Indirimbo ya 32
Dushikame, tutanyeganyega!
Igicapye
1. Amahanga arahangayitse.
Atewe ubwoba n’ibizaba.
Twifuza ko twashikama cyane,
Dukorera Imana.
(INYIKIRIZO)
Tugomba gushikama;
Twitarure iyi si,
Dutungwe n’ukuri mu budahemuka.
2. Iyi si yuzuye imitego.
Nitujya dutekereza neza,
Tukita ku byavuzwe n’Imana,
Izaturinda rwose.
(INYIKIRIZO)
Tugomba gushikama;
Twitarure iyi si,
Dutungwe n’ukuri mu budahemuka.
3. Senga Yehova utizigamye.
Ukore umurimo w’Umwami.
Ubwirize ubutumwa bwiza.
Imperuka iraje.
(INYIKIRIZO)
Tugomba gushikama;
Twitarure iyi si,
Dutungwe n’ukuri mu budahemuka.
(Reba nanone Luka 21:9; 1 Pet 4:7.)