Indirimbo ya 152
Dushimire Imana ku bw’impuhwe zayo
1. Ubutunzi bwa Yehova,
Ubumenyi n’ubwenge
N’imanza ze n’inzira ze,
Nta bwo birondoreka!
Ni nde umuha inama
Cyangwa se ubufasha,
Ngo agire uwo mwenda
Agomba kutwishyura?
2. Nimucyo tumushimire,
Ku bw’impuhwe ze nyinshi,
Kandi tumwiyegurire,
Kuko akiranuka.
Tuzabe indahemuka
Twaramwiyeguriye,
Ubushobozi dufite
Tubukoreshe bwose.
3. Twirinde inzira z’isi,
Dukoreshe ubwenge
N’imbaraga zacu zose,
Twuzuye ukwizera.
Tunasabe umugisha
Turangwe n’urukundo;
Tuzagira amahoro,
N’ibyishimo nyakuri.