Indirimbo ya 159
Amahoro, ubutunzi bwacu
1. Nta mahoro y’abantu
Batubaha Ya;
Abantu ba Satani
Cyangwa ababi.
Amahoro nyakuri,
Ava ku Mana.
Ahabwa abayubaha
N’abayizera.
2. Musingize Yehova,
Imana yacu.
Azaca intambara,
N’ibyago byose.
Kristo, Umwami wacu
N’incuti yacu.
Natsinde atubwire
Iby’amahoro.
3. Hehe n’uburakari,
Cyangwa ubwoba.
Nta macumu n’inkota;
Twabicuzemo.
Ibindi bikoresho
Byo mu murima.
Mubane mu rukundo,
‘Ntama’ za Kristo.
4. Dukunde amahoro,
Dukiranuke.
Tunagire ubwenge
Buva ku Mana.
Inzira zacu zibe
Iz’amahoro,
Kugeza ku byishimo
Dutegereje.