Indirimbo ya 13
Ukwitanga kwa gikristo
1. Yehova ni we waremye
Isi yacu yose,
Iyi si n’ijuru byose
Ni ibikorwa bye.
We yatanze ubuzima
Ibyaremwe bizi
Ko agomba gushimwa cyane,
Bimuramye wenyine.
2. ’Bisirayeli ba kera,
Baravuze bati
‘Twumvire amategeko
Ya Yehova’ yose
Yari umugabo wabo;
Ni we wabaguze.
Ishyanga ryamwihaye ni ko
Rigomba kubigenza.
3. Na Yesu yarabatijwe
Yuzuza ukuri
Yiyegurira gukora
Ibyo Se ashaka
Ava muri Yorodani
Ari uwasizwe,
Akorera Yehova ari
Uwamwiyeguriye.
4. Turakugannye Yehova,
Dukuze Izina.
Twiyange maze tuguhe
Ubuzima bwacu.
Watanze Umwana wawe
W’igiciro cyinshi.
Twapfa, twabaho tubane na
We tumwiyegurire.