Indirimbo ya 7
Kwitanga kwa gikristo
Igicapye
1. Yehova ni we waremye
Isanzure ryose,
Iyi si n’ijuru byose,
Ni ibikorwa bye.
We yatanze ubuzima;
Ibyaremwe bizi
Ko agomba gushimwa cyane,
Bimuramye wenyine.
2. Na Yesu yarabatijwe,
Yuzuza ukuri.
Yiyegurira gukora
Ibyo Se ashaka.
Ava muri Yorodani
Ari uwasizwe,
Akorera Imana ari
Uwayiyeguriye.
3. Turakugannye Yehova,
Tukwiyegurire.
Twiyange maze tuguhe
Ubuzima bwacu.
Watanze Umwana wawe
W’igiciro cyinshi.
Twapfa twabaho, twe abawe,
Twarakwiyeguriye.
(Reba nanone Mat 16:24; Mar 8:34; Luka 9:23.)