Mukomeze gushikama kugira ngo mubone uko mutsinda isiganwa ry’ubuzima
URAMUTSE ugiye gukora urugendo mu nyanja irimo imiyaga myinshi, wahitamo kugenda mu bwato bumeze bute? Wahitamo se akato k’igiti kadakomeye, cyangwa wafata ubwato bunini bukomeye? Birumvikana nyine ko wahitamo ubwato bukomeye, kuko ari bwo bwabasha guhangana n’imiraba yo mu nyanja.
Muri iyi si twagereranya n’inyanja irimo imiraba myinshi, duhanganye n’ingorane zitoroshye. Urugero, nk’abakiri bato hari igihe bumva batazi icyo bakora n’icyo bareka bitewe n’ibitekerezo n’imideri biri hanze aha biteye urujijo. Abantu bamaze igihe gito babaye Abakristo bashobora kumva na n’ubu bagihuzagurika. Hari n’abandi, bamaze n’igihe kirekire ari abizerwa mu murimo w’Imana kandi bashikamye, bashobora kuba bahanganye n’ikigeragezo bitewe n’uko ibyo bari biringiye bitari byasohora byose.
Kwiyumva gutyo si ibya none. Abagaragu ba Yehova b’indahemuka nka Mose, Yobu na Dawidi, na bo hari igihe bumvaga bashobewe (Kubara 11:14, 15; Yobu 3:1-4; Zaburi 55:5). Ibyo ariko ntibibuza ko muri rusange mu mibereho yabo bari abantu bari bariyeguriye Yehova bashikamye. Urugero rwiza badusigiye rutuma natwe dushikama, ariko ntitukibagirwe ko Satani ashaka kutuvana mu isiganwa ry’ubuzima bw’iteka (Luka 22:31). None se ni iki cyatuma dukomeza gushikama, ‘tugakomera mu kwizera’ (1 Petero 5:9)? Hanyuma se, twe twakomeza dute bagenzi bacu duhuje ukwizera?
Yehova ashaka ko tuba abantu bashikamye
Nituba indahemuka kuri Yehova azajya buri gihe adufasha kugira ngo dukomeze gushikama. Dawidi umwanditsi wa Zaburi yahuye n’ingorane zitari nke, ariko yiringiraga Imana byimazeyo ku buryo yashoboraga kuririmba ati “kandi [Yehova] ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo, ashyira ibirenge byanjye ku rutare, akomeza intambwe zanjye.”—Zaburi 40:3.
Yehova aduha imbaraga zo kurwana “intambara nziza yo kwizera” kugira ngo ‘tuzasingire ubugingo buhoraho’ (1 Timoteyo 6:12). Aduha n’ibintu bidufasha tugakomeza gushikama kandi tugatsinda intambara yo mu buryo bw’umwuka turwana. Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ati “mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi,” arongera ati “mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” (Abefeso 6:10-17). Ariko se ni nk’ibiki bishobora kutubuza gukomeza gushikama? Kandi se, twakwirinda dute ibyo bintu bibi cyane bishobora gutuma tunamuka?
Irinde ibintu bituma udashikama
Ni byiza ko twibuka ko imyanzuro dufata yose, amaherezo igira ingaruka nziza cyangwa mbi ku gushikama kwacu kwa Gikristo. Abakiri bato baba bagomba gufata imyanzuro irebana n’umwuga bazakora, cyangwa niba baziga amashuri ya kaminuza cyangwa se niba bazashaka. Abantu bakuru na bo bagomba gufata imyanzuro niba bagomba kwimuka cyangwa se niba bagomba gushaka akazi k’inyongera. Buri munsi dufata imyanzuro mu birebana n’uko dukoresha igihe cyacu n’ibindi n’ibindi. Ni iki rero kizadufasha gufata imyanzuro myiza izatuma dukomeza kuba abagaragu b’Imana bashikamye? Umukristo ubimazemo igihe kirekire yaravuze ati “iyo ngiye gufata imyanzuro mbanza gusaba Yehova ko yamfasha. Nemera rwose ko ari iby’ingirakamaro kwemera no gushyira mu bikorwa inama zitangwa muri Bibiliya, mu materaniro ya Gikristo, izitangwa n’abasaza n’izo dusanga mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.”
Mu gihe dufata imyanzuro, byaba byiza twibajije tuti ‘ese uyu mwanzuro mfashe, mu myaka itanu cyangwa icumi nzaba nkiwishimiye, cyangwa ahubwo nzicuza icyatumye nywufata? Ubu se nakoze ibyo nshoboye byose kugira ngo imyanzuro yanjye itazampungabanya mu buryo bw’umwuka ahubwo izatume ngira amajyambere?’—Abafilipi 3:16.
Hari abantu babatijwe usanga mu mibereho yabo bahuzagurika bitewe n’uko bemera kugwa mu bishuko cyangwa bagakora ibintu bituma habura gato rwose ngo bice amategeko y’Imana. Hari abandi bantu, ariko bake, bigeze gucibwa mu itorero bazira kuba barakoze icyaha runaka ntibacyicuze, nyuma y’aho bagakora uko bashoboye kose ngo bagarurwe mu itorero ariko hashira igihe gito bakongera bagacibwa bazira cya cyaha nanone. Ubwo se, aho ntibyaba biterwa n’uko batasenze Imana ngo ibafashe ‘kwanga ibibi urunuka bahorane n’ibyiza’ (Abaroma 12:9; Zaburi 97:10)? Twese tugomba ‘guharurira ibirenge byacu inzira igororotse’ (Abaheburayo 12:13). Reka noneho turebe ibintu bimwe na bimwe bishobora kudufasha gukomeza gushikama mu buryo bw’umwuka.
Umurimo wo kubwiriza uzatuma ushikama
Uburyo bumwe bwatuma dukomeza isiganwa ryacu ry’ubuzima dushikamye, ni ugukorana umwete mu murimo wo kubwiriza Ubwami. Umurimo wo kubwiriza udufasha rwose kwerekeza umutima n’ubwenge ku gukora ibyo Imana ishaka no gukomeza gutumbira ingororano y’ubuzima bw’iteka. Ku birebana n’ibyo, Pawulo yateye inkunga Abakorinto agira ati “bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami” (1 Abakorinto 15:58). Iryo jambo ngo “mukomere” risobanurwa ngo ‘mugume hamwe.’ Naho ijambo rw’umwimerere ryahinduwemo ngo “mutanyeganyega” ryo, rishobora gusobanurwa ngo ‘mudatsimburwa.’ Kubera iyo mpamvu rero, guhugira mu murimo wo kubwiriza bishobora gutuma dukomeza kuba Abakristo bashikamye. Gufasha abandi kumenya Yehova bituma ubuzima bwacu bugira ireme kandi birashimisha.—Ibyakozwe 20:35.
Umukristokazi witwa Polina umaze imyaka isaga 30 ari umumisiyonari n’umubwiriza w’igihe cyose yaravuze ati “kubwiriza ni uburinzi, kubera ko iyo mbwiriza abandi bituma ndushaho kwemera ko koko mfite ukuri.” Kandi kwifatanya mu bindi bikorwa bya Gikristo buri gihe, nko kujya mu materaniro no kwiyigisha Bibiliya dushyizeho umwete, na byo bituma twemera rwose tudashidikanya ko turi mu kuri.
Umuryango w’abavandimwe badukunda utuma dushikama
Kuba turi mu muryango wo ku isi hose w’abasenga by’ukuri na byo bishobora gutuma dushikama. Mbega ukuntu kuba muri uwo muryango mpuzamahanga ukundana ari umugisha (1 Petero 2:17)! Natwe dushobora gutuma bagenzi bacu duhuje ukwizera na bo bashikama.
Reka wenda turebe ibyo umugabo wakiranukaga witwa Yobu yakoze kugira ngo afashe abandi. Tekereza ko na Elifazi, ya ncuti ye yamuryaryaga, yahatiwe kuvuga ati “amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa” (Yobu 4:4). Twebwe se kuri iyo ngingo duhagaze dute? Buri wese muri twe afite inshingano yo gufasha abavandimwe na bashiki bacu bagakomeza gukora umurimo w’Imana. Mu mibanire yacu na bo, twagombye kujya dukora ibihuje n’amagambo agira ati “mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma” (Yesaya 35:3). Ubwo se kuki utakwiha intego yo kujya utera inkunga Umukristo mugenzi wawe umwe cyangwa babiri buri gihe uko muhuye (Abaheburayo 10:24, 25)? Amagambo atera inkunga yo kubashimira ko bakomeza gushyiraho imihati kugira ngo bashimishe Yehova, ashobora rwose gutuma bakomeza gushikama bafite intego yo gutsinda isiganwa ry’ubuzima.
Iyo abasaza b’Abakristo bateye inkunga abakiri bashya, birabafasha cyane. Bashobora kubatera inkunga wenda babungura ibitekerezo by’ingirakamaro, bakabagira inama nziza ishingiye kuri Bibiliya kandi bakajyana kubwiriza. Intumwa Pawulo buri gihe iyo yabonaga uburyo, yakomezaga abandi. Yifuzaga cyane kubonana n’Abakristo b’i Roma kugira ngo abakomeze mu buryo bw’umwuka (Abaroma 1:11). Abavandimwe na bashiki be yakundaga cyane b’i Filipi bari ‘ibyishimo bye n’ikamba rye’ kandi yabateye inkunga yo ‘guhagarara bashikamye mu Mwami Yesu’ (Abafilipi 4:1). Pawulo akimara kumva ingorane abavandimwe b’i Tesalonike bari barahuye na zo, yahise yohereza Timoteyo ngo ajye ‘kubakomeza kugira ngo hatagira umuntu muri bo unyeganyezwa n’ayo makuba.’—1 Abatesalonike 3:1-3.
Intuma Pawulo na Petero bari bazi imihati ya bagenzi babo bahuje ukwizera kandi barabibubahiraga (Abakolosayi 2:5; 1 Abatesalonike 3:7, 8; 2 Petero 1:12). Nimucyo natwe tujye twirinda kwibanda ku ntege nke z’abavandimwe bacu, ahubwo tujye twibanda ku mico yabo myiza n’ukuntu barwana intambara kugira ngo bakomeze gushikama kuri Yehova no kumwubahisha.
Niba turi ba nta munoza cyangwa tukaba duhora tunenga abandi, dushobora mu buryo tutazi gutuma bigora bamwe gukomeza gushikama mu kwizera. Ni ngombwa cyane rero ko tumenya ko muri iyi si abavandimwe bacu ‘barushye cyane [kandi ko] basandaye’ (Matayo 9:36)! Baba biteze ko mu itorero rya Gikristo bahabonera ihumure. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twese dukore ibishoboka byose kugira ngo dutere inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera kandi tubafashe bakomeze gushikama.
Hari igihe abandi badukorera ibintu bishobora gutuma tudakomeza gushikama. Ese umuntu atubwiye nabi cyangwa akadukorera ikintu kibi, twakwemera ibyo bikaducogoza mu murimo dukorera Yehova? Turamenye ntituzemere ko hagira umuntu uwo ari we wese utubuza gukomeza gushikama!—2 Petero 3:17.
Amasezerano y’Imana atuma dushikama
Ibintu byiza cyane Yehova yadusezeranyije bizabaho igihe Ubwami bwe buzaba butegeka, biduha ibyiringiro bidufasha gukomeza gushikama (Abaheburayo 6:19). Ikindi nanone, kuba twiringiye tudashidikanya ko Imana isohoza ibyo yasezeranyije byose bituma dukomeza ‘kuba maso, tugakomera mu byo twizeye’ (1 Abakorinto 16:13; Abaheburayo 3:6). Kuba bimwe mu byo Imana yasezeranyije bisa n’aho bitinze bishobora kugerageza ukwizera kwacu. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza kuba maso tukirinda kuyobywa n’inyigisho z’ibinyoma kandi ntitureke ibyiringiro byacu.—Abakolosayi 1:23; Abaheburayo 13:9.
Urugero rubi rwatanzwe n’Abisirayeli barimbutse bagashira bazira ko batizeye amasezerano ya Yehova, rwagombye kutubera umuburo (Zaburi 78:37). Aho kuba nka bo, nimucyo dushikame, dukorere Imana tuzirikana ko muri iyi minsi y’imperuka ibintu byihutirwa. Hari umusaza w’itorero w’inararibonye wavuze ati “buri munsi mba ntekereza ko umunsi ukomeye wa Yehova uzaza ejo.”—Yoweli 1:15.
Koko rero, umunsi wa Yehova uri hafi. Icyakora, nta mpamvu dufite yo gutinya niba dukomeza kwegera Imana. Niba twizirika ku mahame yayo akiranuka kandi tugakomeza gushikama, dushobora rwose kuzarangiza neza isiganwa ry’ubuzima bw’iteka!—Imigani 11:19; 1 Timoteyo 6:12, 17-19.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Mbese ukora ibishoboka byose kugira ngo ufashe Abakristo bagenzi bawe gukomeza gushikama?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 21 yavuye]
The Complete Encyclopedia of Illustration/J. G. Heck