Indirimbo ya 63
Nimureke urumuri rutange umucyo
1. Mana tegeka ko
Umucyo waka.
Hehe n’umwijima
Wo mu gicuku.
Dore imirabyo
Mu rusengero
Rwera rwa Yehova
Iramurika.
2. Abarira bose
Barabwirizwa,
Bagahumurizwa
N’ibyiringiro.
Imbaraga zacu
Ziva ku Mana.
Yo itumenyesha
Ubwo butumwa.
3. Dufashwa n’Imana
Twe abizerwa;
Tujye dushikama,
Nta gucogora.
Twe ubwoko bwayo,
Tuzatangaza
Rirya zina ryayo,
Turisingize.