ubusambanyi.

Jya umwigisha amahame agenga umuco. Byaba byiza utangiye umubwira ibyo kuba inyangamugayo, kuba indahemuka no kubaha abandi kuva akiri muto. Iyo amaze kubimenya, kumuganiriza iby’ibitsina biroroha. Nanone jya umusobanurira neza amahame ugenderaho. Urugero, ushobora kumubwira ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka ari bibi. Mubwire impamvu ari bibi n’ingaruka zabyo. Hari igitabo cyavuze kiti “iyo ababyeyi babwiye abana babo ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka, ntibayikora.”​—Beyond the Big Talk.

Jya ubaha urugero rwiza. Ibyo ubigisha nawe jya ubikurikiza. Ese iyo wumvise urwenya rwerekeza ku bitsina uraseka? Ese wambara imyenda ibyutsa irari ry’ibitsina? Ese ugira agakungu? Niba ubikora, bishobora gutesha agaciro ibyo wigisha abana bawe.​—Ihame rya Bibiliya: Abaroma 2:21.

Ntugacireho iteka imibonano mpuzabitsina. Imibonano mpuzabitsina ni impano ituruka ku Mana kandi ishobora gutuma tugira ibyishimo (Imigani 5:18, 19). Jya usobanurira umwana wawe ko azishimira iyo mpano igihe nikigera, adahangayikishijwe n’ingaruka zamugeraho aramutse asambanye.​—1 Timoteyo 1:18, 19.

IMIRONGO Y’INGENZI

  • “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”​—Imigani 22:6.

  • “Ujye ucengeza [amategeko y’Imana] mu bana bawe.”​—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.

  • “None wigisha abandi, ntiwiyigisha?”​—Abaroma 2:21.

URUHARE RW’ABABYEYI

Ababyeyi ni bo bagira uruhare runini ku burere bw’abana babo kurusha urungano rwabo, nubwo abantu benshi atari ko babibona. Hari igitabo cyagize kiti “buri gihe, abana bagisha inama abantu bakuru babari hafi. Ni bo bashobora kubagira inama nziza ku birebana n’ubuzima kandi bakazumva. Abana bajya gushakira inama ahandi, ari uko twababuriye igihe. Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, bwagaragaje ko iyo ababyeyi baganiriza abana babo ibirebana n’ibitsina, bituma abo bana bagira ubuzima bwiza, bakamenya kwifatira imyanzuro myiza kandi bakaba biteguye kwirengera ingaruka z’imyanzuro bafata. Icyiza kurushaho, ni uko bibarinda gukora ibibi.”—Talk to Me First.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze