ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/9 pp. 13-18
  • Komeza Kuba Hafi y’Ubuyobozi bwa Gitewokarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza Kuba Hafi y’Ubuyobozi bwa Gitewokarasi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Tewokarasi Nyakuri Ni Iki?
  • Umuteguro wa Gitewokarasi
  • Kubona Ubutegetsi bwa Gipolitiki mu Buryo bwa Gitewokarasi
  • Shaka Mbere na Mbere Ikuzo ry’Imana
  • “Mwigane Imana”
  • Yehova Ategeka—Binyuriye Muri Tewokarasi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Abungeri n’Intama Muri Tewokarasi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Turagire Umukumbi Dufatanyije n’Umuremyi Wacu Mukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Ukwaguka kwa gitewokarasi
    Dusingize Yehova turirimba
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/9 pp. 13-18

Komeza Kuba Hafi y’Ubuyobozi bwa Gitewokarasi

“Uwiteka [ni] we Mucamanza wacu; Uwiteka ni we utanga amategeko; Uwiteka ni we Mwami wacu.”​—YESAYA 33:22.

1. Kuki abantu benshi bahangayikishwa n’ikibazo cy’ubutegetsi?

IKIBAZO gihereranye n’ubutegetsi, ni ikibazo gihangayikisha abantu bose. Ubutegetsi bwiza buba isoko y’amahoro n’uburumbuke. Bibiliya igira iti “umwami akomeresha igihugu imanza zitabera” (Imigani 29:4). Ku rundi ruhande, ubutegetsi bubi butuma habaho akarengane, kurya ruswa no gukandamizwa. “Iyo hategeka umunyabyaha, abantu bacura imiborogo” (Imigani 29:2). Mu gihe cyose cy’amateka, abantu bagiye bagerageza uburyo bwinshi bw’ubutegetsi, ariko ikibabaje, ni uko akenshi bagiye “bacura imiborogo” bitewe no gukandamizwa n’abategetsi babo (Umubwiriza 8:9). Mbese, hari ubutegetsi ubwo ari bwo bwose buzashobora gutuma abaturage babwo bagira ibyishimo birambye?

2. Kuki ijambo “tewokarasi” rikwiriye gukoreshwa mu kuvuga ibihereranye n’ubutegetsi bw’Isirayeli ya kera?

2 Umuhanga mu by’amateka witwa Josephus, yavuze ko hari ubutegetsi bumwe rukumbi bushobora gukora ibyo, igihe yandikaga agira ati “abantu bamwe na bamwe bagiye baha ubutegetsi bw’igitugu ububasha busesuye mu bya gipolitiki, abandi bakabuha ubutegetsi bwa cyami, naho abandi bakabuha rubanda rwa giseseka. Ariko kandi, nta n’imwe muri izo gahunda za gipolitiki yashishikazaga uwaduhaye amategeko [ari we Mose], ahubwo yatumye itegekonshinga rye rigira imiterere umuntu yakwita ‘tewokarasi’​—niba byemewe ko umuntu yakoresha iyo mvugo idasanzwe​—ubutegetsi bw’ikirenga bwose n’ubutware abishyira mu maboko y’Imana” (Against Apion, II, ipaji ya 164-165). Dukurikije uko inkoranyamagambo yitwa Concise Oxford Dictionary ibivuga, ijambo tewokarasi risobanura “ubutegetsi bw’Imana.” Iryo jambo ntirigaragara muri Bibiliya, ariko kandi, rivuga mu buryo bukwiriye ubutegetsi bwo muri Isirayeli ya kera. N’ubwo Abisirayeli baje kugira umwami ugaragara, umutegetsi wabo nyakuri yari Yehova. Yesaya, umuhanuzi w’Umwisirayeli, yagize ati “Uwiteka [ni] we Mucamanza wacu; Uwiteka ni we utanga amategeko; Uwiteka ni we Mwami wacu.”​—Yesaya 33:22.

Tewokarasi Nyakuri Ni Iki?

3, 4. (a) Tewokarasi nyakuri ni iki? (b) Ni iyihe migisha ubuyobozi bwa gitewokarasi buzazanira abantu bose, mu gihe kiri imbere cyegereje?

3 Kuva aho Josephus ahimbiye iryo jambo, imiryango myinshi yagiye yitwa ko ari iya gitewokarasi. Imwe muri yo yarangwaga no kutoroherana, ubufana, kandi igakandamiza abantu ibigiranye ubugome. Mbese, iyo yari tewokarasi nyakuri? Si ko biri, dukurikije uko Josephus yakoresheje iryo jambo. Ikibazo ni uko ijambo “tewokarasi” ryagiye rihabwa ibisobanuro byagutse. Inkoranyamagambo yitwa World Book Encyclopedia iryerekezaho ivuga ko ari “ubutegetsi aho leta iyoborwa n’umutambyi cyangwa abatambyi, kandi abagize umuryango w’abatambyi bakaba bafite ubutware mu bintu bisanzwe no mu birebana n’idini.” Ariko kandi, nta bwo tewokarasi nyakuri ari ubutegetsi bw’abatambyi. Mu by’ukuri, ni ubutegetsi bw’Imana, buyoborwa na Yehova Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi.

4 Mu gihe kiri imbere cyegereje, isi yose uko yakabaye izagendera ku buyobozi bwa gitewokarasi, kandi se, mbega ukuntu ibyo bizaba ari imigisha! “Imana ubwayo izabana [n’abantu]. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:3, 4). Nta butegetsi bw’abatambyi buyobowe n’abantu badatunganye bushobora gutuma habaho ibyo byishimo. Ubutegetsi bw’Imana ni bwo bwonyine bushobora kubikora. Bityo rero, Abakristo b’ukuri ntibagerageza gushyiraho ubuyobozi bwa gitewokarasi binyuriye ku bikorwa bya gipolitiki. Bategereza babigiranye ukwihangana, igihe Imana izashyiraho ubuyobozi bwa gitewokarasi ku isi hose, mu gihe yagennye no mu buryo buyinogeye.​—⁠Daniyeli 2:44.

5. Ni hehe tewokarasi nyakuri ikorera muri iki gihe, kandi se, ni ibihe bibazo bivuka ku bihereranye na yo?

5 Hagati aho ariko, tewokarasi nyakuri irakora. Ikorera hehe? Ikorera mu bantu bagandukira ubutegetsi bw’Imana ku bushake kandi bakifatanyiriza hamwe mu gukora ibyo ishaka. Abo bantu bizerwa bagiye bakorakoranywa bagirwa “ishyanga” ryo mu buryo bw’umwuka ryo ku isi hose, riri mu ‘gihugu’ cyaryo cyo mu buryo bw’umwuka. Ni abasigaye bo mu “Bisirayeli b’Imana” hamwe n’Abakristo bagenzi babo basaga miriyoni eshanu n’igice (Yesaya 66:8; Abagalatiya 6:16). Abo bagandukira Yesu Kristo, Umwami wo mu ijuru wimitswe na Yehova Imana, “Umwami nyir’ibihe byose” (1 Timoteyo 1:17; Ibyahishuwe 11:15). Ni mu buhe buryo uwo muteguro ari uwa gitewokarasi? Ni gute abawugize babona ubutegetsi bwa gipolitiki? Kandi ni gute ihame rya gitewokarasi rikomeza gukurikizwa n’abantu bahawe ubutware muri iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka?

Umuteguro wa Gitewokarasi

6. Ni gute umuteguro ugaragara ugizwe n’abantu ushobora gutegekwa n’Imana?

6 Ni gute umuteguro ugizwe n’abantu ushobora gutegekwa na Yehova uba mu ijuru ritagaragara (Zaburi 103:19)? Birashoboka, kubera ko abifatanya na wo bakurikiza inama yahumetswe igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe” (Imigani 2:6; 3:5). Bemera ko Imana ibategeka, mu gihe bakurikiza “amategeko ya Kristo,” kandi bagakurikiza amahame yahumetswe yo muri Bibiliya mu mibereho yabo ya buri munsi. (Abagalatiya 6:2; 1 Abakorinto 9:21; 2 Timoteyo 3:16; reba muri Matayo 5:22, 28, 39; 6:24, 33; 7:12, 21.) Kugira ngo babigereho, bagomba kuba abigishwa ba Bibiliya (Zaburi 1:1-3). Kimwe n’abantu b’i Beroya bo mu gihe cya kera “bari beza,” ntibakurikira abantu, ahubwo bahora basuzuma niba ibintu biga bihuje na Bibiliya (Ibyakozwe 17:10, 11; Zaburi 119:33-36). Basenga nk’umwanditsi wa Zaburi wagize ati “ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge; kuko nizera amategeko yawe.”​—⁠Zaburi 119:66.

7. Ni gute gahunda y’ubutware ikurikirana muri tewokarasi?

7 Mu muteguro uwo ari wo wose, hagomba kubaho abantu runaka bafite ubutware cyangwa bayobora abandi. Ibyo, Abahamya ba Yehova na bo barabikurikiza, kandi bubahiriza gahunda ihereranye n’ubutware yagaragajwe n’intumwa Pawulo, igira riti ‘umutwe w’umugabo wese ni Kristo, kandi umutwe w’umugore ni umugabo we, kandi umutwe wa Kristo ni Imana’ (1 Abakorinto 11:3). Mu buryo nk’ubwo, abagabo babishoboye ni bo bonyine bashyirwaho kugira ngo babe abasaza mu matorero. Kandi n’ubwo Yesu​—⁠“umutwe w’umugabo wese”​—⁠ari mu ijuru, hari “[a]basigaye” bo mu bavandimwe be basizwe bakiri ku isi, bafite ibyiringiro byo kuzategekana na we mu ijuru (Ibyahishuwe 12:17; 20:6). Abo bagize inteko y’ “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge.” Mu kwemera kuyoborwa n’uwo “mugaragu,” Abakristo baba bagaragaza ko bagandukira Yesu, bityo bakagandukira umutware wa Yesu, ari we Yehova (Matayo 24:45-47; 25:40). Muri ubwo buryo, ubuyobozi bwa gitewokarasi bukurikiza gahunda. ‘Imana si iy’umuvurungano, ahubwo ni iy’amahoro.’​—⁠1 Abakorinto 14:33.

8. Ni gute abasaza b’Abakristo bashyigikira ihame rya gitewokarasi?

8 Abasaza b’Abakristo bashyigikira ihame rya gitewokarasi, bitewe n’uko bazi ko bafite icyo babazwa na Yehova ku bihereranye n’ukuntu bakoresha ubutware buciriritse bahawe (Abaheburayo 13:17). Kandi mu gihe bafata ibyemezo, bishingikiriza ku bwenge bw’Imana, aho kwishingikiriza ku bwenge bwabo bwite. Ku birebana n’ibyo, bakurikiza urugero rwa Yesu. Ni we muntu wari umunyabwenge kuruta abandi bose mu bihe byose (Matayo 12:42). Ariko kandi, yabwiye Abayahudi ati “nta cyo Umwana abasha gukora ubwe, atabonye Se agikora” (Yohana 5:19). Nanone, abasaza bagira imyifatire nk’iy’Umwami Dawidi. Yari afite ubutware bukomeye mu buyobozi bwa gitewokarasi. Nyamara kandi, yifuzaga gukurikiza inzira ya Yehova, aho gukurikiza inzira ye bwite. Yasenze agira ati “Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, unyobore inzira y’igihamo.”​—⁠Zaburi 27:11.

9. Ni mu buhe buryo bushyize mu gaciro Abakristo biyeguriye Imana babona ibihereranye n’ibyiringiro binyuranye hamwe n’inshingano z’umurimo zinyuranye mu buyobozi bwa gitewokarasi?

9 Hari abagiye bibaza niba ari ukutarobanura abantu ku butoni, kuba abagabo babishoboye ari bo bonyine bahabwa ubutware mu itorero, cyangwa se kuba hari abantu bamwe bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, mu gihe abandi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi (Zaburi 37:29; Abafilipi 3:20). Ariko kandi, Abakristo biyeguriye Imana bazi ko ubwo buryo bwateganyijwe bwavuzwe mu Ijambo ry’Imana. Ni ubwa gitewokarasi. Ubusanzwe, ababushidikanyaho baba ari abantu batemera amahame ya Bibiliya. Uretse ibyo kandi, Abakristo bazi yuko ku bihereranye no kubona agakiza, abagabo n’abagore bareshya imbere ya Yehova (Abagalatiya 3:28). Ku Bakristo b’ukuri, gusenga Umutware w’Ikirenga w’ijuru n’isi ni cyo gikundiro gisumba ibindi byose bishobora kubaho, kandi bishimira gusohoza umurimo uwo ari wo wose bahawe na Yehova. (Zaburi 31:24, umurongo wa 23 muri Biblia Yera; 84:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera; 1 Abakorinto 12:12, 13, 18.) Byongeye kandi, ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi izahinduka paradizo, mu by’ukuri ni ibyiringiro bihebuje.

10. (a) Ni iyihe myifatire myiza yagaragajwe na Yonatani? (b) Ni gute muri iki gihe Abakristo bagaragaza imyifatire imeze nk’iya Yonatani?

10 Bityo rero, Abahamya ba Yehova bamera nka Yonatani, umuhungu watinyaga Imana w’Umwami Sawuli. Birashoboka ko Yonatani yari kuba umwami mwiza cyane. Ariko kandi, kubera ko Sawuli yahemutse, Yehova yatoranyije Dawidi kugira ngo abe umwami wa kabiri w’Abisirayeli. Mbese, ibyo byaba byararakaje Yonatani? Oya. Yabaye incuti nziza ya Dawidi, ndetse aza no kumurinda Sawuli (1 Samweli 18:1; 20:1-42). Mu buryo nk’ubwo, abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ntibagirira ishyari abafite ibyiringiro by’ijuru. Kandi Abakristo b’ukuri ntibagirira ishyari abahawe ubutware bwa gitewokarasi mu itorero. Ahubwo, ‘barabubaha cyane mu rukundo,’ bazirikana umurimo ukomeye bakora ku bw’inyungu z’abavandimwe na bashiki babo bo mu buryo bw’umwuka.​—⁠1 Abatesalonike 5:12, 13.

Kubona Ubutegetsi bwa Gipolitiki mu Buryo bwa Gitewokarasi

11. Ni gute Abakristo bagandukira ubutegetsi bwa gitewokarasi babona abategetsi ba gipolitiki?

11 Niba Abahamya ba Yehova bagendera ku buyobozi bwa Gitewokarasi, ni ukuvuga ubutegetsi bw’Imana, ni gute babona abategetsi b’igihugu? Yesu yavuze ko abigishwa be ‘batari kuba ab’isi’ (Yohana 17:16). Ariko kandi, Abakristo bemera ko bafite icyo bagomba “Kayisari,” ni ukuvuga ubutegetsi bwa gipolitiki. Yesu yavuze ko “ibya Kayisari” bagombaga ‘kubiha Kayisari, iby’Imana bakabiha Imana’ (Matayo 22:21). Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, ubutegetsi bw’abantu “b[w]ashyizweho n’Imana.” Yehova, we Soko y’ubutware bwose, areka ubutegetsi bugakomeza kubaho, kandi aba yiteze ko bugirira neza abo butegeka. Iyo bubigenje butyo, buba ari “umukozi w’Imana.” Abakristo bagandukira ubutegetsi bwo mu gihugu babamo, ‘babyemejwe n’umutima [wabo] uhana’ (Abaroma 13:1-7). Birumvikana ko mu gihe leta isabye ibintu runaka binyuranyije n’itegeko ry’Imana, icyo gihe Umukristo ‘azumvira Imana kuruta abantu.’​—⁠Ibyakozwe 5:29.

12. Iyo Abakristo batotejwe n’abategetsi, bakurikiza urugero rwa nde?

12 Byagenda bite se mu gihe Abakristo batotejwe n’abategetsi ba leta? Icyo gihe, bakurikiza urugero rw’Abakristo ba mbere, bihanganye mu bihe by’ibitotezo bikaze (Ibyakozwe 8:1; 13:50). Ibyo bigeragezo bihereranye no kwizera ntibyaje mu buryo butunguranye, bitewe n’uko Yesu yari yarabahaye umuburo w’uko byari kubaho (Matayo 5:10-12; Mariko 4:17). Ariko kandi, abo Bakristo ba mbere ntibihoreye ku babatotezaga; nta n’ubwo ukwizera kwabo kwigeze gucogora mu gihe cy’imihangayiko. Ahubwo, bakurikije urugero rwa Yesu ubwo ‘yatukwaga, ntabasubize; akababazwa, ntabakangishe; ahubwo akitanga akiha Idaca urwa kibera’ (1 Petero 2:21-23). Koko rero, amahame ya Gikristo yanesheje ibikangisho bya Satani.​—⁠Abaroma 12:21.

13. Ni gute Abahamya ba Yehova babyifashemo, igihe hakorwaga za poropagande zo kubasebya?

13 Ibyo ni nako biri muri iki gihe. Muri iki kinyejana, Abahamya ba Yehova bababajwe cyane n’abategetsi batwaza igitugu​—⁠nk’uko Yesu yari yarabihanuye (Matayo 24:9, 13). Mu bihugu bimwe na bimwe, ibinyoma no kugaragaza ibintu mu buryo butari bwo byagiye bikwirakwizwa n’abantu bageragezaga guhatira abategetsi kurwanya abo Bakristo b’imitima itaryarya. Ariko kandi, n’ubwo Abahamya bashyirwaho uwo “mugayo,” bagaragaza ko ari abakozi b’Imana, binyuriye ku myifatire yabo myiza (2 Abakorinto 6:4, 8). Iyo bishoboka, bageza ikibazo cyabo ku bayobozi bakuru n’imbere y’ubucamanza bwo mu karere batuyemo, kugira ngo bagaragaze ko ari abere. Bakoresha uburyo babonye bwose kugira ngo bavuganire ubutumwa bwiza imbere y’abantu (Abafilipi 1:7). Hanyuma, iyo bamaze gukora ibyo bashoboye byose mu buryo buhuje n’amategeko, barekera ibyo bibazo mu maboko ya Yehova (Zaburi 5:9-13, umurongo wa 8-12 muri Biblia Yera; Imigani 20:22). Kimwe n’Abakristo ba mbere, ntibatinya kubabazwa bazira gukiranuka, iyo bibaye ngombwa.​—1 Petero 3:14-17; 4:12-14, 16.

Shaka Mbere na Mbere Ikuzo ry’Imana

14, 15. (a) Ku bantu bashyigikira ihame rya gitewokarasi, ni iki kigomba kuza mu mwanya wa mbere? (b) Ni ryari Salomo yatanze urugero rwiza ku bihereranye no kwicisha bugufi mu mwanya we w’ubutware?

14 Igihe Yesu yigishaga abigishwa be uburyo bwo gusenga, ikintu cya mbere yavuze cyari ukweza izina rya Yehova (Matayo 6:9). Mu buryo nk’ubwo, abagendera ku buyobozi bwa gitewokarasi bashaka guhesha Imana ikuzo, aho kugira ngo bishakire kwihesha ikuzo (Zaburi 29:1, 2). Bibiliya ivuga ko ibyo byabaye igisitaza ku bantu bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere banze gukurikira Yesu, kubera ko “bakundaga gushimwa n’abantu,” bagakunda guhabwa ikuzo n’abantu (Yohana 12:42, 43). Koko rero, kugira ngo Yehova ashyirwe imbere y’agaciro umuntu yiha ku giti cye, bisaba kwicisha bugufi.

15 Ku birebana n’ibyo, Salomo yagaragaje imyifatire myiza. Gereranya amagambo yavuze igihe yeguriraga Yehova urusengero ruhebuje yari yarubatse, n’ayavuzwe na Nebukadinezari ku bihereranye n’ubuhanga bwe bwo kubaka. Nebukadinezari yariyemeye cyane, maze avugana ubwirasi ati “ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye, ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.” (Daniyeli 4:27, umurongo wa 30 muri Biblia Yera.) Ibinyuranye n’ibyo, Salomo yahaye agaciro gake ibyo yari yakoze abigiranye ukwicisha bugufi, agira ati “ariko se ni ukuri koko, Imana izaturana n’abantu mu isi? Dore ijuru, ndetse ni ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo; nkanswe iyi nzu nubatse” (2 Ngoma 6:14, 15, 18; Zaburi 127:1). Nta bwo Salomo yishyize hejuru. Yamenye ko yari umuntu uhagarariye Yehova gusa, maze yandika agira ati “iyo ubwibone buje, isoni ziherako zikaza; ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi.”​—⁠Imigani 11:2.

16. Ni gute byagaragaye ko abasaza ari imigisha nyakuri, mu gihe baba batishyize hejuru?

16 Mu buryo nk’ubwo, abasaza b’Abakristo baha Yehova ikuzo, aho kuryiha bo ubwabo. Bakurikiza inama ya Petero igira iti “[umuntu] nagabura [iby’Imana], abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga: kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo” (1 Petero 4:11). Intumwa Pawulo yerekeje ku murimo wo kuba “umwepisikopi [“umugenzuzi,” NW ]” avuga ko atari umurimo uhesha umwanya w’icyubahiro, ahubwo ko ari “umurimo mwiza” (1 Timoteyo 3:1). Abasaza bashyirirwaho gufasha, si ukugira ngo bategeke. Ni abigisha n’abungeri baragira umukumbi w’Imana (Ibyakozwe 20:28; Yakobo 3:1). Abasaza bicisha bugufi, bigomwa, ni imigisha nyakuri ku itorero (1 Petero 5:2, 3). ‘Abasa n’abo mujye mububaha,’ kandi mujye mushimira Yehova kuba yaratanze abasaza benshi nk’abo babishoboye, kugira ngo bashyigikire ubuyobozi bwa gitewokarasi muri iyi “minsi y’imperuka.”​—⁠Abafilipi 2:29; 2 Timoteyo 3:1.

“Mwigane Imana”

17. Ni mu buhe buryo abagendera ku buyobozi bwa gitewokarasi bigana Imana?

17 Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti “mwigane Imana, nk’abana bakundwa” (Abefeso 5:1). Abagandukira ubuyobozi bwa gitewokarasi, bagerageza cyane kumera nk’Imana uko bishoboka kose, ku bantu badatunganye. Urugero, Bibiliya yerekeza kuri Yehova igira iti “icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka: ni Imana y’inyamurava [“yizerwa,” NW], itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye” (Gutegeka 32:3, 4). Kugira ngo Abakristo bigane Imana mu birebana n’ibyo, bashaka uko bakomeza kuba abizerwa, bakiranuka kandi bagaragaza ubutabera mu buryo bushyize mu gaciro (Mika 6:8; 1 Abatesalonike 3:6; 1 Yohana 3:7). Birinda ibintu byinshi byemewe n’isi, urugero nk’ubwiyandarike, kurarikira no kugira umururumba (Abefeso 5:5). Kubera ko abagaragu ba Yehova bakurikiza amahame y’Imana aho gukurikiza amahame y’abantu, umuteguro we ni umuteguro wa gitewokarasi, utanduye kandi uboneye.

18. Umuco w’Imana w’ingenzi ni uwuhe, kandi se, ni gute Abakristo bagaragaza uwo muco?

18 Umuco w’ingenzi wa Yehova Imana ni urukundo. Intumwa Yohana yagize iti “Imana [ni] urukundo” (1 Yohana 4:8). Kubera ko ijambo tewokarasi risobanura ubutegetsi bw’Imana, ibyo bivuga ko ari ubutegetsi bw’urukundo. Yesu yaravuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Umuteguro wa gitewokarasi wagaragaje urukundo mu buryo butangaje, muri iyi minsi y’imperuka igoye. Mu gihe cy’umwiryane watumye habaho itsembabwoko muri Afurika, Abahamya ba Yehova bagaragarije abantu bose urukundo, batitaye ku bwoko bwabo. Mu gihe cy’intambara yabaye yo mu cyahoze ari Yugosilaviya, Abahamya ba Yehova bo mu turere twose barafashanyije, mu gihe andi matsinda y’amadini yo yifatanyaga mu byo bise igikorwa cyo kweza amoko. Abahamya ba Yehova bihatira buri wese ku ruhande rwe, kubahiriza iyi nama ya Pawulo igira iti “gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha, nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.”​—⁠Abefeso 4:31, 32.

19. Abagandukira ubuyobozi bwa gitewokarasi bazabona iyihe migisha muri iki gihe no mu gihe kizaza?

19 Abagandukira ubuyobozi bwa gitewokarasi babona imigisha myinshi. Bagirana amahoro n’Imana hamwe na bagenzi babo b’Abakristo (Abaheburayo 12:14; Yakobo 3:17). Bagira imibereho ifite intego (Umubwiriza 12:13). Bagira umutekano mu buryo bw’umwuka n’ibyiringiro bihamye byo mu gihe kizaza. (Zaburi 59:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Mu by’ukuri, basogongera ku kuntu ibintu bizaba bimeze, igihe abantu bose bazaba bagendera ku buyobozi bwa gitewokarasi. Hanyuma, Bibiliya igira iti “ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose” (Yesaya 11:9). Mbega ukuntu icyo kizaba ari igihe gihebuje! Nimucyo twese dukomeze kuba hafi y’ubuyobozi bwa gitewokarasi muri iki gihe, kugira ngo tuzagire umwanya muri iyo Paradizo yo mu gihe kizaza.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

◻ Tewokarasi nyakuri ni iki, kandi se, ni hehe iboneka muri iki gihe?

◻ Ni gute abantu bagandukira ubutegetsi bwa gitewokarasi mu mibereho yabo?

◻ Ni mu buhe buryo abagendera ku buyobozi bwa gitewokarasi bose bashaka guhesha Imana ikuzo aho gushaka kwihesha ikuzo bo ubwabo?

◻ Ni iyihe mico y’Imana imwe n’imwe yiganwa n’abashyigikira ubuyobozi bwa gitewokarasi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Salomo yashatse guhesha Imana ikuzo, aho gushaka kwihesha ikuzo we ubwe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze