ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/9 pp. 14-18
  • Yehova Ategeka—Binyuriye Muri Tewokarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova Ategeka—Binyuriye Muri Tewokarasi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko Ubutegetsi bwa Gitewokarasi Bwaje Kuvuka
  • Ubutegetsi Muri Tewokarasi
  • Ibikorwa n’Imyifatire Bitari Ibya Gitewokarasi
  • Uko Tewokarasi Yaje Kuvaho
  • Tewokarasi Nshya
  • Komeza Kuba Hafi y’Ubuyobozi bwa Gitewokarasi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Abungeri n’Intama Muri Tewokarasi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Turagire Umukumbi Dufatanyije n’Umuremyi Wacu Mukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Ukwaguka kwa gitewokarasi
    Dusingize Yehova turirimba
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/9 pp. 14-18

Yehova Ategeka​—⁠Binyuriye Muri Tewokarasi

“Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose.”​—⁠ZABURI 146:⁠10.

1, 2. (a) Kuki imihati abantu bagiye bagira mu kwiyobora yabaye impfabusa? (b) Ni ubuhe buryo bumwe rukumbi bwo gutegeka bwashoboye kugira icyo bugeraho by’ukuri?

UHEREYE igihe cya Nimurodi, abantu bagiye bagerageza uburyo butandukanye bwo gutegeka umuryango wa kimuntu. Hagiye habaho ubutegetsi bw’igitugu, ubutegetsi bushingiye ku mwami, ubushingiye ku itsinda ry’abantu runaka, hamwe n’ubundi buryo bunyuranye bwa demokarasi. Ubwo bwose Yehova yaraburetse bubaho. Koko rero, kubera ko Imana ari yo soko y’ikirenga y’ubutegetsi bwose, ni muri ubwo buryo yashyize abategetsi batandukanye mu nzego barimo (Abaroma 13:⁠1). Ariko kandi, imihati yose yakozwe n’abantu kugira ngo bitegeke, yabaye impfabusa. Nta mutegetsi n’umwe wa kimuntu washoboye gushyiraho umuryango w’abantu urambye, utajegajega kandi urangwa n’ubutabera. Ibiri amambu, incuro nyinshi “umuntu [yagiye] agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.”​—⁠Umubwiriza 8:⁠9.

2 Mbese, ibyo byagombye kudutangaza? Oya rwose! Umuntu udatunganye ntiyaremewe kwitegeka. ‘Inzira y’umuntu ntiba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze’ (Yeremiya 10:23). Ni yo mpamvu, mu mateka yose ya kimuntu, uburyo bumwe rukumbi bwo gutegeka ari bwo bwonyine bwashobora kugira icyo bugeraho by’ukuri. Ubwo butegetsi ni ubuhe? Ni ubutegetsi bwa gitewokarasi buyobowe na Yehova Imana. Mu Kigiriki cya Bibiliya, ijambo “tewokarasi” risobanura ubutegetsi [kraʹtos] buyoborwa n’Imana [the·osʹ]. None se, ni ubuhe butegetsi bwaba bwiza kuruta ubwa Yehova Imana?​—⁠Zaburi 146:⁠10.

3. Ni izihe ngero zimwe na zimwe za kera za tewokarasi yabayeho hano ku isi?

3 Ubutegetsi bwa gitewokarasi bwategetse igihe gito muri Edeni kugeza ubwo Adamu na Eva bigomekaga kuri Yehova (Itangiriro 3:1-6, 23). Mu gihe cya Aburahamu, tewokarasi isa n’aho yari iriho mu mudugudu w’i Salemu, uwo Melikisedeki yari abereye umwami n’umutambyi (Itangiriro 14:18-20; Abaheburayo 7:1-3). Icyakora, ishyanga rya mbere rya gitewokarasi ryoyoborwaga na Yehova Imana ryashyizweho mu butayu bwa Sinayi mu kinyejana cya 16 mbere y’igihe cyacu. Ibyo byaje bite? Kandi se, ni gute ubwo butegetsi bwa gitewokarasi bwakoraga?

Uko Ubutegetsi bwa Gitewokarasi Bwaje Kuvuka

4. Ni gute Yehova yashinze ishyanga rya gitewokarasi rya Isirayeli?

4 Mu wa 1513 mbere w’igihe cyacu, Yehova yavanye Abisirayeli mu bubata bwa Egiputa, kandi arimburira mu Nyanja Itukura ingabo za Farawo zari zibakurikiye. Hanyuma, yajyanye Abisirayeli ku Musozi Sinayi. Igihe bari babambye amahema munsi y’umusozi, Imana yababwiye binyuriye kuri Mose iti “mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nkay’ikizu, nkabizanira. None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose, kuko isi yose ari iyanjye.” Abisirayeli basubije bagira bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora” (Kuva 19:4, 5, 8). Icyo gihe hakozwe amasezerano, maze ishyanga rya gitewokarasi rya Isirayeri rivuka rityo.​—⁠Gutegeka 26:18, 19.

5. Ni gute umuntu yavuga ko Yehova yategekaga muri Isirayeli?

5 Ni mu buhe buryo Isirayeri yategekwaga na Yehova, kandi atabonwa n’amaso y’abantu (Kuva 33:20)? Ni mu buryo bw’uko amategeko y’iryo shyanga hamwe n’umurimo w’ubutambyi, byatangwaga na Yehova. Abumviraga amategeko kandi bagasenga mu buryo buhuje na gahunda yashyizweho n’Imana, babaga bakorera Umutewokarate Mukuru, Yehova. Byongeye kandi, umutambyi mukuru yabaga afite Urimu na Tamimu, ibyo Yehova Imana yakoreshaga mu gutanga inama mu gihe byabaga byihutirwa (Kuva 28:29, 30). Ikindi kandi, abantu basheshe akanguhe babaga bujuje ibisabwa bahagarariraga Yehova muri tewokarasi, kandi bakareba niba Amategeko y’Imana yubahirizwa. Nidusuzuma ibivugwa kuri abo bantu, tuzarushaho gusobanukirwa ukuntu abantu bagomba kugandukira ubutegetsi bw’Imana.

Ubutegetsi Muri Tewokarasi

6. Kuki bitari byoroshye ko abantu bategeka mu buryo bwa gitewokarasi, kandi se, ni bantu ki bagombaga guhabwa iyo nshingano?

6 Ababaga bari mu nzego z’ubutegetsi muri Isirayeli babaga bafite igikundiro gikomeye, ariko kutabogama bikaba byari ibintu bitaboroheye na mba. Bagombaga kuba maso kugira ngo icyubahiro cyabo ubwabo kitaba ari cyo kiba icy’ingenzi kuruta kweza izina rya Yehova. Amagambo yahumetswe avuga ko ‘bitari mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze,’ yari ukuri ku Bisirayeli nk’uko byari biri no ku bandi bantu. Isirayeli yagiraga umutekano n’uburumbuke iyo ba bantu basheshe akanguhe babaga bibuka ko Isirayeli ari ishyanga rya gitewokarasi, kandi ko bagomba gukora ibyo Yehova ashaka aho gukora ibyo bishakiye ubwabo. Nyuma gato ishyanga rya Isirayeli rimaze gushingwa, Yetiro sebukwe wa Mose, yagaragaje neza uko abo bantu bagombaga kuba bameze, ni ukuvuga ‘abantu bashoboye bubaha Imana [“batinya Imana,” MN ], inyangamugayo, banga impongano.’​—⁠Kuva 18:⁠21.

7. Ni mu buhe buryo Mose yagaragaje mu buryo bw’ intangarugero uko umuntu utegeka ari munsi y’ubuyobozi bwa Yehova Imana agomba kuba ameze?

7 Mose ni we wa mbere washyizwe mu rwego rwo hejuru rw’ubutegetsi muri Isirayeli. Yagaragaje mu buryo bw’intangarugero uko umutegetsi muri gahunda ya gitewokarasi agomba kuba ameze. Ni iby’ukuri ko igihe kimwe yagaragaje intege nke za kimuntu. Ariko kandi, buri gihe Mose yishingikirizaga kuri Yehova. Iyo havukaga ibibazo ntibishobore gukemurwa, yashakiraga ubuyobozi kuri Yehova. (Gereranya no Kubara 15:32-36.) Ni gute Mose yashoboye gutsinda ikigeragezo cyo gukoresha [nabi] urwego rwo hejuru yari arimo yishakira icyubahiro? N’ubwo yayoboraga ishyanga ry’abantu bagera kuri miriyoni, ‘yari umugwaneza [“yicishaga bugufi cyane,” MN ] kurusha abantu bo mu isi bose’ (Kubara 12:⁠3). Nta bwo yashakaga kwishyira hejuru, ahubwo yashishikazwaga no guhesha Imana ikuzo (Kuva 32:7-14). Byongeye kandi, Mose yari afite ukwizera gukomeye. Mu kuvuga ibye mbere y’uko ayobora iryo shyanga, intumwa Pawulo yagize iti “yihanganye, nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:27). Biragaragara ko Mose atigeze na rimwe yibagirwa ko Yehova ari we wari Umutegetsi nyakuri w’iryo shyanga (Zaburi 90:1, 2). Mbega urugero rwiza kuri twe muri iki gihe!

8. Ni irihe tegeko Yehova yahaye Yosuwa, kandi kuki ari iryo kuzirikanwa?

8 Mu gihe kuyobora Isirayeli byagaragaye ko birenze ubushobozi bwa Mose wenyine, Yehova yashyize umwuka we ku bantu basheshe akanguhe bageraga kuri 70 kugira ngo bajye bamufasha gucira iryo shyanga imanza (Kubara 11:16-25). Nyuma y’imyaka runaka, buri mudugudu wagombaga kugira umukuru wawo. (Gereranya no Gutegeka 19:12; 22:15-18; 25:7-9.) Mose amaze gupfa, Yehova yagize Yosuwa umuyobozi w’iryo shyanga. Ku bw’icyo gikundiro, dushobora gutekereza ko Yosuwa yari afite byinshi byo gukora. Nyamara kandi, Yehova yamubwiye ko hari ikintu kimwe atagombaga kwibagirwa na rimwe agira ati “ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo, ujye ubitekereza ku manywa na nijoro, kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose” (Yosuwa 1:⁠8). Tuzirikane ko n’ubwo Yosuwa yari amaze imyaka isaga 40 mu murimo, yagombaga gukomeza gusoma Amategeko. Natwe tugomba kwiga Bibiliya kandi tukiyibutsa amategeko ya Yehova n’amahame ye​—⁠tutitaye ku gihe tumaze mu murimo cyangwa ku nshingano twaba dufite.​—⁠Zaburi 119:111, 112.

9. Ni iki cyabaye muri Isirayeli mu gihe cy’abacamanza?

9 Yosuwa yasimbuwe n’uruhererekane rw’abacamanza. Ikibabaje ariko, ni uko mu gihe cyabo, incuro nyinshi Abisirayeli bagiye “bakora ibyangwa n’Uwiteka” (Abacamanza 2:11). Ku bihereranye n’igihe cy’abacamanza, inkuru igira iti “icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite; kandi umuntu wese yitegekaga uko ashatse” (Abacamanza 21:25). Buri wese yagiraga amahitamo ye bwite ku bihereranye n’imyifatire hamwe no gusenga, kandi amateka agaragaza ko Abisirayeli benshi bagize amahitamo mabi. Basengaga ibigirwamana, kandi rimwe na rimwe bagakora ibikorwa by’ubwicanyi bw’agahomamunwa (Abacamanza 19:25-30). Icyakora, hari bamwe babaye intangarugero mu kugaragaza ukwizera.​—⁠Abaheburayo 11:32-38.

10. Ni gute mu gihe cya Samweli ubutegetsi bwa Isirayeli bwaje guhinduka, kandi byatewe n’iki?

10 Mu gihe cy’umucamanza wa nyuma, Samweli, Isirayeli yagize ibibazo by’ubutegetsi. Bohejwe n’amahanga y’abanzi babo yari abakikije, yose akaba yarategekwaga n’abami, Abisirayeli na bo batekereje ko bakeneye umwami. Bibagiwe ko bari bafite Umwami, kandi ko ubutegetsi bwabo bwari ubwa gitewokarasi. Yehova yabwiye Samweli ati “[si] wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo” (1 Samweli 8:⁠7). Urugero rwabo ruratwibutsa ukuntu byoroshye kuba twatakaza uburyo bwacu bwo kubona ibintu mu buryo bw’umwuka, maze tukoshywa n’isi idukikije.​—⁠Gereranya na 1 Abakorinto 2:14-16.

11. (a) N’ubwo habayeho ihinduka ry’ubutegetsi, kuki umuntu yavuga ko Isirayeli yakomeje kuba tewokarasi iyobowe n’abami? (b) Ni irihe tegeko Yehova yahaye abami b’Isirayeli, kandi yari agamije iki?

11 Icyakora, Yehova yemereye Abisirayeli icyo basabaga maze abahitiramo abami babo babiri ba mbere, ari bo Sawuli na Dawidi. Isirayeli yakomeje kuba tewokarasi, iyobowe na Yehova. Kugira ngo abo bami bayo bajye bibuka ibyo, buri wese muri bo yagombaga kugira kopi ye y’Amategeko, kandi akajya ayasoma buri munsi “kugira ngo yige kubaha [“gutinya,” MN ] Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira: umutima we utishyira hejuru ya bene wabo” (Gutegeka 17:19, 20). Ni koko, Yehova yashakaga ko abari mu nzego z’ubutegetsi muri tewokarasi ye batishyira hejuru, kandi ibikorwa byabo byagombaga guhuza n’Amategeko ye.

12. Ni ubuhe budahemuka Umwami Dawidi yagaragaje?

12 Umwami Dawidi yizeraga Yehova mu buryo butangaje, kandi Imana yamusezeranije ko yari kuzaba sekuruza w’inzu y’abami yari kuzahoraho iteka ryose (2 Samweli 7:16; 1 Abami 9:⁠5; Zaburi 89:30, umurongo wa 29 muri Biblia Yera). Urugero rwa Dawidi rwo kugandukira Yehova yicishije bugufi, rukwiriye kwiganwa. Yagize ati “Uwiteka, umwami azishimira imbaraga zawe. Erega agakiza kawe azakanezererwa cyane!” (Zaburi 21:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera)! N’ubwo rimwe na rimwe Dawidi yacumuraga bitewe n’intege nke z’umubiri, ubusanzwe yishingikirizaga ku mbaraga za Yehova aho kwishingikiriza ku ze.

Ibikorwa n’Imyifatire Bitari Ibya Gitewokarasi

13, 14. Ni ibihe bikorwa bimwe na bimwe bitari ibya gitewokarasi byakozwe n’abasimbuye Dawidi?

13 Abayobozi ba Isirayeli si ko bose bari bameze nka Mose na Dawidi. Hari benshi bagiye bagandira cyane gahunda ya gitewokarasi baha intebe ugusenga kw’ikinyoma muri Isirayeli. Ndetse na bamwe mu bategetsi b’indahemuka, rimwe na rimwe bakoraga ibinyuranye na gahunda ya gitewokarasi. Ibibabaje cyane ni ibyabaye kuri Salomo, wari ufite ubwenge bwinshi n’ubutunzi bwinshi (1 Abami 4:25, 29). Yashatse abagore benshi kandi aha intebe ibikorwa byo gusenga ibigirwamana muri Isirayeli atitaye ku mategeko ya Yehova. Uko bigaragara kandi, ubutegetsi bwa Salomo bwaranzwe no gukandamiza abantu mu myaka yabwo ya nyuma.​—⁠Gutegeka 17:14-17; 1 Abami 11:1-8; 12:⁠4.

14 Mu gihe umuhungu wa Salomo, Rehobowamu, yategekaga, abaturage bamusabye kuborohereza uburetwa barimo. Aho kugira ngo akemure icyo kibazo mu bwiyoroshye, yakajije itegeko rye abigiranye ubukana​—⁠bituma atakaza imiryango 10 kuri 12 (2 Ngoma 10:4-17). Umwami wa mbere w’ubwami bwigometse bw’imiryango 10, yabaye Yerobowamu. Kugira ngo atume abo yategekaga batongera kwifatanya n’abavandimwe babo, yashyizeho iyobokamana rishingiye ku gusenga inyana ya zahabu. Ibyo bisa n’aho byarimo ubwenge mu rwego rwa gipolitiki, ariko byari ugusuzugura tewokarasi mu buryo bukabije (1 Abami 12:26-30). Nyuma y’aho, Umwami Asa yatumye ubwibone bushyira ikizinga ku buzima bwe bwari bwararanzwe no gukorana ubudahemuka. Yagiriye nabi umuhanuzi wari uje kumugira inama atumwe na Yehova (2 Ngoma 16:7-11). Ni koko, rimwe na rimwe, abantu bamaze igihe kirekire bakorera [Yehova], na bo bakenera kugirwa inama.

Uko Tewokarasi Yaje Kuvaho

15. Igihe Yesu yari ku isi, ni gute abayobozi b’Abayahudi bahaye isura mbi ubutegetsi bwa gitewokarasi?

15 Igihe Yesu Kristo yari ku isi, Isirayeli yari igifite ubuyobozi bwa gitewokarasi. Ikibabaje ariko, ni uko abenshi mu basaza bari mu nzego z’ubwo buyobozi batitaga ku bintu by’umwuka. Nta bwo bashoboye kwihingamo uwo muco wo kwicisha bugufi nk’uko Mose yabigenje. Yesu yatunze agatoki ukononekara kwabo ko mu buryo bw’umwuka ubwo yagiraga ati “abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose. Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza: kuko ibyo bavuga atari byo bakora.”​—⁠Matayo 23:2, 3.

16. Ni gute, mu kinyejana cya mbere, abayobozi b’Abayahudi bagaragaje ko batubahaga tewokarasi?

16 Nyuma yo kujyana Yesu kwa Ponsiyo Pilato, abayobozi b’Abayahudi bagaragaje ukuntu bari baraciye ukubiri no kugandukira ubutegetsi bwa gitewokarasi. Pilato yaje gusuzuma ibya Yesu maze avuga ko asanze ari umwere. Hanyuma, Pilato yajyanye Yesu imbere y’Abayahudi maze aravuga ati “nguyu umwami wanyu.” Ubwo Abayahudi bateraga hejuru basaba ko Yesu apfa, Pilato yarabajije ati “mbese mbambe umwami wanyu?” Abatambyi bakuru baramusubije bati “nta mwami dufite keretse Kayisari” (Yohana 19:14, 15). Bemeraga ko Kayisari ari we mwami aho kuba Yesu ‘waje mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” MN ]!’​—⁠Matayo 21:⁠9.

17. Kuki Isirayeli y’umubiri yaretse kuba ishyanga rya gitewokarasi?

17 Mu kwanga Yesu, Abayahudi banze tewokarasi, kuko ari we wari kuba uw’ibanze muri gahunda ya gitewokarasi yo mu gihe cyari kuzaza. Yesu ni we wari mwene Dawidi wari kuzaragwa ubwami maze agategeka iteka ryose (Yesaya 9:6, 7; Luka 1:33; 3:23, 31). Ni muri ubwo buryo Isirayeli y’umubiri yaretse kuba ishyanga ryatoranijwe n’Imana.​—⁠Abaroma 9:31-33.

Tewokarasi Nshya

18. Ni iyihe tewokarasi nshya yavutse mu kinyejana cya mbere? Sobanura.

18 N’ubwo Imana yaje kuvana amaboko kuri Isirayeli y’umubiri, nta bwo ubutegetsi bwa gitewokarasi ku isi bwarangiriye aho. Binyuriye kuri Yesu Kristo, Yehova yashyizeho tewokarasi nshya. Iyo tewokarasi ni itorero ry’Abakristo basizwe ryari ishyanga rishya (1 Petero 2:⁠9). Intumwa Pawulo yaryise ‘Isirayeli y’Imana,’ kandi uko bigaragara abarigize bakaba baraturutse “mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose” (Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 5:9, 10). N’ubwo abagize iyo tewokarasi nshya bagandukiraga ubutegetsi bwa kimuntu bw’aho babaga batuye, mu by’ukuri bayoborwaga n’Imana (1 Petero 2:13, 14, 17). Nyuma gato yo kuvuka kwa tewokarasi nshya, abayobozi ba Isirayeli y’umubiri bagerageje guhatira abigishwa bamwe kureka kumvira itegeko Yesu yari yarabahaye. Babyakiriye bate? Barabasubije bati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe 5:29). Mu by’ukuri, ubwo ni bwo buryo bwo kubona ibintu mu buryo bwa gitewokarasi!

19. Ni mu buhe buryo itorero rya Gikristo ryashoboraga kwitwa tewokarasi?

19 Ariko se, ni gute tewokarasi nshya yakoraga? Hariho Umwami, ari we Yesu Kristo wari uhagarariye Umutewokarate Mukuru, Yehova Imana (Abakolosayi 1:13). N’ubwo uwo Mwami atabonekaga akaba yari ari mu ijuru, ubutegetsi bwe bwari ikintu nyakuri ku bo yategekaga, kandi amagambo ye yayoboraga imibereho yabo. Ku bihereranye n’ubuyobozi bugaragara, hashyirwagaho abantu basheshe akanguhe babaga barangwaho imico isabwa yo mu buryo bw’umwuka. I Yerusalemu hari itsinda ry’abantu nk’abo bari bagize inteko nyobozi. Hariho n’abasaza basura amatorero bari bahagarariye iyo nteko, nka Pawulo, Timoteyo na Tito. Byongeye kandi, buri torero ryitabwagaho n’inteko y’abantu basheshe akanguhe, cyangwa abasaza (Tito 1:⁠5). Iyo habaga havutse ikibazo gikomeye, abasaza biyambazaga inteko nyobozi cyangwa umwe mu bayihagarariye, urugero nka Pawulo. (Gereranya n’Ibyakozwe 15:⁠2; 1 Abakorinto 7:⁠1; 8:⁠1; 12:⁠1.) Byongeye kandi, buri wese mu bagize itorero, yagiraga uruhare mu gushyigikira tewokarasi. Buri wese yari afite inshingano imbere ya Yehova, yo gukurikiza mu mibereho ye amahame ashingiye ku Byanditswe.​—⁠Abaroma 14:4, 12.

20. Ni iki cyavugwa ku bihereranye na tewokarasi nyuma y’igihe cy’intumwa?

20 Pawulo yari yaratanze umuburo w’uko nyuma y’urupfu rw’intumwa, ubuhakanyi bwari kwaduka, kandi koko ni ko byagenze (2 Abatesalonike 2:⁠3). Uko ibihe byagendaga bihita, umubare w’abiyitaga Abakristo wageze kuri za miriyoni, hanyuma uza no kugera kuri za miriyoni amagana. Baje gushyiraho uburyo bunyuranye bwo kuyobora idini, urugero nk’ubwo gushyiraho inzego zisumbana z’ubutegetsi, ubwo gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku nteko z’abantu, n’ubwo gushyiraho amatorero yigenga. Ariko kandi, yaba imyifatire y’ayo madini, yaba n’imyizerere yayo, nta bwo byigeze birangwaho ubutegetsi bwa Yehova. Nta bwo byari tewokarasi!

21, 22. (a) Ni gute Yehova yongeye gushyiraho tewokarasi mu gihe cya nyuma? (b) Ni ibihe bibazo bihereranye na tewokarasi bisubizwa mu gice gikurikira?

21 Mu gihe cya nyuma cy’iyi gahunda y’ibintu, hagombaga kubaho ivangurwa hagati y’Abakristo b’ukuri n’Abakristo b’ibinyoma (Matayo 13:37-43). Ibyo byabayeho mu wa 1919, umwaka w’ingenzi mu mateka ya tewokarasi. Icyo gihe, hasohojwe ubuhanuzi butangaje buri muri Yesaya 66:⁠8 bugira buti “ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe?” Igisubizo cy’ibyo bibazo cyabaye yego mu buryo buranguruye! Mu wa 1919, itorero rya Gikristo ryongeye kubaho ari “ishyanga” ukwaryo. Ni nk’aho “igihugu” cya tewokarasi cyavutse mu munsi umwe rwose! Uko igihe cya nyuma cyagendaga cyicuma, ni na ko umuteguro w’iryo shyanga rishya wagiye ugororwa kugira ngo umere nk’uwariho mu kinyejana cya mbere, uko bishoboka kose (Yesaya 60:17). Icyakora, wakomeje kuba uwa gitewokarasi. Ku bihereranye n’imyifatire hamwe n’imyizerere, buri gihe waranzwe no kugendera ku mategeko yahumetswe n’Imana hamwe n’amahame ashingiye ku Byanditswe. Nanone kandi, wakomeje kugandukira Umwami wimitswe, ari we Yesu Kristo.​—⁠Zaburi 45:17; 72:1, 2.

22 Mbese, wifatanya n’iyo tewokarasi? Mbese, waba ufite umwanya mu nzego z’ubuyobozi bwawo? Niba ari uko biri, mbese, waba uzi icyo gukora mu buryo bwa gitewokarasi bisobanura? Waba uzi imitego umuntu agomba kwirinda? Ibyo bibazo bibiri bya nyuma birasuzumwa mu gice gikurikira.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

◻ Tewokarasi ni iki?

◻ Ni mu buhe buryo Isirayeli yari tewokarasi?

◻ Ni izihe ngamba Yehova yafashe kugira ngo yibutse abami ko Isirayeli yari tewokarasi?

◻ Ni mu buhe buryo itorero rya Gikristo ryari tewokarasi, kandi ni gute ryakoraga?

◻ Ni iyihe gahunda ya gitewokarasi yashyizweho muri iki gihe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze