ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 2 pp. 8-9
  • Ese ibibazo duhura na byo ni twe tubyitera?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ibibazo duhura na byo ni twe tubyitera?
  • Nimukanguke!—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu ari iby’ingenzi kubyibaza
  • Bitekerezeho
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2020
  • Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ese twaremewe kubabara?
    Nimukanguke!—2020
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 2 pp. 8-9
Umugabo wicaye mu rugo iwe afite itabi n’icupa ry’inzoga.

2. Ese ibibazo duhura na byo ni twe tubyitera?

Impamvu ari iby’ingenzi kubyibaza

Niba ari twe twiteza ibibazo duhura na byo, ubwo hari n’icyo twakora kugira ngo tubigabanye.

Bitekerezeho

Ni mu rugero rungana iki abantu bateza ibi bintu bikurikira?

  • Ikimenyetso k’igipfunsi kigaragaza ihohoterwa.

    Ihohoterwa.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima rivuga ko umuntu umwe ku bantu bane ahohoterwa akiri muto kandi ko umugore umwe ku bagore batatu, akorerwa ibikorwa by’urugomo cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

  • Ikimenyetso kigaragaza irimbi.

    Ubwicanyi.

    Hari raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima yo mu mwaka wa 2018, yavuze ko mu mwaka wa 2016 “ku isi hose hishwe abantu bagera ku 477.000.” Abo bantu biyongera ku bandi 180.000 bashobora kuba baraguye mu ntambara cyangwa mu bundi bushyamirane bwabaye muri uwo mwaka.

  • Ikimenyetso cy’umutima uciyemo akarongo kigaragaza indwara.

    Indwara.

    Umwanditsi witwa Fran Smith yaranditse ati: “Abantu basaga miriyari banywa itabi kandi ari kimwe mu bintu biteza indwara zihitana abantu benshi ku isi. Urugero nk’indwara z’umutima, indwara zifata imitsi yo mu bwonko, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero na kanseri y’ibihaha.”

  • Ikimenyetso cy’umunzani utaringaniye kigaragaza ubusumbane.

    Ubusumbane.

    Umuhanga mu by’imyitwarire n’imitekerereze y’abantu witwa Jay Watts yaravuze ati: “Ubukene, ubusumbane, ivangura rishingiye ku bwoko, ku gitsina, kuvanwa mu byawe no kurushanwa, bishobora gutuma abantu barwara indwara yo kwiheba.”

    NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI

    Reba videwo ivuga ngo: “Kuki Imana yaremye isi?,” iri ku rubuga rwa jw.org.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Wa mugabo twavuze aryamye kwa muganga. Umugore we atewe agahinda n’uko muganga amubwiye ko umugabo we arwaye indwara ikomeye.

Abantu bagira uruhare runini mu bibazo bahura na byo.

Ibyinshi muri ibyo bibazo byagiye biterwa n’ubutegetsi bw’igitugu bukandamiza abaturage kandi ari bwo bwakabarengeye.

“Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”​—UMUBWIRIZA 8:9.

Dushobora kugabanya imibabaro duhura na yo.

Amahame yo muri Bibiliya atuma tugira ubuzima bwiza kandi tukabana neza n’abandi.

“Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza, ariko ishyari ni ikimungu kiri mu magufwa.”​—IMIGANI 14:30.

“Gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose.”​—ABEFESO 4:31.

Ese ibibazo duhura na byo ni twe tubyitera?

Bibiliya igira iti: ‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura’ (Abagalatiya 6:7). Hari imibabaro itugeraho bitewe n’uko twahisemo nabi. Ni yo mpamvu abaganga batugira inama yo kurya indyo yuzuye, gukora siporo no kwirinda ibikorwa byakwangiza ubuzima bwacu, urugero nko kunywa itabi. Ariko tuvugishije ukuri si twe twikururira imibabaro yose itugeraho. Hari abantu benshi barwara, bagakora impanuka, bagahura n’akarengane ndetse n’ibindi byago kandi nta ruhare na mba babigizemo.

None se kuki abantu beza bababara?

Reka tubisuzume mu ngingo ikurikira..

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze