ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g19 No. 3 pp. 10-11
  • Gukoresha neza amafaranga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gukoresha neza amafaranga
  • Nimukanguke!—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • JYA UTEGANYA UKO UZAYAKORESHA
  • JYA WIRINDA IMYIFATIRE ITEJE AKAGA
  • ANDI MAHAME YA BIBILIYA YAGUFASHA
  • Ese Bibiliya yadufasha gukemura ikibazo cy’amafaranga n’amadeni?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uko mwacunga amafaranga
    Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
  • Uko wabaho ukurikije ubushobozi bwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • 2 | Cunga neza umutungo wawe
    Nimukanguke!—2022
Reba ibindi
Nimukanguke!—2019
g19 No. 3 pp. 10-11
Abakozi bari ahantu babariza

Gukoresha neza amafaranga

Amahame yo muri Bibiliya yafashije abantu benshi gukoresha neza amafaranga.

JYA UTEGANYA UKO UZAYAKORESHA

IHAME RYA BIBILIYA: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.”—Imigani 21:5.

ICYO BISOBANURA: Iyo wishyiriyeho intego y’uko wakoresha amafaranga kandi ugaharanira kuyigeraho, biragufasha. Ubwo rero, jya ugena uko uzakoresha amafaranga kugira ngo wirinde gusesagura. Ibyo bizatuma utagura ibyo ubonye byose.

ICYO WAKORA:

  • Jya wandika uko uzakoresha amafaranga kandi ubikurikize. Andika ibintu wifuza kugura maze ubishyire mu byiciro. Hanyuma, jya wandika amafaranga uteganya gutanga kuri buri kintu. Niba wishyuye amafaranga menshi ku kintu runaka, jya ugira ayo uvana ku kindi wari bugure kugira ngo uzibe icyuho. Urugero, niba wishyuye amafaranga arenze ku yo wari warateganyirije lisansi, jya ufata ku yo wari gukoresha mu bindi bintu bitari iby’ingenzi cyane, urugero nko gutembera.

  • Jya wirinda amadeni. Jya ukora ibishoboka byose wirinde amadeni, ahubwo ubike udufaranga kugira ngo ugure ibyo ukeneye. Niba bibaye ngombwa ko uguza amafaranga, jya wishyura vuba uko bishoboka kose kugira ngo umwenda utiyongera. Nanone, uge ugena uko uzishyura uwo mwenda kandi ubikurikize.

    Iyo umuntu akunda kuguza ashobora gushiduka yakoresheje amafaranga menshi. Ubwo rero, mbere yo kuguza jya ubanza ubitekerezeho.

JYA WIRINDA IMYIFATIRE ITEJE AKAGA

IHAME RYA BIBILIYA: “Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho; mu gihe cy’isarura azasabiriza, ariko nta cyo azabona.”—Imigani 20:4.

ICYO BISOBANURA: Ubunebwe bushobora gutuma umuntu akena. Ubwo rero, jya urangwa n’umwete mu kazi kandi uteganye uko uzajya ukoresha amafaranga yawe.

ICYO WAKORA:

  • Jya ukorana umwete. Jya ukorana umwete ku kazi kandi ube umuntu wiringirwa kugira ngo ukarambeho. Abakoresha bakunda umuntu ukorana umwete.

  • Jya uba inyangamugayo. Ntukibe umukoresha wawe. Kutaba inyangamugayo bishobora gutuma utakarizwa ikizere maze kuzongera kubona akazi bikakugora.

  • Jya wirinda umururumba. Gukunda amafaranga bishobora kuguteza indwara kandi bigatuma utabana neza n’abandi. Jya wibuka ko amafaranga atari yo y’ingenzi cyane mu buzima bwawe.

ANDI MAHAME YA BIBILIYA YAGUFASHA

Umugabo usomera Bibiliya ku rubuga rwa jw.org.

Soma Bibiliya ku rubuga rwa jw.org. Iboneka mu ndimi zibarirwa mu magana

NTUGAPFUSHE UBUSA IGIHE CYAWE N’AMAFARANGA MU BINTU BYAKWANGIZA.

“Umusinzi n’umunyandanini bazakena, kandi ukunda ibitotsi bizamwambika ubushwambagara.”​—IMIGANI 23:21.

NTUGAHANGAYIKISHWE CYANE N’AMAFARANGA.

“Ntimukomeze guhangayikira ubugingo bwanyu mwibaza icyo muzarya cyangwa icyo muzanywa, cyangwa ngo muhangayikire imibiri yanyu mwibaza icyo muzambara.”​—MATAYO 6:25.

NTUKARARIKIRE IBY’ABANDI.

“Umuntu ufite ijisho rirarikira yiruka inyuma y’ibintu by’agaciro, ariko ntamenye ko ubukene buzamugwa gitumo.”​—IMIGANI 28:22.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze