Amagambo y’ibanze
Twese tugerwaho n’ingorane, urugero nk’indwara, impanuka, ibiza n’urugomo.
Abantu bibaza impamvu ibyo bintu byose bitugeraho.
Hari abavuga ko ibitubaho Imana iba yarabigennye mbere y’igihe, kandi ko nta n’icyo twakora ngo tubyirinde.
Abandi bo bavuga ko tubabara bitewe n’ibibi twakoze mu buzima twabanje kubamo.
Iyo abantu bagize ibyago, bibaza ibibazo byinshi badashoboye kubonera ibisubizo.