Abungeri n’Intama Muri Tewokarasi
“Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu; Uwiteka ni we utanga amategeko; Uwiteka ni we Mwami wacu; azadukiza.”—YESAYA 33:22.
1. Kuki umuntu yavuga ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere n’Abakristo bo muri iki gihe bagize tewokarasi?
IJAMBO tewokarasi risobanura ubutegetsi buyobowe n’Imana. Ibyo bikubiyemo kwemera ubutegetsi bwa Yehova no kumvira ubuyobozi bwe n’amabwiriza ye mu mahitamo akomeye n’ayoroheje tugira mu mibereho yacu. Itorero ryo mu kinyejana cya mbere ryari tewokarasi nyakuri. Ku bw’ibyo, Abakristo bashoboraga kuvugana umutima ukeye bati ‘Uwiteka ni we Mucamanza wacu; Uwiteka ni we utanga amategeko; Uwiteka ni we Mwami wacu’ (Yesaya 33:22). Muri iki gihe, umuteguro wa Yehova Imana, ushamikiye ku itsinda ry’abasigaye basizwe, na wo ni tewokarasi nyakuri.
Ni mu Buhe Buryo Tugize Tewokarasi Muri Iki Gihe?
2. Ni mu buhe buryo bumwe Abahamya ba Yehova bagandukira ubutware bwa Yehova?
2 Kuki dushobora kuvuga ko umuteguro wa Yehova wo ku isi ari uwa gitewokarasi? Ni ukubera ko abawugize bagandukira by’ukuri ubutegetsi bwa Yehova. Byongeye kandi, bakurikiza ubuyobozi bwa yesu Kristo, uwo Yehova yimitse ngo abe Umwami. Ni yo mpamvu mu bihe bya nyuma, iri tegeko ritaziguye ry’Umutewokarate Mukuru ryahawe Yesu rigira riti “ahuramo umuhoro wawe, usarure, kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane” (Ibyahishuwe 14:15). Yesu yarumviye maze atangira gusarura isi. Abakristo bashyigikira Umwami wabo muri uwo murimo ukomeye bagira ishyaka mu kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19; Mariko 13:10; Ibyakozwe 1:8). Mu gukora ibyo, baba nanone bakorana na Yehova, Umutewokarate Mukuru.—1 Abakorinto 3:9.
3. Ni gute Abakristo bagandukira tewokarasi mu bihereranye n’amahame mbwirizamuco?
3 Nanone, Abakristo bagandukira ubutegetsi bw’Imana mu bihereranye n’imyifatire. Yesu yaravuze ati “ukora iby’ukuri, ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana” (Yohana 3:21). Muri iki gihe, hajya habaho impaka z’urudaca ku bihereranye n’amahame mbwirizamuco, ariko izo mpaka nta mwanya zifite mu Bakristo. Ibyo Yehova avuga ko ari ubwiyandarike babifata batyo, kandi bakabyirinda nk’uko umuntu yirinda icyorezo! Nanone bita ku miryango yabo, bumvira ababyeyi babo, kandi bakomeza kumvira abategetsi bakuru (Abefeso 5:3-5, 22-33; 6:1-4; 1 Timoteyo 5:8; Tito 3:1). Bityo, bakora gitewokarasi mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka.
4. Ni iyihe myifatire mibi yagaragajwe na Adamu, Eva na Sawuli, kandi ni gute Abakristo bagaragaza imyifatire inyuranye n’iyo?
4 Adamu na Eva batakaje Paradizo kubera ko bashatse kwigirira amahitamo ubwabo ku bihereranye n’icyiza n’ikibi. Yesu we yashakaga gukora ibinyuranye n’ibyo. Yaravuze ati ‘sinkurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.’ Abakristo na bo bashaka kugenza batyo (Yohana 5:30; Luka 22:42; Abaroma 12:2; Abaheburayo 10:7). Sawuli, umwami wa mbere w’Isirayeli, yumviraga Yehova—ariko bitari mu buryo bwimazeyo. Ibyo byatumye [Imana] imuvanaho amaboko. Samweli yaramubwiye ati “kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama” (1 Samweli 15:22). Mbese, gukora ubushake bwa Yehova mu rugero runaka, wenda umuntu yitabira buri gihe umurimo wo kubwiriza cyangwa kujya mu materaniro, ari na ko atandukira mu bindi bintu, urugero nko kwiyandarika, ibyo byaba ari ugukora mu buryo bwa gitewokarasi? Birumvikana ko atari ko biri! Twihatira ‘gukora ibyo Imana ishaka tubikuye ku mutima’ (Abefeso 6:6; 1 Petero 4:1, 2). Aho kumera nka Sawuli, twe tugandukira ubutegetsi bw’Imana tutizigamye.
Tewokarasi yo Muri Iki Gihe
5, 6. Ni gute Yehova akorana n’abantu muri iki gihe, kandi kwifatanya n’iyo gahunda yagenwe bitanga iki?
5 Mu gihe cyashize, Yehova yategekaga kandi agahishura ukuri binyuriye ku bantu, urugero nk’abahanuzi, abami, n’intumwa. Muri iki gihe ariko, si ko bimeze; nta bahanuzi cyangwa intumwa [z’abantu] bahumekerwamo n’Imana bakibaho. Ahubwo, Yesu yavuze ko mu gihe cyo kuhaba kwe ari umwami, yari gusanga hariho itsinda ry’abigishwa b’indahemuka, ari ryo “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” maze akaryegurira ibintu bye byose (Matayo 24:45-47; Yesaya 43:10). Mu wa 1919, uwo mugaragu yavuzweho kuba agizwe n’Abakristo basigaye basizwe. Kuva icyo gihe, ahagarariwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, uwo mugaragu yabaye ihuriro rya tewokarasi ku isi. Mu isi yose, Inteko Nyobozi ihagarariwe na za Komite z’Amashami, abagenzuzi basura amatorero, hamwe n’abasaza b’itorero.
6 Gufatanya n’uwo muteguro wa gitewokarasi, bifite uruhare rw’ingenzi mu kugandukira tewokarasi. Ubwo bufatanye butuma habaho ubumwe na gahunda muri “bene Data, [“umuryango wose w’abavandimwe,” MN ]” bo mu isi yose (1 Petero 2:17). Byongeye kandi, ibyo bishimisha Yehova, we ‘Mana itari iy’umuvurungano, ahubwo y’amahoro.’—Abakorinto 14:33.
Abasaza [b’Itorero] Muri Tewokarasi
7. Kuki umuntu ashobora kuvuga ko abasaza b’Abakristo bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi?
7 Abasaza bose bashyirwaho, uko urwego baba barimo rwaba ruri kose, bagomba kuba bujuje ibisabwa bivugwa muri Bibiliya bihereranye n’umurimo w’umugenzuzi cyangwa umusaza (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9). Nanone kandi, amagambo Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso, areba abasaza bose. Yagize ati “mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose [u]mwuka [w]era [w]abashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire [i]torero ry’Imana” (Ibyakozwe 20:28). Ni koko, abasaza b’itorero bashyirwaho n’umwuka wera uturuka kuri Yehova Imana (Yohana 14:26). Bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi. Byongeye kandi, umukumbi baragira ni uw’Imana. Bityo rero, umukumbi ni uwa Yehova, si uw’abasaza. Iyo ni yo tewokarasi.
8. Muri iki gihe ni izihe nshingano z’abasaza muri rusange?
8 Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abefeso, yavuze inshingano z’abasaza muri rusange agira ati “[yahaye] bamwe kuba intumwa ze; n’abandi kuba abahanuzi; n’abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza; n’abandi kuba abungeri n’abigisha: kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo” (Abefeso 4:11, 12). Intumwa n’abahanuzi barangiranye no kuva mu bwana k’ “umubiri wa Kristo.” (Gereranya na 1 Abakorinto 13:8.) Icyakora, abasaza bo baracyakomeza gushishikarira cyane kubwiriza, kuragira umukumbi no kwigisha.—2 Timoteyo 4:2; Tito 1:9.
9. Ni gute abasaza bashobora kwitegura ubwabo kugira ngo ubushake bw’Imana bukorwe mu itorero?
9 Ubwo tewokarasi ari ubutegetsi bw’Imana, abasaza nyabo bagira ubumenyi bwuzuye ku bihereranye n’ubushake bw’Imana. Yosuwa yari yarategetswe gusoma Amategeko buri munsi. Abasaza na bo bagomba buri gihe kwiga no gusuzuma Ibyanditswe, no kumenya neza ibikubiye mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byandikwa n’umugaragu ukiranuka w’ubwenge (2 Timoteyo 3:14, 15). Muri ibyo, hakubiyemo amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! hamwe n’ibindi bitabo bigaragaza uburyo bwo gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mimerere yihariye.a Ariko kandi, n’ubwo ari iby’ingenzi ko umusaza amenya kandi agakurikiza amabwiriza atangwa mu bitabo bya Watch Tower Society, nanone agomba kumenya neza amahame y’Ibyanditswe ayo mabwiriza ashingiyeho. Bityo, azaba ashobora gukurikiza amabwiriza ashingiye ku Byanditswe mu buryo burangwamo gushyira mu gaciro n’impuhwe.—Gereranya na Mika 6:8.
Gukorana Umwuka wa Gikristo
10. Ni yihe myifatire mibi abasaza bagomba kwirinda, kandi gute?
10 Ahagana mu mwaka wa 55 w’igihe cyacu, intumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto urwandiko rwe rwa mbere. Kimwe mu bibazo yibanzeho, cyari gihereranye n’abantu bamwe bashakaga kwigira abakomeye mu itorero. Pawulo yanditse agira ati “mumaze guhaga; mumaze gutunga; ndetse mwimye nk’abami, tutari kumwe: yemwe icyampa mukima, kugira ngo natwe twimane namwe” (1 Abakorinto 4:8). Mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu, Abakristo bose bari bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ijuru ari abami n’abatambyi (Ibyahishuwe 20:4, 6). Uko bigaragara ariko, Abakorinto bamwe bari baribagiwe ko ku isi hatabaho abami muri tewokarasi ya Gikristo. Aho kwitwara nk’abami b’iyi si, abungeri b’Abakristo bihingamo kwicisha bugufi, uwo ukaba ari umuco ushimisha Yehova.—Zaburi 138:6; Luka 22:25-27.
11. (a) Ni izihe ngero zimwe na zimwe zitangaje zo kwicisha bugufi? (b) Abasaza hamwe n’abandi Bakristo bose bagomba kwibona bate?
11 Mbese, kwicisha bugufi byaba ari ukugaragaza intege nke? Ashwi da! Yehova ubwe avugwaho kuba yicisha bugufi (Zaburi 18:35). Abami b’Abisirayeli bayoboraga ingabo ku rugamba kandi bagategeka ishyanga bari munsi y’ubuyobozi bwa Yehova. Ariko kandi, buri wese yagombaga kuba maso kugira ngo “umutima we utishyira hejuru ya bene wabo” (Gutegeka 17:20). Yesu wazutse, ubu ni Umwami mu ijuru. Nyamara kandi, ubwo yari hano ku isi, yogeje ibirenge by’intumwa ze. Mbega ukwicisha bugufi gukomeye! Mu kugaragaza ko yashakaga ko intumwa ze na zo zajya zicisha bugufi, yagize ati “ubwo mbogeje ibirenge, kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya” (Yohana 13:14; Abafilipi 2:5-8). Ikuzo ryose n’ibisingizo byose bigomba guhabwa Yehova, aho guhabwa undi muntu uwo ari we wese (Ibyahishuwe 4:11). Abakristo bose, baba abasaza cyangwa bataba bo, bagomba kwiyumvisha icyo bari cyo bamurikiwe n’amagambo ya Yesu agira ati “turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora” (Luka 17:10). Ubundi buryo butari ubwo umuntu yabonamo ibintu, si ubwa gitewokarasi.
12. Kuki urukundo ari umuco w’ingenzi abasaza b’Abakristo bagomba kwihingamo?
12 Uretse kwicisha bugufi, Abakristo b’abasaza bihingamo urukundo. Intumwa Yohana yerekanye agaciro k’urukundo ubwo yagiraga ati “udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Abadakunda nta bwo bagendana na tewokarasi. Nta bwo bazi Yehova. Ku bihereranye n’Umwana w’Imana, Bibiliya igira iti “urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka” (Yohana 13:1). Ubwo yabwiraga abantu 11 bari kuzaba abagize Inteko Nyobozi mu itorero rya Gikristo, Yesu yagize ati “ngiri itegeko ryanjye: mukundane, nkuko nabakunze” (Yohana 15:12). Urukundo ni ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri. Rukurura ab’imitima imenetse, abarira, n’imbohe zo mu buryo bw’umwuka zifuza kubona umudendezo (Yesaya 61:1, 2; Yohana 13:35). Abasaza bagomba kuba intangarugero mu kugaragaza ibyo.
13. N’ubwo muri iki gihe ibibazo bishobora kugorana, ni gute umusaza ashobora kugira icyo amarira abandi mu mimerere iyo ari yo yose?
13 Muri iki gihe, abasaza bakunze kwakwa ubufasha ku bihereranye n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’insobe. Mu miryango hashobora kubamo ibibazo byimbitse kandi birambye. Abakiri bato bagira ibibazo bishobora kugora abantu bakuru. Guhungabana mu byiyumvo na byo akenshi usanga kubyiyumvisha bigoye. Mu mimerere nk’iyo, hari ubwo umusaza yaba atazi neza icyo yakora. Ariko kandi, ashobora kwiringira ko niba yishingikirije ku bwenge bwa Yehova mu isengesho, agakora ubushakashatsi muri Bibiliya no mu bitabo by’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, kandi akita ku mukumbi yicishije bugufi mu rukundo, azashobora kugira icyo amarira abandi, ndetse no mu mimerere igoranye cyane.
14, 15. Ni ubuhe buhamya bwerekana ko Yehova yasesekaje imigisha ku bwoko bwe abuha abasaza benshi beza?
14 Yehova ahundagaza imigisha myinshi ku muteguro we awuha “impano bantu” (Abefeso 4:8, MN ). Buri gihe, Watch Tower Society ibona amabaruwa akubiyemo amagambo arangwamo igishyuhirane ahamya urukundo rugaragazwa n’abasaza bicisha bugufi baragirana impuhwe umukumbi w’Imana. Urugero, umusaza umwe w’itorero yanditse agira ati “nta rundi ruzinduko rw’umugenzuzi w’akarere nibuka rwaba rwarangeze ku mutima cyangwa ngo rube rukivugwa mu itorero nk’uru nguru. Umugenzuzi w’akarere yamfashije kubona akamaro ko gufata ibintu mu buryo bwiza mu mishyikirano yanjye n’abavandimwe, cyane cyane nibuka kubashimira.”
15 Mushiki wacu umwe wigeze kujya kwivuriza mu bitaro byari kure y’iwabo, yanditse agira ati “mbega ukuntu nashyikije umutima mu nda mbonanye n’umusaza mu ijoro rya mbere ubwo nari mpangayitse ndi mu bitaro kure y’imuhira! We n’abandi bavandimwe, bamaranye nanjye igihe kirekire. Ndetse n’abantu b’isi bari bazi uko nari merewe, bemeje ko ntajyaga gukira iyo ntaza guhumurizwa, kwitabwaho no gusabirwa mu isengesho n’abo bavandimwe barangwa n’urukundo kandi bitanze.” Hari undi mushiki wacu na we wanditse agira ati “kuba ndiho ubu mbikesha inteko y’abasaza yampaye ubuyobozi yihanganye mu ntambara yo kurwanya indwara yo kwiheba. . . . Hari umuvandimwe umwe hamwe n’umugore we batari bazi icyo bagomba kumbwira . . . . Ariko icyanyuze umutima kurushaho, ni uko n’ubwo batiyumvishaga neza uko nari merewe, banyitayeho mu rukundo.”
16. Ni iyihe nama Petero yagiriye abasaza?
16 Ni koko, abasaza benshi bakurikiza iyi nama y’intumwa Petero igira iti “muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe, mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze, nk’uko Imana ishaka; atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze, kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi” (1 Petero 5:1-3). Mbega ukuntu abo basaza bayobora mu buryo bwa gitewokarasi ari imigisha!
Intama Muri Tewokarasi
17. Vuga imico imwe n’imwe abagize itorero bose bagomba kwihingamo.
17 Ariko kandi, nta bwo tewokarasi igizwe n’abasaza gusa. Niba abungeri bagomba kubaho mu buryo buhuje na tewokarasi, intama na zo zigomba kubigenza zityo. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko amahame agenga abungeri ari na yo agomba kuyobora intama. Abakristo bose, atari abasaza gusa, bagomba kuba abantu bicisha bugufi kugira ngo Yehova abahe umugisha (Yakobo 4:6). Twese tugomba kwihingamo urukundo, kubera ko tutarufite ibitambo dutura Yehova bitamushimisha (1 Abakorinto 13:1-3). Kandi rero, buri wese muri twe, atari abasaza bonyine, agomba ‘kuzuzwa ubwenge bwose [bwa Yehova] no kumenya kose, ngo amenye neza ibyo Imana ishaka.’—Abakolosayi 1:9.
18. (a) Kuki kugira ubumenyi bwa nyirarureshwa bw’ukuri bidahagije? (b) Ni gute buri wese muri twe ashobora kugira ubumenyi nyakuri?
18 Abakiri bato, hamwe n’abakuze, bahora bahanganye n’ikibazo cyo gufata imyanzuro ikomeye, ari na ko bagerageza gukomeza kuba indahemuka n’ubwo baba mu isi ya Satani. Imyifatire y’isi ku bihereranye n’imyambarire, umuzika, senema, hamwe n’ibitabo, ituma ukwizera kwa bamwe kugeragezwa. Ubumenyi bwa nyirarureshwa bw’ukuri ntibuhagije byo kuba bwadufasha mu kutabogama. Kugira ngo dukomeze kuba indahemuka, tugomba kuba twuzuye ubumenyi nyakuri. Tugomba kugira ubushishozi n’ubwenge buboneka mu Ijambo ry’Imana honyine (Imigani 2:1-5). Ibyo birashaka kuvuga ko tugomba kwihingamo akamenyero keza ko kwiga, gutekereza ku byo twiga, no kubishyira mu bikorwa (Zaburi 1:1-3; Ibyahishuwe 1:3). Nta bwo Pawulo yandikiye abasaza gusa, ahubwo yandikiye Abakristo bose ubwo yagiraga ati “ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.”—Abaheburayo 5:14.
Abungeri n’Intama Bakorera Hamwe
19, 20. Ni izihe nama zihabwa bose kugira ngo bifatanye? n’abasaza, kandi kuki?
19 Noneho rero, umuntu yavuga ko abakorana n’abasaza bagaragaza umwuka wa tewokarasi nyakuri. Pawulo yandikiye Timoteyo agira ati “abakuru b’itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha” (1 Timoteyo 5:17; 1 Petero 5:5, 6). Inshingano yo kuba umusaza, ni igikundiro cyiza; ariko kandi, abenshi mu basaza bafite imiryango, buri munsi bajya ku kazi kandi bakaba bafite abagore n’abana bagomba kwitaho. N’ubwo bishimira gukorera [abavandimwe babo], umurimo wabo urushaho koroha no kubazanira ibyishimo, iyo itorero ribashyigikira aho kunenga ibintu cyangwa ngo ribananize.—Abaheburayo 13:17.
20 Intumwa Pawulo yagize iti “mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo” (Abaheburayo 13:7). Oya, nta bwo Pawulo yateye abavandimwe inkunga yo kuba abigishwa b’abasaza (1 Abakorinto 1:12). Kuba umwigisha w’umuntu, binyuranye na tewokarasi. Icyakora, ni iby’ubwenge rwose kwigana ukwizera kwageragejwe k’umusaza ugendera ku mahame ya gitewokarasi, ushishikarira umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, utajya abura mu materaniro kandi akita ku itorero yicishije bugufi mu rukundo.
Igihamya Ukwizera
21. Kuki twavuga ko Abakristo bagaragaza ukwizera gukomeye nk’ukwa Mose?
21 Mu by’ukuri, kuba hariho umuteguro wa gitewokarasi muri iki gihe kirangwa n’ubuhenebere kurusha ibindi bihe mu mateka ya kimuntu, ni ikimenyetso gihamya ububasha bw’Umutewokarate Mukuru (Yesaya 2:2-5). Nanone kandi, ni ikimenyetso gihamya ukwizera kw’Abakristo bagera hafi kuri miriyoni eshanu, abagabo, abagore n’abana, bahora bahanganye n’ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi, ariko ntibibagirwe na rimwe ko Yehova ari Umutegetsi wabo. Kimwe n’umuntu w’indahemuka Mose ‘wihanganye nk’ureba Itaboneka,’ muri iki gihe na bwo, Abakristo bafite ukwizera gukomeye nk’uko (Abaheburayo 11:27). Bafite igikundiro cyo kuba muri tewokarasi, kandi babishimira Yehova buri munsi (Zaburi 100:4, 5). Kuba biyumvamo imbaraga zikiza za Yehova, bishimira gutangaza bati ‘Uwiteka ni we Mucamanza wacu; Uwiteka ni we utanga amategeko; Uwiteka ni we Mwami wacu; azadukiza.’—Yesaya 33:22.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri ibyo bitabo, harimo nk’icyitwa ngo “Mwirinde Ubwanyu, Murinde n’Umukumbi Wose” kirimo ubuyobozi bushingiye ku Byanditswe, kikaba cyaragenewe abagenzuzi cyangwa abasaza b’amatorero.
Ni Iki Bibiliya Igaragaza?
◻ Ni mu buhe buryo Abakristo bagandukira tewokarasi?
◻ Ni gute tewokarasi ikora muri ikihe gihe?
◻ Ni mu buhe buryo abasaza bagomba kwitegura kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo?
◻ Ni iyihe mico ya Gikristo y’ingenzi abasaza bagomba kwihingamo kandi bakayigaragaza?
◻ Muri tewokarasi, ni iyihe mishyikirano igomba kuba hagati y’intama n’abungeri?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Adamu na Eva batakaje Paradizo bitewe n’uko bashatse kwigirira amahitamo ubwabo ku bihereranye n’icyiza n’ikibi
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Umusaza wita ku ntama abigiranye ukwicisha bugufi n’urukundo, buri gihe azagira ingaruka nziza