INDIRIMBO YA 113
Dufite amahoro
Igicapye
1. Musingize Yehova,
Imana yacu.
Akunda amahoro
Yanga ibibi.
Na Kristo Umwana we
Arayakunda.
Natsinda intambara
Tuzanezerwa.
2. Ntabwo tukirakara
Nta n’intonganya.
Amacumu n’inkota
Twarabiretse.
Dushake amahoro,
Tubabarira.
Tubane amahoro,
Twigana Yesu.
3. Dufite amahoro
Ava ku Mana.
Amategeko yayo
Turayumvira.
Dukunde amahoro
Tuyishimire,
Kugeza amahoro
Aganje hose.
(Reba nanone Zab 46:9; Yes 2:4; Yak 3:17, 18.)