Indirimbo ya 10
Dukomere, tutanyeganyega!
1. Uko imperuka yegereza,
Turushaho kwita ku murimo.
Twifuza ko twashikama cyane,
Dukorera Imana.
Inyikirizo
2. Ibinezeza by’isi ni byinshi.
Dukomeze kuba maso cyane.
Nidushikama ku Mana cyane,
Izaturinda twese.
Inyikirizo
3. Nimucyo dukorere Imana.
Dukomeze kuba maso cyane.
Dutangaze ubutumwa bwiza.
Imperuka iraje.
Inyikirizo
Tugomba gushikama; Twitarure iyi si,
Dutungwe n’ukuri mu budahemuka.