ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • sh igi. 1 pp. 4-18
  • Kuki wagombye gushishikazwa n’andi madini?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki wagombye gushishikazwa n’andi madini?
  • Uko abantu bashakishije Imana
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki ari ngombwa kugenzura amadini?
  • Ni iki twaheraho tugenzura idini?
  • ‘Idini ryanjye riranyuze’
  • Ibibazo bigomba kubonerwa ibisubizo
  • Idini ryabayeho rite?
    Uko abantu bashakishije Imana
  • Mbese Amadini Yose Ashimisha Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Mbese, Waba Warabonye Idini ry’Ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Idini Yawe Ifite Akamaro Rwose
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Uko abantu bashakishije Imana
sh igi. 1 pp. 4-18

Igice cya 1

Kuki wagombye gushishikazwa n’andi madini?

1-7. Ni ibihe bikorwa bimwe na bimwe by’amadini anyuranye tubona hirya no hino ku isi?

AHO waba utuye hose, nta gushidikanya ko wiboneye ukuntu idini rigira uruhare mu mibereho y’abantu babarirwa muri za miriyoni, kandi wenda ni ko bimeze no kuri wowe. Mu bihugu byiganjemo idini ry’Abahindu, akenshi usanga abantu bagira umuhango witwa puja wo gutura imana zabo amaturo agizwe n’imbuto z’ibiti by’imikindo, indabo na pome. Umutambyi ashyira mu ruhanga rw’abayoboke akadomo k’irangi ry’umutuku cyangwa umuhondo kitwa tilak. Nanone abayoboke babarirwa muri za miriyoni buri mwaka bajya kwiyeza mu ruzi rwa Gange.

2 Mu bihugu byiganjemo Abagatolika, usanga abantu basengera muri za kiliziya na za katedarale, bafite umusaraba cyangwa ishapure. Bifashisha amasaro y’iyo shapure babara amasengesho bavuga bambaza Mariya. Ababikira n’abapadiri bagira amakanzu yirabura bambara.

3 Mu bihugu byiganjemo Abaporotesitanti ho, uhasanga insengero nyinshi, kandi ku cyumweru abayoboke ba za paruwasi bambara imyenda yabo myiza bakajya kuririmba no kumva ibibwiriza. Akenshi abayobozi babo baba bambaye kositimu y’umukara n’akantu k’umweru mu ijosi kabatandukanya n’abandi.

4 Mu bihugu by’Abisilamu, ushobora kumva abavugira mu minara incuro eshanu ku munsi bahamagarira abayoboke gusari. Abisilamu babona ko Korowani ari igitabo gitagatifu. Bemera ko Imana yayihaye umuhanuzi Muhamadi mu kinyejana cya karindwi binyuze ku mumarayika Gaburiyeli.

5 Mu bihugu byinshi byiganjemo Ababuda, uhura n’abiyeguriye idini babonwa ko ari ikimenyetso cyo kwera, bambaye amakanzu ajya gusa n’umuhondo, umukara cyangwa umutuku. Insengero za kera zigaragaramo ibishushanyo bya Buda, zigaragaza ko idini ry’Ababuda ari irya kera.

6 Mu Buyapani higanje idini rya Shinto rigira uruhare mu mibereho ya buri munsi, aho usanga buri muryango ufite ingoro uturiramo abakurambere amaturo. Abayapani basenga basaba ibintu byo mu buzima busanzwe, urugero nko gutsinda ibizamini mu ishuri.

7 Ikindi gikorwa cyo mu rwego rw’idini kizwi ku isi hose ni icy’abantu bajya kubwiriza ku nzu n’inzu no mu mihanda bafite Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Kubera ko baba bafite amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, abantu hafi ya bose bahita bamenya ko ari Abahamya ba Yehova.

8. Kuba kuva kera abantu barabaga bafite amadini bigaragaza iki?

8 Kuba abantu bo hirya no hino ku isi bafite amadini menshi atandukanye biyeguriye bigaragaza iki? Bigaragaza ko mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi byinshi abantu bakeneraga ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Kuva kera abantu bahuraga n’ibigeragezo n’imihangayiko, bakagira ibyo bashidikanyaho n’ibyo bibaza, hakubiyemo n’urupfu rwakomeje kubabera amayobera. Abantu basengaga mu buryo bwinshi butandukanye, bakiyambaza Imana cyangwa imana zabo bazishakiraho imigisha n’ihumure. Nanone idini rigerageza gusubiza ibibazo bikomeye, urugero nk’ibi ngo ‘kuki turiho? Twagombye kubaho dute? Abantu bazamera bate mu gihe kizaza?

9. Ni mu buhe buryo abantu hafi ya bose bafite ikintu biyeguriye mu mibereho yabo kibabera nk’idini?

9 Ku rundi ruhande, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bavuga ko batagira idini kandi ko batemera Imana. Hari n’abandi b’abemeragato, batekereza ko Imana itazwi kandi ko nta n’ushobora kuyimenya. Ibyo ariko ntibishatse kuvuga ko batagira amahame mbwirizamuco bagenderaho, kimwe n’uko kuvuga ko umuntu afite idini bidasobanura ko afite amahame agenderaho. Icyakora niba twemera ko kugira idini ari “ukuba ufite amahame ukomeyeho, ukayizirikaho mu budahemuka, ukayiyegurira kandi ukayubaha n’umutima wawe wose,” ni ukuvuga ko abantu hafi ya bose, hakubiyemo n’abatemera ko Imana ibaho n’abemeragato, baba bafite ikintu biyeguriye mu mibereho yabo kikababera nk’idini.​—The Shorter Oxford English Dictionary.

10. Ese idini rigira ingaruka ku bantu bo muri iki gihe? Tanga urugero.

10 Kuba hariho amadini menshi muri iyi si igenda irushaho kuba nto bitewe n’iterambere mu itumanaho no gutwara abantu n’ibintu, bituma imyizerere y’amadini anyuranye igira ingaruka ku bantu bo ku isi hose, twabyemera tutabyemera. Mu mwaka wa 1989, hasohotse igitabo cyanditswe n’umuntu bamwe bise ‘Umwisilamu w’umuhakanyi’ kirakaza abantu benshi (The Satanic Verses). Iyo ni gihamya igaragaza ko ibyiyumvo bishingiye ku idini bishobora kwigaragaza ku rwego rw’isi yose. Abayobozi b’idini rya Isilamu basabye ko icyo gitabo cyacibwa, n’umwanditsi wacyo akicwa. Ariko se ni iki gituma abantu bagaragaza ubukana bwinshi mu bibazo by’idini?

11. Kuki gusuzuma imyizerere y’andi madini atari bibi?

11 Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba kumenya aho amadini yo mu isi yakomotse. Geoffrey Parrinder yaravuze ati “iyo umuntu agenzuye andi madini ntaba atandukiriye ukwizera kwe. Ahubwo aba yongera ukwizera kwe binyuze mu kuvumbura uko abandi bashakishije ukuri no kumenya uko ubwo bushakashatsi bwatumye bungukirwa” (World Religions—From Ancient History to the Present). Ubumenyi butuma dusobanukirwa, gusobanukirwa bigatuma twihanganira abantu bafite ibitekerezo bidahuje n’ibyacu.

Kuki ari ngombwa kugenzura amadini?

12. Ubusanzwe ni ibihe bintu bigena idini ry’umuntu?

12 Ese wigeze utekereza cyangwa uvuga uti ‘mfite idini ryanjye. Ni ikibazo kireba umuntu ku giti cye. Sinjya mbiganiraho n’abandi’? Ni iby’ukuri ko idini ari ikibazo kireba umuntu ku giti cye, kandi kuva tukivuka ababyeyi bacu na bene wacu baducengejemo ibitekerezo by’idini n’amahame mbwirizamuco. Ni yo mpamvu akenshi dukurikira idini ry’ababyeyi bacu na ba sogokuruza. Usanga idini ryarabaye kimwe mu bigize imigenzo karande y’umuryango. Ingaruka zabyo zabaye izihe? Zabaye iz’uko akenshi usanga abandi ari bo baduhitiyemo idini. Idini ryacu riterwa n’aho twavukiye n’igihe twavukiye. Cyangwa se nk’uko umuhanga mu by’amateka witwa Arnold Toynbee yabigaragaje, incuro nyinshi umuntu agira imyizerere iyi n’iyi bitewe n’“akarere yavukiyemo.”

13, 14. Kuki bidahuje n’ubwenge gutekereza ko idini umuntu yavukiyemo ari ryo ryemerwa n’Imana byanze bikunze?

13 Ese byaba bihuje n’ubwenge gutekereza ko idini umuntu yavukiyemo ari ryo ry’ukuri byanze bikunze? Niba waravukiye mu Butaliyani cyangwa muri Amerika y’Epfo, nta yandi mahitamo wari ufite uretse gukurira mu idini ry’Abagatolika. Niba waravukiye mu Buhindi, birashoboka ko wahise uba Umuhindu, cyangwa ukaba Umusiki niba waravukiye muri Punjabi. Iyo ababyeyi bawe baza kuba bakomoka muri Pakisitani, uko bigaragara wari kuba Umwisilamu. Kandi iyo uvukira mu bihugu by’Abasosiyalisiti, nta yandi mahitamo wari kugira uretse gukura utemera ko Imana ibaho.—Abagalatiya 1:13, 14; Ibyakozwe 23:6.

14 None se ubwo, idini umuntu yavukiyemo riba ari iry’ukuri byanze bikunze kandi ryemerwa n’Imana? Iyo abantu babayeho mu myaka ibihumbi ishize baza kuba baragendeye kuri iyo mitekerereze, n’ubu abantu benshi baba bagikurikiza imihango ya kera yo kwambaza abazimu n’imihango y’iby’iyororoka, bavuga bati ‘ibyo abakurambere babonaga ko ari byiza ni byiza no kuri jye.’

15, 16. Kugenzura andi madini bimaze iki?

15 Kubera ko mu myaka isaga 6.000 ishize ku isi habaye amadini menshi cyane, gusobanukirwa ibyo abandi bizera n’aho imyizerere yabo yakomotse, bishobora kugira icyo bikwigisha kandi bigatuma urushaho kubona ibintu mu buryo bwagutse. Nanone bishobora gutuma ugira ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza.

16 Mu bihugu byinshi, usanga abantu bo mu madini atandukanye baturanye bitewe n’abimukira n’urujya n’uruza rw’abantu. Bityo rero, gusobanukirwa uko abandi babona ibintu bishobora gutuma abantu bo mu madini atandukanye barushaho gushyikirana neza. Nanone bishobora kuvanaho inzangano zogeye mu isi zishingiye ku madini. Ni iby’ukuri ko abantu bashobora kutavuga rumwe ku birebana n’imyizerere y’amadini yabo, ariko nta mpamvu yagombye gutuma umuntu yanga undi bitewe n’uko gusa batabona ibintu kimwe.—1 Petero 3:15; 1 Yohana 4:20, 21; Ibyahishuwe 2:6.

17. Kuki tutagombye kwanga abantu bafite imyizerere itandukanye n’iyacu?

17 Itegeko ry’Abayahudi ba kera ryagiraga riti “ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe, ntukabure guhana mugenzi wawe kugira ngo utizanira icyaha ku bwe. Ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ndi UWITEKA [Yehova]” (Abalewi 19:17, 18, Bibiliya Yera). Uwashinze Ubukristo yaravuze ati “ariko mwebwe munteze amatwi ndababwira nti ‘mukomeze gukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga . . . ’ Ni bwo ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza indashima n’abagome” (Luka 6:27, 35). Korowani na yo irimo igitekerezo nk’icyo munsi y’umutwe uvuga ngo “Ugomba gusuzumwa” (sura 60:7, MMP). Igira iti “birashoboka ko Allah azatuma habaho ubucuti hagati yawe n’abo wabonaga ko ari abanzi bawe. Kandi Allah ni Umunyambaraga; Allah arababarira, ni Umunyambabazi.”

18. Kuki umuntu adashobora gupfa kwizera ibyo abonye byose?

18 Icyakora, nubwo ari ngombwa kwihanganira abandi no kubumva, ibyo ntibishatse kuvuga ko umuntu yakwizera ibyo abonye byose. Nk’uko umuhanga mu by’amateka Geoffrey Parrinder yabivuze, “hari abavuga ko amadini yose afite intego imwe, cyangwa ko ari inzira zingana ziganisha ku kuri, cyangwa ko yose yigisha inyigisho zimwe . . . Icyakora Abaziteki ba kera bafataga imitima igitera y’abantu babaga batambweho ibitambo bakayitura izuba, ntibari bafite idini ryiza nk’iry’Ababuda barangwa n’amahoro.” Byongeye kandi se, Imana si yo yagombye kutwereka uburyo bwo kuyisenga bwemewe n’ubutemewe?—Mika 6:8.

Ni iki twaheraho tugenzura idini?

19. Ni mu buhe buryo idini ryagombye guhindura imyitwarire y’umuntu?

19 Nubwo amadini hafi ya yose afite imyizerere yayo, akenshi usanga iyo myizerere yibumbiye muri tewolojiya ihambaye, ku buryo umuntu usanzwe atabasha kuyisobanukirwa. Ariko kandi, hari ihame rikora hose. Iryo hame rigaragaza ko inyigisho z’idini zagombye kugira ingaruka kuri kamere y’uwizera no ku myifatire agira mu mibereho ye ya buri munsi. Bityo mu rugero ruto cyangwa runini, uko umuntu yitwara biterwa n’idini rye. Ni mu buhe buryo idini ryawe ryaguhinduye? Ese idini ryawe ryatumye urushaho kuba umuntu mwiza? Ryaba se ryaratumye urushaho kuba umuntu ugira ubuntu, w’inyangamugayo, wicisha bugufi, worohera abandi kandi ugira impuhwe? Ibyo ni ibibazo bishyize mu gaciro, kuko nk’uko umwigisha ukomeye Yesu Kristo yabivuze, “igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zitagira umumaro. Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto zitagira umumaro, kandi n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto nziza kiratemwa kikajugunywa mu muriro. Ubwo rero, abo bantu muzabamenyera ku mbuto zabo.”—Matayo 7:17-20.

20. Uruhare idini ryagiye rigira mu mateka rutuma twibaza ibihe bibazo?

20 Amateka y’isi yagombye gutuma twibaza uruhare idini ryagiye rigira mu ntambara nyinshi zayogoje ikiremwamuntu kandi zigateza abantu imibabaro itavugwa. Kuki abantu benshi bagiye bica, kandi bakicwa mu izina ry’idini? Intambara z’Abanyamisaraba, Urukiko rwa Kiliziya, amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Irilande ya Ruguru, ubwicanyi bwabaye hagati ya Iraki na Irani (1980-1988), imvururu zabaye hagati y’Abahindu n’Abasiki mu Buhindi, ibyo byose bituma abantu batekereza bibaza ku myizerere y’amadini no ku mahame mbwirizamuco.—Reba agasanduku kari ahagana hasi.

21. Ni izihe ngero zigaragaza ibikorwa by’amadini yiyita aya gikristo?

21 Amadini yiyita aya gikristo yamenyekaniye ku buryarya yagiye agaragaza kuri icyo kibazo. Mu ntambara ebyiri z’isi yose, Abagatolika bishe abandi Bagatolika, Abaporotesitanti bica abandi Baporotesitanti babitegetswe n’abayobozi babo b’abanyapolitiki b’“Abakristo.” Nyamara kandi, Bibiliya igaragaza neza aho imirimo ya kamere itandukaniye n’imbuto z’umwuka. Ivuga ko imirimo ya kamere ari ‘ugusambana, ibikorwa by’umwanda, kwiyandarika, gusenga ibigirwamana, ubupfumu, inzangano, gushyamirana, ishyari, kuzabiranywa n’uburakari, amakimbirane, amacakubiri, kwiremamo udutsiko tw’amadini, kwifuza, kunywera gusinda, kurara inkera n’ibindi nk’ibyo. Ku birebana n’ibyo, ndababurira hakiri kare nk’uko nigeze kubaburira, ko abakora ibyo batazaragwa ubwami bw’Imana.’ Nyamara abiyita Abakristo bamaze ibinyejana byinshi bakora ibyo bikorwa, kandi incuro nyinshi abayobozi b’amadini yabo barabyihanganiraga.—Abagalatiya 5:19-21.

22, 23. Idini ry’ukuri ryagombye kwera izihe mbuto?

22 Imbuto nziza z’umwuka zitandukanye n’izo: ni “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata. Ibintu nk’ibyo nta mategeko abihanira.” Amadini yose yagombye kwera izo mbuto z’amahoro. Ariko se arazera? Idini ryawe ryo se rirazera?—Abagalatiya 5:22, 23.

23 Bityo rero, iki gitabo gisuzuma uko abantu bagiye bashakisha Imana bifashishije amadini yo mu isi, cyagombye kudufasha gusubiza bimwe mu bibazo twibaza. Ariko se ni iki twagombye guheraho tugenzura idini? Twarigenzura dushingiye ku mahame ya nde?

‘Idini ryanjye riranyuze’

24, 25. Ni ikihe kibazo cy’ingorabahizi kireba buri muntu wese ku birebana n’idini rye?

24 Hari abantu benshi banga kuganira ku by’idini bavuga bati ‘idini ryanjye riranyuze. Nta muntu ngirira nabi, kandi mfasha abandi iyo mbishoboye.’ Ariko se ibyo birahagije? Mbese kugenzura idini dushingiye ku mahame twishyiriyeho birahagije?

25 Hari inkoranyamagambo isobanura ko idini ari “uburyo umuntu agaragazamo ko yizera kandi akubaha imbaraga ndengakamere zibonwa ko ari zo muremyi n’umutegetsi w’ijuru n’isi.” Niba ari uko bimeze rero, umuntu yagombye kwibaza ati ‘ese umuremyi n’umutegetsi w’ijuru n’isi abona ko idini ryanjye ari ryiza?’ Nanone Umuremyi ni we ufite uburenganzira bwo kugena imyifatire yemewe n’itemewe, uburyo bwo gusenga bukwiriye n’ubudakwiriye, n’imyizerere ikwiriye n’idakwiriye. Kugira ngo ibyo abigereho, agomba guhishurira abantu ibyo ashaka, kandi ibyo abahishuriye bikaba bishobora kuboneka mu buryo bworoshye kandi bikabonwa na buri wese. Byongeye kandi, ibyo ahishura nubwo yaba yarabihishuye mu binyejana bitandukanye, byagombye buri gihe kuba bihuza kandi bidahindagurika. Ibyo biha buri wese inshingano itoroshye yo kugenzura akamenya ibyo Imana ishaka kandi yemera.

26. Ni ikihe gitabo cyera twakoresha mu gihe tugenzura uburyo bwo gusenga buhuje n’ukuri? Kandi kuki?

26 Kimwe mu bitabo bya kera cyane kivuga ko cyahumetswe n’Imana ni Bibiliya. Nanone ni cyo gitabo cyakwirakwijwe kandi gihindurwa mu ndimi nyinshi kurusha ibindi bitabo byabayeho. Hashize hafi imyaka ibihumbi bibiri umwe mu banditsi bacyo agize ati “mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Abaroma 12:2). None se ibyo Imana ishaka wabibwirwa n’iki? Nanone uwo mwanditsi yagize ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe yujuje ibisabwa byose, afite ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.” Bityo, Bibiliya yahumetswe ni cyo gipimo cyiringirwa twagombye gukoresha mu gihe tugenzura uburyo bwo gusenga bwemewe kandi buhuje n’ukuri.—2 Timoteyo 3:16, 17.

27. (a) Ni ibihe bitabo byera by’amadini amwe n’amwe yo mu isi? (b) Inyigisho zabyo zagombye kuba zimeze zite uzigereranyije n’iza Bibiliya?

27 Ibitabo bya kera cyane bya Bibiliya byanditswe mbere y’izindi nyandiko zose z’amadini yo mu isi. Ibitabo bitanu bya mbere bya Bibiliya birimo Amategeko yahumetswe (nanone byitwa Torah), byanditswe na Mose mu kinyejana cya 15 n’icya 16 M.Y. Tuyigereranyije n’ibitabo by’andi madini, igitabo gikubiyemo indirimbo z’Abahindu (Rig-Veda) cyanditswe mu mwaka wa 900 M.Y., kandi ntikivuga ko cyahumetswe n’Imana. Igitabo cy’Ababuda cyitwa Ibitebo Bitatu, cyanditswe mu kinyejana cya gatanu M.Y. Korowani, ivugwaho ko yatanzwe n’Imana iyinyujije ku mumarayika Gaburiyeli, ni iyo mu kinyejana cya karindwi N.Y. Igitabo cy’Abamorumoni, bivugwa ko cyahawe Joseph Smith wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze ku mumarayika witwa Moroni, cyanditswe mu kinyejana cya 19. Niba bimwe muri ibyo bitabo byaraturutse ku Mana nk’uko bamwe babivuga, ubuyobozi bitanga mu by’idini ntibwagombye kuvuguruza inyigisho zo muri Bibiliya, kuko ari yo ya mbere yaturutse ku Mana. Nanone byagombye kuba bisubiza bimwe mu bibazo byabereye abantu urujijo.

Ibibazo bigomba kubonerwa ibisubizo

28. Ni ibihe bibazo bimwe na bimwe bikeneye kubonerwa ibisubizo?

28 (1) Mbese Bibiliya yigisha ibyo amadini hafi ya yose yigisha kandi byemerwa n’abantu benshi, ni ukuvuga ko abantu bafite ubugingo budapfa bwimukira ahandi hantu, mu ijuru, ikuzimu, muri purugatori, cyangwa bukongera kuvukira mu wundi mubiri?

(2) Ese Bibiliya yigisha ko Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi atagira izina? Ese yigisha ko ari Imana imwe, ko ari abaperisona batatu mu Mana imwe, cyangwa ko ari imana nyinshi?

(3) Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’umugambi wa mbere Imana yari ifite igihe yaremaga abantu ikabashyira ku isi?

(4) Ese Bibiliya yigisha ko isi izarimburwa? Cyangwa ivuga gusa ko hazabaho imperuka cyangwa iherezo ry’iyi si yononekaye?

(5) Umuntu yabona ate amahoro yo mu mutima n’agakiza?

29. (a) Ni irihe hame ry’ibanze ryagombye kutuyobora mu gihe dushakisha ukuri? (b) Ni ibihe bisubizo Bibiliya itanga ku bibazo twibaza?

29 Buri dini ritanga ibisubizo bitandukanye kuri ibyo bibazo. Ariko kandi mu gihe dushakisha “idini ritunganye,” twagombye kugera ku myanzuro Imana yifuza ko tugeraho (Yakobo 1:27, Bibiliya Yera). Kuki twavuga dutyo? Ni ukubera ko ihame ry’ibanze tuzagenderaho ari iri rikurikira: “Imana igaragare ko ari inyakuri, kabone niyo umuntu wese yagaragara ko ari umunyabinyoma, nk’uko byanditswe ngo ‘kugira ngo ugaragare ko ukiranuka mu magambo yawe, kandi utsinde mu gihe ucirwa urubanza.’”—Abaroma 3:4.a

30. Ni ibihe bibazo bimwe na bimwe tuzasuzuma mu gice gikurikira?

30 Ubu noneho ubwo tumaze kubona icyo twashingiraho tugenzura amadini yo mu isi, nimucyo turebe uko abantu batangiye gushakisha uko bashyikirana n’Imana. Ni iki tuzi ku birebana n’uko idini ryatangiye? Abantu babayeho kera cyane basengaga bate?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza kumenya ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo, turakugira inama yo kugenzura imirongo ikurikira: (1) Intangiriro 1:26; 2:7; Ezekiyeli 18:4, 20; Abalewi 24:17, 18; Matayo 10:28; (2) Gutegeka kwa Kabiri 6:4; 1 Abakorinto 8:4-6; (3) Intangiriro 1:27, 28; Ibyahishuwe 21:1-4; (4) Umubwiriza 1:4; Matayo 24:3, 7, 8; (5) Yohana 3:16; 17:3; Abafilipi 2:5-11; 4:6, 7; Abaheburayo 5:9.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 16]

Amadini yose yagombye kwera imbuto z’amahoro. Ariko se arazera?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]

Idini, urukundo n’urwango

▪ “Intambara zishingiye ku idini zirangwa n’ubukana bw’indengakamere. Iyo abantu barwana bapfa agace runaka gashobora kuba karimo ubutunzi, hari aho bagera bakabona ko intambara ibahendera ubusa maze bagashaka uko bumvikana. Ariko iyo barwana bapfa idini, kumvikana no kwiyunga bisa naho ari ikizira.”—Roger Shinn, umwarimu muri kaminuza wigisha ibyerekeye imibereho y’abantu, Union Theological Seminary, New York.

▪ “Abantu batongana bapfa idini, bakandika barivuganira, bakarirwanirira, bakaripfira. Barikorera ibintu byose uretse kubaho ku bwaryo . . . Aho idini ry’ukuri ryakumiraga icyaha kimwe, amadini y’ibinyoma yatangaga urwitwazo rwo gukora ibyaha igihumbi.”—Charles Caleb Colton (1825).

▪ “Dufite amadini ahagije kugira ngo twangane ariko ntidufite amadini ahagije kugira ngo dukundane.”—Jonathan Swift (1667-1745).

▪ “Nta na rimwe abantu bakora ibibi mu buryo bwuzuye kandi babigiranye ibyishimo nk’igihe babikora babyemejwe n’impamvu zishingiye ku idini.”—Blaise Pascal (1623-1662).

▪ “Intego nyakuri y’idini riruta ayandi ni ugutanga inama n’ukuri ko mu buryo bw’umwuka, ari na byo shingiro ry’inyigisho zaryo, rikabigeza ku bantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo buri wese ashobore gusohoza inshingano nyakuri ireba umuntu. Iyo nshingano ni ugusingiza Imana no kuyishimisha iteka ryose.”—Arnold Toynbee, umuhanga mu by’amateka.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Abahindu bubaha cyane uruzi rwa Gange —barwita Ganga Ma, cyangwa Mama Ganga

Abagatolika bambaza Mariya bakoresheje ishapure

Mu bihugu bimwe na bimwe by’Ababuda, ab’igitsina gabo hafi ya bose bamara igihe runaka mu bigo by’abiyeguriye idini, bambaye amakanzu ajya gusa n’umuhondo

Abisilamu bajya i Maka nibura incuro imwe mu buzima

[Ifoto ari ku ipaji ya 6]

Abahamya ba Yehova bamenyekanye ku isi hose bitewe n’umurimo wo kubwiriza; aha barabwiriza mu mugi wo mu Buyapani

[Ifoto ari ku ipaji ya 9]

Uruhinja rubatirizwa muri rimwe mu madini yiyita aya gikristo. Ese idini umuntu yavukiyemo riba ari ryo ry’ukuri byanze bikunze?

[Ifoto ari ku ipaji ya 11]

Abaziteki batambaga ibitambo by’abantu. Ese koko amadini yose ni “inzira zigana ku kuri”?

[Ifoto ari ku ipaji ya 13]

Abantu babarirwa muri za miriyoni barishe kandi baricwa, mu izina ry’idini

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze