ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 2 pp. 4-5
  • Ibyo bamwe bemera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyo bamwe bemera
  • Nimukanguke!—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abahindu
  • Abisiramu
  • Abayahudi
  • Ababuda
  • Idini rya Confucius
  • Amwe mu madini gakondo
  • Abakristo
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ese twaremewe kubabara?
    Nimukanguke!—2020
  • Imibabaro
    Nimukanguke!—2015
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 2 pp. 4-5
Ibimenyetso by’amadini bigaragaza Ababuda, Abahindu, amadini gakondo, Abayahudi, Abakristo, Abisiramu n’idini rya Confucius.

Ibyo bamwe bemera

Abahindu

Ikimenyetso cy’Abahindu.

Abahindu bavuga ko umuntu ababara bitewe n’ibyo akora muri ubu buzima cyangwa ibyo yakoze mu buzima yabanje kubamo. Bavuga ko iyo umuntu atekereza neza kandi akitandukanya n’iyi si, ari bwo agera ku cyo bita “moksha,” ni ukuvuga kutongera kuvukira mu bundi buzima. Icyo gihe imibabaro ye yose iba irangiye.

Abisiramu

Ikimenyetso cy’Abisiramu.

Abisiramu bemera ko imibabaro ari igihano k’Imana n’ikigeragezo iteza abantu kugira ngo irebe ko bayizera. Perezida w’umuryango w’Abisiramu muri Amerika ya Ruguru witwa Dogiteri Sayyid Syeed, yavuze ko “ibyago bitwibutsa ko tugomba gushimira Imana ibyo yadukoreye byose kandi ko tugomba gufasha abababaye.”

Abayahudi

Ikimenyetso kidiniry’Abayahudi.

Abayahudi bavuga ko umuntu ababara bitewe n’ibyo yakoze. Hari Abayahudi bavuga ko hazabaho umuzuko maze Imana ikagororera abantu beza. Hari n’abigisha ko iyo umuntu apfuye ashobora kongera kuvuka akabona uburyo bwo gukosora amakosa yakoze.

Ababuda

Ikimenyetso cy’Ababuda.

Ababuda bemera ko umuntu agenda avukira mu buzima butandukanye burimo imibabaro, ishira ari uko uwo muntu aretse ibitekerezo bibi, ibikorwa bibi n’ibyifuzo bibi. Bemera ko iyo umuntu agize ubwenge, agakora ibikorwa byiza kandi akitoza gutekereza neza, ashobora kugera mu mimerere myiza bita “nirvana,” maze imibabaro yose ikaba irashize.

Idini rya Confucius

Ikimenyetso k’idindi rya Confucius.

Hari igitabo kivuga ko abantu bo muri iryo dini bemera ko abantu bahura n’imibabaro “bitewe n’amakosa bakoze.” Bemera ko nubwo kugira imyifatire myiza bishobora kugabanya imibabaro duhura na yo, imyinshi muri yo tudashobora kugira icyo tuyikoraho bitewe n’uko “iterwa n’ibiremwa by’umwuka biturusha imbaraga. Icyo gihe nta kindi wakora uretse kwakira imibabaro ibyo biremwa by’umwuka biguteje.”

Amwe mu madini gakondo

Ikimenyetso cy’amadini gakondo.

Ayo madini avuga ko imibabaro iterwa n’abazimu. Bemera ko abazimu bashobora kugutera ishaba cyangwa kuguteza ibyago, ariko wagira imihango ukora ugatuma bacururuka. Nanone bemera ko iyo abazimu bateje umuntu indwara, hari imihango ikorwa cyangwa uwo muntu akanywa imiti ahawe n’abapfumu maze akoroherwa.

Abakristo

Ikimenyetso cy’Abakristo.

Abakristo bemera ko imibabaro iterwa n’icyaha ababyeyi bacu ba mbere bakoze, nk’uko bigaragara muri Bibiliya mu gitabo k’Intangiriro. Ariko hari amadini menshi yiyita aya gikristo yagize icyo ahindura kuri iyo nyigisho. Urugero, hari Abagatolika bemera ko umuntu ashobora kwibabaza kugira ngo Imana irebe akababaro ke, maze igirire neza Kiliziya n’abandi bantu.

NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI

Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Imana yemera amadini yose?,” iri ku rubuga rwa jw.org.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze