ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 37 pp. 267-271
  • Umuborogo n’ibyishimo bitewe n’irimbuka rya Babuloni

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuborogo n’ibyishimo bitewe n’irimbuka rya Babuloni
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abacuruzi barira kandi bakaboroga
  • Abazishimira irimbuka ryayo
  • Urusyo runini rurohwa mu nyanja
  • Umwenda w’amaraso munini biteye ubwoba
  • Umurwa ukomeye uhinduka umusaka
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Babuloni Ikomeye ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Irimbuka riteye ubwoba ry’idini ry’ikinyoma ryerekanwa mbere y’igihe
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
  • Kulimburwa kwa “Malaya Ukomeye” kuregereje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 37 pp. 267-271

Igice cya 37

Umuborogo n’ibyishimo bitewe n’irimbuka rya Babuloni

1. Mu gihe cy’irimbuka ritunguranye rya Babuloni Ikomeye, “abami bo mu isi” bazabyifatamo bate?

IRIMBUKA rya Babuloni ni inkuru nziza ku bwoko bwa Yehova. Ariko se amahanga yo aribona ate? Yohana abitubwira muri aya magambo ngo “kandi abami bo mu isi basambanaga na wo bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere ubwo bazabona umwotsi wo gutwika kwawo, bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo bati ‘ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudu munini we. Yewe Babuloni wa mudugudu ukomeye we, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe iteka uciriwe ho rigusohoyeho!”​—Ibyahishuwe 18:9, 10.

2. (a) Kubera ko amahembe cumi y’ikigereranyo y’inyamaswa itukura ari yo azarimbura Babuloni Ikomeye, kuki “abami bo mu isi” bazarizwa n’irimbuka ryayo? (b) Kuki abami bitaruye umurwa waciriweho iteka bababaye cyane?

2 Iyo myifatire y’amahanga isa n’aho itangaje, kuko Babuloni izaba irimbuwe n’amahembe cumi y’ikigereranyo y’inyamaswa itukura (Ibyahishuwe 17:16). Ariko mu gihe Babuloni izaba itakiriho, “abami bo mu isi” bazageraho babone ko burya yari ibafitiye akamaro mu bikorwa bituma rubanda bakomeza gucisha make no kuganduka. Abayobozi b’amadini bagiye baha umugisha intambara, bagakoreshwa mu kwinjiza abantu mu ngabo kandi bakabwiriza urubyiruko ruri ku rugamba. Amadini yagiye aha abategetsi babi agakingirizo ko kwera bikingirizaga bakandamiza rubanda. (Gereranya na Yeremiya 5:30, 31; Matayo 23:27, 28.) Ariko noneho, dore abo bami bitaruye uwo murwa waciriweho iteka bababaye cyane. Ntibawegera cyane ngo bawutabare. Bababajwe no kubona urimbuka, ariko ntibababaye ibi byatuma bemera kwishyira mu kaga.

Abacuruzi barira kandi bakaboroga

3. Ni nde wundi ubabazwa n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye, kandi dukurikije uko Yohana abivuga, biraterwa n’iki?

3 Abami bo mu isi si bo bonyine bazababazwa n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye. “Nanone abacuruzi bo mu isi bazayiririra bayiborogere, kuko batagifite ubagurira ibicuruzwa byabo byose, ibicuruzwa byose by’izahabu, ifeza, amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro, n’imyenda myiza, n’imyenda y’isine na hariri n’imyenda y’umutuku, n’ikintu cyose gikozwe mu giti gihumura neza, n’ikintu cyose gikozwe mu mahembe y’inzovu, n’ikintu cyose gikozwe mu giti cy’agaciro kenshi, no mu muringa no mu cyuma no mu mabuye ya marimari; n’ibirungo byitwa sinamomu na amomu n’umubavu n’amavuta ahumura neza n’ububani na divayi n’amavuta ya elayo n’ifu nziza n’ingano n’inka n’intama n’amafarashi n’amagare n’abagaragu n’ubugingo bw’abantu. Ni koko, imbuto nziza ubugingo bwawe bwifuzaga zagushizeho, kandi ibintu biryoha byose n’ibintu byiza byose byarayoyotse bigushiraho, kandi abantu ntibazongera kubibona.”​—Ibyahishuwe 18:11-14, “NW.”

4. Kuki “abacuruzi” bazarira kandi bakaborozwa n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye?

4 Koko rero, Babuloni Ikomeye yabaye incuti magara n’umuguzi mwiza w’abacuruzi b’abaherwe. Urugero, mu binyejana byinshi, ibigo by’abihaye Imana by’amadini yiyita aya gikristo n’amatorero yayo byagiye byirundanyiriza umutungo mwinshi cyane wa zabahu, ifeza, amabuye n’ibiti by’agaciro kenshi, n’ubundi butunzi bunyuranye. Byongeye kandi, amadini aha umugisha ibihe byo gukabya mu kugura ibintu byo kwinezeza hamwe n’isindwe n’ubusambanyi bijyana no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli utukisha Kristo, kimwe n’indi minsi mikuru yitwa ngo ni iyera. Abamisiyonari b’amadini yiyita aya gikristo bagiye bacengera mu bihugu bya kure, bityo bagafungurira “abacuruzi” b’iyi si amasoko mashya. Mu Buyapani, idini ry’Abagatolika ryari ryarazanywe n’abacuruzi mu kinyejana cya 17, ryaje no kwivanga mu ntambara ishingiye ku buhake. Hari igitabo kivuga iby’intambara simusiga yabereye iruhande rw’ingoro ya Osaka kigira kiti “ingabo za Tokugawa zaje gusanga zihanganye n’umwanzi ufite ibirangantego biriho ikimenyetso cy’umusaraba n’ibishushanyo by’Umukiza na Mutagatifu Yakobo, umurinzi wa Esipanye.” Igice cy’abatsinze cyahise gitoteza kandi gitsemba idini Gatolika muri icyo gihugu. Muri iki gihe nabwo, uruhare amadini afite mu by’isi ntiruzayagwa amahoro.​—The Encyclopædia Britannica.

5. (a) Ni gute ijwi riturutse mu ijuru rikomeza rivuga uko “abacuruzi” bazaboroga? (b) Kuki abacuruzi na bo ‘bazihagararira kure’?

5 Ijwi riturutse mu ijuru ryunzemo riti “abatundaga ibyo, abo uwo mudugudu watungishije bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga bavuge bati ‘ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye wambitswe imyenda y’ibitare myiza n’iy’imihengeri, n’iy’imihemba, kandi ukarimbishwa n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imarigarita, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe ubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!’” (Ibyahishuwe 18:15-17a). Kubera irimbuka rya Babuloni Ikomeye, “abacuruzi” bazarizwa no kubona batakaza uwo bakoranaga mu by’ubucuruzi. Mu by’ukuri iryo “ni ishyano, ni ishyano” kuri bo. Ariko rero, tuzirikane ko impamvu z’uko kurira zishingiye ku bwikunde gusa, kandi kimwe n’abami, na bo ‘bazihagararira kure’ bawitaruye. Ntibazegera cyane Babuloni Ikomeye kugira ngo babe bagira icyo bayimarira.

6. Ni gute ijwi riturutse mu ijuru rivuga uko aberekeza n’abasare bazaboroga, kandi se bazaba barizwa n’iki?

6 Inkuru ikomeza igira iti “kandi aberekeza bose n’umuntu wese wambukira mu nkuge hose, n’abasare n’abatunda bambutse inyanja bari bahagaze kure, kandi bakireba umwotsi wo gutwikwa kwawo bavuga amajwi arenga bati ‘ni mudugudu ki uhwanye n’uriya mudugudu ukomeye?’ Bitumurira umukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati ‘ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye watungishije ubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja, ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe!’” (Ibyahishuwe 18:17b-19). Babuloni ya kera yari umugi w’ubucuruzi, kandi yari ifite amato menshi. Babuloni Ikomeye na yo iracuruza cyane binyuze ku “mazi menshi,” ari yo bayoboke bayo. Ibyo bihesha akazi abayoboke bayo benshi. Mbega igihombo bazaterwa n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye! Hehe no kongera kubona isoko y’urwunguko nk’iryo.

Abazishimira irimbuka ryayo

7, 8. Ni gute ijwi riturutse mu ijuru risoza ubutumwa bwaryo ku byerekeye Babuloni Ikomeye, kandi se ni nde uzitabira ayo magambo?

7 Igihe Babuloni ya kera yahirikwaga n’Abamedi n’Abaperesi, Yeremiya yahanuye agira ati “maze ijuru n’ibirimo byose bizishima kuri Babuloni bivuze impundu” (Yeremiya 51:48). Igihe cy’irimbuka rya Babuloni Ikomeye, ijwi rivuye mu ijuru rizasoza ubutumwa bwaryo, ryerekeza kuri Babuloni Ikomeye rigira riti “wa juru we, namwe abera n’intumwa n’abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!” (Ibyahishuwe 18:20). Yehova n’abamarayika bazashimishwa no kubona umwanzi wa kera w’Imana akurwaho, kandi intumwa n’abahanuzi b’Abakristo ba mbere, ubu bazutse bagafata imyanya mu bakuru 24, na bo bazabyishimira.​—Gereranya na Zaburi 97:8-12.

8 Mu by’ukuri, “abera” bose, baba abazukiye kujya mu ijuru cyangwa abazaba bakiri hano ku isi, bazarangurura amajwi y’ibyishimo, kimwe na bagenzi babo bo mu bagize imbaga y’abantu benshi b’izindi ntama. Mu gihe gikwiriye, abantu b’indahemuka bose bo mu gihe cyashize bazazurirwa muri gahunda nshya y’ibintu, maze na bo bifatanye muri ibyo byishimo. Abagize ubwoko bw’Imana ntibigeze bagerageza kwihorera ku bagize amadini y’ibinyoma babatoteza. Bagiye bibuka aya magambo ya Yehova, avuga ngo “guhōra ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka avuga” (Abaroma 12:19; Gutegeka kwa Kabiri 32:35, 41-43). Icyo gihe noneho, Yehova azaba abituye. Amaraso yose yamenwe na Babuloni Ikomeye azaba ahorewe.

Urusyo runini rurohwa mu nyanja

9, 10. (a) Ni iki marayika ukomeye yavuze, kandi ni iki yakoze? (b) Ni ikihe gikorwa gisa n’icyakozwe na marayika ukomeye uvugwa mu Byahishuwe 18:21 cyabaye mu gihe cya Yeremiya, kandi kitwemeza iki? (c) Igikorwa Yohana yabonye cyakozwe na marayika ukomeye ni gihamya y’iki?

9 Igikorwa gikurikiyeho Yohana yabonye, gihamya ko urubanza Yehova yaciriye Babuloni Ikomeye rudasubirwaho. Yohana aragira ati “nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati ‘uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi’” (Ibyahishuwe 18:21). Mu gihe cya Yeremiya, habayeho igikorwa nk’icyo cy’ubuhanuzi bukomeye. Yeremiya yahumekewe n’Imana kugira ngo yandike mu gitabo ‘ibibi byose byari kuzatera i Babuloni.’ Icyo gitabo yagihaye Seraya maze amutegeka kujya i Babuloni. Seraya yakurikije amabwiriza yari yahawe na Yeremiya, maze agezeyo asoma amagambo yarebaga uwo murwa, agira ati “yewe Uwiteka wavuze iby’aha hantu, ibyo kuharimbura ko hatazagira uhaba, ari umuntu cyangwa itungo, ahubwo ko hazaba amatongo iteka ryose.” Hanyuma Seraya ahambira ibuye kuri icyo gitabo maze akijugunya mu ruzi Ufurate avuga ati “uku ni ko i Babuloni hazazika kandi ntihazongera kubyuka hazize ibyago nzahateza.”​—Yeremiya 51:59-64.

10 Kuba igitabo cyarahambiriweho ibuye kikarohwa mu ruzi, byari icyemezo cy’uko Babuloni yari kwibagirana ubutazongera kubyutsa umutwe. Bityo, kuba Yohana yarabonye marayika ukomeye akora igikorwa nk’icyo, ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko umugambi Yehova afitiye Babuloni Ikomeye uzasohora. Kuba muri iki gihe Babuloni ya kera isigaye ari umusaka, ni gihamya ikomeye igaragaza ibizagera ku madini y’ibinyoma mu gihe kiri imbere cyegereje.

11, 12. (a) Ni ayahe magambo marayika ukomeye abwira Babuloni Ikomeye? (b) Yeremiya yahanuye iki ku byerekeye Yerusalemu y’abahakanyi, kandi ibyo bishushanya iki kizaba muri iki gihe?

11 Amagambo akurikira, marayika ukomeye arayabwira Babuloni Ikomeye agira ati “ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi n’abahimbyi b’indirimbo, n’abavuza imyirongi n’abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi. Umucyo w’itabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ry’umukwe n’iry’umugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n’uburozi bwawe.”​—Ibyahishuwe 18:22, 23.

12 Mu magambo nk’ayo, Yeremiya yahanuye ibya Yerusalemu y’abahakanyi agira ati “nzabakuramo ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’urusyo n’umucyo w’urumuri. Iki gihugu cyose kizaba umwirare n’igitangarirwa” (Yeremiya 25:10, 11). Kubera ko amadini yiyita aya gikristo ari igice cy’ingenzi mu bigize Babuloni Ikomeye, azahinduka ikidaturwa nk’uko byashushanyijwe mu buryo butangaje n’imimerere Yerusalemu yari irimo nyuma yo kurimbuka kwayo mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu. Amadini yiyita aya gikristo yahoraga adamaraye mu munezero kandi agahora ashengerewe, azatsindwa asigare ubusa.

13. Ni irihe hinduka ritunguranye rigiye kugera kuri Babuloni Ikomeye, kandi ibyo bizagira izihe ngaruka ku ‘batunzi’ bayo?

13 Koko rero, nk’uko marayika abibwira Yohana, Babuloni Ikomeye uko yakabaye, izatakaza umwanya wayo wo kuba ubwami bukomeye mpuzamahanga, ihinduke ikidaturwa nk’ubutayu. “Abacuruzi” bayo, harimo n’abaherwe baminuje, bagiye bifashisha iyobokamana ryayo ku bw’inyungu zabo bwite cyangwa bakaryikingiriza, kandi abayobozi b’amadini babonye ko kwibonekeza baserukanye n’abo bacuruzi bigira icyo bibungura. Ariko Babuloni Ikomeye ntizongera kubera abo bacuruzi icyitso ukundi. Nta n’ubwo izongera kubeshyeshya amahanga y’isi imigenzo yayo y’amayobera y’idini.

Umwenda w’amaraso munini biteye ubwoba

14. Marayika ukomeye atanga iyihe mpamvu ituma Yehova aciraho iteka Babuloni Ikomeye yihanukiriye, kandi ni ibihe bintu bisa n’ibyo byavuzwe na Yesu igihe yari hano ku isi?

14 Mu gusoza, marayika ukomeye avuga impamvu Yehova aciraho iteka Babuloni Ikomeye mu buryo bukomeye nk’ubwo agira ati “kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mu isi bose yabonetse” (Ibyahishuwe 18:24). Igihe Yesu yari hano ku isi, yabwiye abayobozi b’amadini b’i Yerusalemu ko babarwagaho umwenda w’“amaraso yose y’abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi.” Ibyo byatumye ab’icyo gihe kigoramye barimbuka mu mwaka wa 70 (Matayo 23:35-38). Muri iki gihe, abandi bantu bameze nk’ab’icyo gihe, ari bo banyamadini, na bo babarwaho umwenda wo kumena amaraso bitewe n’uko batoteza abagaragu b’Imana.

15. Mu gihe cy’ishyaka rya Nazi mu Budage, ni gute Kiliziya Gatolika yishyizeho umwenda w’amaraso mu buryo bubiri?

15 Uwitwa Guenter Lewy yaranditse ati “igihe Abahamya ba Yehova bacibwaga muri Bavaria ku itariki ya 13 Mata [1933], Kiliziya yageze n’aho yemera ko Minisiteri y’Uburezi n’iby’Iyobokamana iyiha inshingano yo kurega umuntu wese wo mu bagize ako gatsiko waba akiri muri iryo dini ryaciwe” (The Catholic Church and Nazi Germany). Nguko uko Kiliziya Gatolika yagize uruhare mu gikorwa cyo kujyana Abahamya ibihumbi n’ibihumbi mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Ibiganza byayo byandujwe n’amaraso y’Abahamya amagana n’amagana bishwe. Igihe urubyiruko rw’Abahamya, urugero nka Wilhelm Kusserow, rwagaragarizaga imbere y’abarashi ko rwashoboraga kwemera kwicwa nta gutinya, Hitileri yafashe umwanzuro w’uko uko kwicwa hakoreshejwe amasasu bitari bibakwiriye. Ni yo mpamvu umuvandimwe wa Wilhelm, witwaga Wolfgang, yishwe aciwe umutwe afite imyaka 20 gusa. Muri icyo gihe, Kiliziya Gatolika yateraga abasore b’Abagatolika b’Abadage inkunga yo kwemera gupfa bari mu ngabo z’igihugu cyababyaye. Yewe, kuba kiliziya ibarwaho umwenda w’amaraso birigaragaza rwose!

16, 17. (a) Ni uwuhe mwenda w’amaraso Babuloni Ikomeye igomba kuryozwa, kandi se ni gute Vatikani yishyizeho umwenda w’amaraso mu birebana n’Abayahudi bishwe mu itsembatsemba ryakozwe n’Abanazi? (b) Ni iyihe mpamvu ya mbere igaragaza ko amadini y’ibinyoma agomba kuryozwa miriyoni z’abantu baguye mu ntambara amagana n’amagana zagiye zibaho muri iki gihe?

16 Ariko kandi, ubuhanuzi buvuga ko Babuloni Ikomeye igomba kuryozwa amaraso y’‘abiciwe mu isi bose.’ Ibyo ni ko biri rwose muri iki gihe. Urugero, kubera ko Kiliziya Gatolika yafashije Hitileri kugera ku butegetsi mu Budage ikoresheje ubutiriganya bwayo, Vatikani ibarwaho umwenda uteye ubwoba w’amaraso y’Abayahudi bagera kuri miriyoni esheshatu bishwe mu itsembatsemba ryakozwe n’Abanazi. Byongeye kandi, muri iki gihe abantu bagiye bagwa mu ntambara zibarirwa mu magana, basaga miriyoni ijana. Ese ibyo hari icyo birebaho amadini y’ibinyoma? Yego rwose, bitewe n’impamvu ebyiri.

17 Impamvu ya mbere ni uko intambara nyinshi usanga zifitanye isano n’amacakubiri ashingiye ku idini. Urugero, ubushyamirane bwabaye mu Buhindi hagati y’Abayisilamu n’ab’idini rya Hindu kuva mu mwaka wa 1946 kugeza 1948, bwari bushingiye ku idini. Ubwo bushyamirane bwahitanye abantu ibihumbi amagana n’amagana. Intambara ya Irani na Iraki yabaye mu myaka ya 1980 yari ifitanye isano n’amacakubiri ashingiye ku idini, kandi yoretse imbaga. Ubushyamirane hagati y’Abagatolika n’Abaporotesitanti muri Irilandi y’Amajyaruguru bwahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi. Kuri iyo ngingo, mu mwaka wa 1976, umunyamakuru C. L. Sulzberger yaranditse ati “birababaje kuba rwose kimwe cya kabiri cyangwa kirenga cy’intambara ziri hirya no hino ku isi muri iki gihe ari izishyamiranyije amadini, cyangwa zikaba zifitanye isano n’ubushyamirane bwayo.” Koko rero, uko ni ko byagiye bigenda mu mateka avurunganye ya Babuloni Ikomeye.

18. Ni iyihe mpamvu ya kabiri igaragaza ko amadini y’iyi si abarwaho umwenda w’amaraso?

18 Impamvu ya kabiri ni iyihe? Mu maso ya Yehova, amadini y’isi abarwaho umwenda w’amaraso kuko atigishije abayoboke bayo ukuri mu buryo bwemeza ku birebana n’ibyo Yehova asaba abagaragu be. Ntibigishije abantu ngo babemeze ko abasenga Imana by’ukuri bagomba kwigana Yesu Kristo kandi bagakunda bagenzi babo aho baba bakomoka hose (Mika 4:3, 5; Yohana 13:34, 35; Ibyakozwe 10:34, 35; 1 Yohana 3:10-12). Kuba amadini agize Babuloni Ikomeye atarigeze yigisha ibyo bintu abayoboke bayo, byatumye bemera kujyanwa mu muvumba w’intambara mpuzamahanga. Mbega ukuntu ibyo byarushijeho kugaragarira mu ntambara ebyiri z’isi yose zatangiriye mu bihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, intambara zicaniwemo n’abantu bahuje idini! Iyo abiyitaga Abakristo bose baza gukurikiza amahame ya Bibiliya, izo ntambara ntiziba zarabayeho.

19. Ni uwuhe mwenda w’amaraso uteye ubwoba ubarwa kuri Babuloni Ikomeye?

19 Ayo maraso yose yamenetse, Yehova ayaryoza Babuloni Ikomeye. Iyo abayobozi b’amadini, cyane cyane ayiyita aya gikristo, baza kwigisha abayoboke babo ukuri kwa Bibiliya, iyo mivu y’amaraso ntiyari kumeneka. Mu by’ukuri rero, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, “amaraso y’abahanuzi n’ay’abera” batotejwe kandi bakicwa na Babuloni Ikomeye, ari yo maraya ukomeye, ikaba n’ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, si yo Yehova ayiryoza gusa, ahubwo anayiryoza amaraso y’‘abiciwe mu isi bose.’ Rwose Babuloni Ikomeye ibarwaho umwenda w’amaraso uteye ubwoba. Mbega ukuntu kurimbuka kwayo kwa nyuma bizazana ihumure!

[Agasanduku ko ku ipaji ya 270]

Ingaruka z’ubugambanyi

Guenter Lewy yaranditse ati “iyo ubugatolika bwo mu Budage buza kwiyemeza bumaramaje kurwanya ubutegetsi bwa Hitileri rugikubita, wenda amateka aba yaragenze ukundi. N’iyo uko guhangana kuza kugeraho kukananirwa gucogoza Hitileri kandi ntibihagarike ubwicanyi bwe bwinshi bwose, ntibyari kubura guhesha imyifatire ya Kiliziya ishema ritagira uko ringana. Birumvikana ko iyo myifatire yari guhitana abantu benshi, ariko ibyo bitambo byari kuba bitangiwe guharanira icyo gikorwa cy’imena kuruta ibindi byose. Iyo Hitileri ataza kwizera inkunga imbere mu gihugu, ntiyari gutinyuka gushoza intambara, ibyo bikaba byari gutuma ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni butahatikirira. . . . Mu gihe Abadage ibihumbi n’ibihumbi barwanyaga ishyaka rya Nazi bicwaga urubozo mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bya Hitileri, mu gihe abari bagize urwego rw’iperereza muri Polonye bicwaga, mu gihe Abarusiya ibihumbi amagana bicwaga bazira ko ngo ari ingirwabantu z’Abasilave, no mu gihe abantu 6.000.000 bapfaga bazira ko atari abo mu bwoko bwa ‘Ariyani,’ abayobozi b’idini Gatolika bo mu Budage bo bakomezaga gushyigikira ubwo butegetsi bwakoraga ayo mahano. Papa w’i Roma, umukuru w’iyobokamana akaba n’umwigisha w’ikirenga wa Kiliziya Gatolika y’i Roma mu by’umuco, yarinumiye.”​—The Catholic Church and Nazi Germany, ku ipaji ya 320 n’iya 341.

[Ifoto yo ku ipaji ya 268]

Abategetsi bati “ni ishyano, ni ishyano!”

[Ifoto yo ku ipaji ya 268]

Abacuruzi bati “ni ishyano, ni ishyano!”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze