Indirimbo ya 53
Ukwaguka kwa gitewokarasi
1. Tewokarasi irajya imbere!
Hari ukwiyongera gutangaje.
Yehova akomeza guhimbazwa
N’abe bagendera mumucyo we.
Mu mizo ya mbere bigitangira
Umucunguzi yishyize hasi.
’Mukumbi munini hamwe n’umuto
Bashima Uri iburyo bwawe.
2. Kristo yicaye kuntebe y’imanza;
We Mwami uganje mu ijuru.
Amahanga azaza imbere ye,
Ubwami bwe bwice abanzi be.
Ni umujyanama Imana Data
Ni n’Umwami w’amahoro menshi.
Yehova Imana we azazana
’Mahoro y’ibihe bidashira.
3. Mbega igikundiro cyo kubaho!
Wakwishimira ukwiyongera?
Iheshe ibyishimo byo gutanga
Jya wifatanya mu kubwiriza.
Abatukisha izina ry’Imana;
Bumve ko Harimagedoni ije.
Komeza kubwiriza ubutumwa
Bwiza bw’Ubwami aboroheje.