Indirimbo ya 7
Ibyiringiro bya Yubile ku bantu
1. Ibyaremwe, biraniha.
Byose byashobewe.
Isabato iri hafi.
Ihumure rize.
2. Ni Yubile y’amahoro,
Ni yo mudendezo,
Yesu azabisohoza;
Byategetswe na Se.
3. Imana izadukiza,
Binyuze ku Bwami.
Yubile izavanaho
Ububata bwose.
4. Ubwoko bw’Imana bwose
Butangaza ibyo.
Burangamiye Yehova
Ngo abusubize.