Indirimbo ya 124
Imbuto yo kwirinda
1. Mukristo, rinda ubugingo;
Gundira ukuri.
Jya ukomeza kwirinda,
Tsinda urugamba.
2. Garagaza urukundo
N’ubwenge iteka,
Twigane Imana yacu
Mu gihe twirinda.
3. Dutegeke umubiri;
Ntiturarikire.
Twe n’abandi twarokoka,
Tugiye twirinda.
4. Tuza mu bigeragezo
Ndetse no mu byago;
Ugumane na Yehova,
Mu budahemuka.