Indirimbo ya 39
Amahoro, ubutunzi bwacu
Igicapye
1. Musingize Yehova,
Imana yacu.
Azaca intambara
N’ibyago byose.
Kristo Umwana wawe
Muhe gutsinda;
Tugire amahoro
Y’iteka ryose.
2. Hehe n’uburakari
N’akababaro.
Amacumu n’inkota
Ntibikibaho.
Twese dusabwa kujya
Tubabarira.
Twe intama za Yesu
Twige tubeho.
3. Dukunde amahoro,
Dukiranuke,
Tunagire ubwenge
Buva ku Mana.
Dukunde amahoro
Mu nzira zacu,
Kugeza ku mahoro
Dutegereje.
(Reba nanone Zab 46:10; Yes 2:4; Yak 1:17, 18.)