ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/6 pp. 9-11
  • Uko wabaho ukurikije ubushobozi bwawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wabaho ukurikije ubushobozi bwawe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amahame ya Bibiliya yabigufashamo
  • Jya wigira ku bandi
  • Ushobora kubaho ukurikije ubushobozi bwawe
  • Gukoresha neza amafaranga
    Nimukanguke!—2019
  • Ese Bibiliya yadufasha gukemura ikibazo cy’amafaranga n’amadeni?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • 2 | Cunga neza umutungo wawe
    Nimukanguke!—2022
  • Uko mwakoresha neza amafaranga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/6 pp. 9-11

Uko wabaho ukurikije ubushobozi bwawe

REKA tuvuge ko ufite ishashi yatobotse, kandi ukaba ugomba kuyihuhamo ku buryo ikomeza kubyimba. Wabigenza ute? Umwuka uhuha muri iyo shashi uramutse ungana n’umwuka usohokera ahantu hatobotse, iyo shashi yakomeza kubyimba.

Urwo rugero rurumvikanisha icyo kubaho mu buryo buhuje n’ubushobozi bwawe bisobanura. Amafaranga winjiza yagereranywa n’umwuka uhuha mu ishashi, naho ayo ukoresha akagereranywa n’umwuka usohokera mu mwenge w’ishashi. Ugomba gukora uko ushoboye ku buryo udakoresha amafaranga aruta ayo winjiza.

Nubwo igitekerezo cyo kubaho mu buryo buhuje n’ubushobozi bwawe cyumvikana, kugishyira mu bikorwa byo ni ibindi bindi. Abantu baramutse bihatiye gukurikiza iryo hame ry’ibanze, bashobora kwirinda ibibazo byinshi by’ubukene. Babigeraho bate? Ni he twakura amahame yabidufashamo? Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro mu bihereranye n’ibyo. Reka turebe zimwe muri zo.

Amahame ya Bibiliya yabigufashamo

Bibiliya irimo amahame menshi y’ingirakamaro yagufasha gukoresha amafaranga yawe neza. Reka dusuzume amwe muri yo. Reba niba ayo mahame yagufasha kubaho mu buryo buhuje n’ubushobozi bwawe.

Jya uteganya uko uzakoresha amafaranga.

Kugira ngo ukoreshe amafaranga yawe neza, ugomba kumenya ayo winjiza n’aho ajya. Bibiliya igira iti “imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena” (Imigani 21:5). Hari abakoresha uburyo bw’amabahasha kugira ngo babigereho. Buri bahasha bashyiramo amafaranga bateganya gukoresha ku bintu runaka, urugero nk’“Ibyokurya,” “Gukodesha” cyangwa “Imyambaro.” Wakoresha ubwo buryo bworoshye cyangwa ubundi bwiza kurushaho, icy’ingenzi ni uko umenya aho amafaranga yawe ajya, buri gihe ugashyira ibyo ukeneye mu mwanya wa mbere, aho kuyamarira mu iraha gusa.

Irinde kurarikira.

Abantu benshi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bararikira ibyo abantu bo mu bihugu bikize batunze. Nanone usanga abantu benshi bifuza ibyo abaturanyi babo babaratira. Ibyo bishobora kubabera umutego. Birashoboka ko mu by’ukuri uwo muturanyi wawe na we aba adashobora kubigeraho. None se kuki wamwigana muri ubwo bupfapfa bwe, maze ukishora mu bukene? Bibiliya itanga umuburo igira iti “umuntu ararikira yiruka inyuma y’ubukire, ariko ntamenye ko ari ubutindi bumutegereje.”—Imigani 28:22, Bibiliya Ntagatifu.

Jya woroshya ubuzima.

Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gukomeza kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe” (Matayo 6:22). Gushaka kurya nk’abagashize kandi ubushobozi bwawe bukwemerera kurya ifunguro ryoroheje ukarenzaho amazi, bishobora kukugusha mu bukene. Hari raporo ya Banki yo muri Aziya Itsura Amajyambere, yavuze ko hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage bo muri Filipine n’abaturage barenga kimwe cya kabiri bo mu Buhindi, bari munsi y’umurongo w’ubukene wo mu bihugu bya Aziya, ibyo bikaba byumvikanisha ko batungwa n’amafaranga y’amanyarwanda agera kuri 800 ku munsi. Iyo abantu binjiza udufaranga tungana dutyo, biba bihuje n’ubwenge kudukoresha bibanda ku bintu by’ibanze. Icyakora, no mu bihugu bikize cyane, iryo hame rishobora gufasha abantu kwirinda ibibazo byinshi by’ubukene.

Ujye unyurwa n’ibintu bya ngombwa ukeneye.

Ibyo bijyanye n’inama yo gukomeza kugira ijisho riboneje ku kintu kimwe. Bibiliya itanga iyo nama muri 1 Timoteyo 6:8, igira iti “niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.” Bamwe mu bantu bishimye kurusha abandi ku isi, nta mafaranga menshi bagira. Nyamara banyurwa n’ibyo bafite, harimo incuti na bene wabo babakunda; ntibanyurwa n’ibyo batunze gusa.—Imigani 15:17.

Jya wirinda amadeni atari ngombwa.

Bibiliya ivuga ukuri iyo igira iti “umukire ategeka abakene, kandi uguza aba ari umugaragu w’umugurije” (Imigani 22:7). Nubwo hari igihe biba ngombwa ko dufata ideni byanze bikunze, abafata amadeni atari ngombwa, wenda bagira ngo bagure ikintu bifuza, akenshi bajya kubona bakabona bafite ubukene badashobora kwivanamo.—2 Abami 4:1; Matayo 18:25.

Mbere yo kugira icyo ugura, jya ubanza uzigame amafaranga uzakigura.

Nubwo abantu bashobora kubona ko kugura ikintu wabanje kuzigama amafaranga yo kukigura bitagihuje n’igihe, mu by’ukuri ni bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kwirinda ibibazo by’amafaranga. Kubigenza gutyo, bituma abantu benshi birinda amadeni n’ibindi bibazo bijyanye na yo, muri byo hakaba harimo inyungu nyinshi ziyongera ku giciro cya buri kintu cyose baguze. Bibiliya ivuga ko ikimonyo gifite ‘ubwenge’ bitewe n’uko gihunika “ibyokurya mu gihe cy’isarura” bikazagitunga nyuma yaho.—Imigani 6:6-8; 30:24, 25.

Jya wigira ku bandi

Izo nama zose zo muri Bibiliya tumaze gusuzuma zirimo amahame y’ingirakamaro. Ariko se koko zafasha umuntu kubaho akurikije ubushobozi bwe? Reka turebe uko byagendekeye bamwe mu bantu bakurikije izo nama, kandi bagakemura neza ibibazo by’ubukene bari bafite.

Diosdado, umugabo ufite abana bane, yiyemereye ko ihungabana ry’ubukungu riherutse kuba ryatumye gutunga umuryango birushaho kumugora. Ariko yavuze ko kugena uko akoresha amafaranga byamufashije. Yagize ati “ngena uko nzakoresha buri faranga ryose mbonye, kandi mfite urutonde rw’ibintu ntangaho amafaranga.” Danilo na we yakurikije iyo nama. We n’umugore we bari bafite umushinga woroheje w’ubucuruzi, maze uza guhomba. Ariko bashoboye kubona ibyo bakenera kubera ko bagennye uko bakoresha amafaranga. Yaravuze ati “tumenya amafaranga twinjije buri kwezi, n’ayo tuba tugomba gukoresha byanze bikunze. Dushingiye kuri ibyo, tuganira mu buryo burambuye ku mafaranga twakoresha.”

Hari bamwe bahisemo kugabanya amafaranga menshi batangaga ku bintu runaka, kugira ngo bakomeze gukoresha amafaranga yabo uko babigennye. Umupfakazi urera abana batatu witwa Myrna, yaravuze ati “iyo jye n’abana banjye tugiye mu materaniro ya gikristo tugenda n’amaguru, aho gutega imodoka.” Myrna yashyizeho imihati kugira ngo afashe abana be gusobanukirwa akamaro ko koroshya ubuzima. Yaravuze ati “nagerageje gutanga urugero rwiza nshyira mu bikorwa ihame ryo muri 1 Timoteyo 6:8-10, rigaragaza akamaro ko kunyurwa n’ibyo ufite.”

Umugabo witwa Gerald ufite abana babiri, na we yabigenje atyo. Yaravuze ati “mu cyigisho cya Bibiliya cy’umuryango, twaganiriye ku ngero z’Abakristo bibanze ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi, ari byo bintu byo mu buryo bw’umwuka. Ibyo twagezeho birashimishije, kubera ko abana bacu bataduhoza ku nkeke badusaba ibintu bitari iby’ingenzi cyane.”

Janet ni umuseribateri wo muri Filipine, kandi ni umubwiriza witangiye kumara igihe kirekire yigisha Bibiliya. Vuba aha yasezerewe ku kazi, ariko kugeza ubu abaho mu buryo buhuje n’ibyo afite. Yaravuze ati “kugira ngo mbigereho ndicyaha, nkagena uko ngomba gukoresha neza amafaranga n’umutungo mfite. Aho guhahira mu maduka ahenze, nshakisha amaduka agurisha ibintu kuri make. None se kuki narinda guhendwa kandi hari aho nahahira kuri make? Nanone nirinda kugira ibyo ngura ntabiteganyije.” Janet yabonye ko kuzigama amafaranga bifite akamaro. Yaravuze ati “iyo nsaguye amafaranga nubwo yaba ari make, ndayabika kugira ngo nzayakoreshe igihe nzaba ngiye kugura ikintu bintunguye.”

Ushobora kubaho ukurikije ubushobozi bwawe

Koko rero, abantu benshi biboneye ko nubwo Bibiliya ari igitabo cyibanda ku bintu by’umwuka, itanga n’inama zadufasha mu buzima busanzwe (Imigani 2:6; Matayo 6:25-34). Nushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya zavuzwe muri iyi ngingo, kandi ukigira ku bandi bantu bashyize mu bikorwa ayo mahame bakagira icyo bageraho, nawe uzashobora kubaho ukurikije ubushobozi bwawe. Nubigenza utyo, uzirinda ibibazo n’imihangayiko byinshi abantu babarirwa muri za miriyoni bahura na byo muri iki gihe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze