ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 10
  • Ingendo zo Kujya i Yerusalemu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ingendo zo Kujya i Yerusalemu
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Umuryango wa Yesu ujya i Yerusalemu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu afite imyaka 12
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Umwana Yesu mu rusengero
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yesu yitoje kumvira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 10

Igice cya 10

Ingendo zo Kujya i Yerusalemu

IGIHE cy’urugaryi cyari kigeze. Kandi igihe cyari kigeze kugira ngo abagize umuryango wa Yozefu, hamwe n’incuti zabo na bene wabo, bakore urugendo bakoraga buri mwaka mu gihe cy’urugaryi bagiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Igihe batangiraga urwo rugendo rw’ibirometero hafi 100, bari bafite akanyamuneza nk’uko byari bisanzwe. Icyo gihe Yesu yari afite imyaka 12, kandi yari ategerezanyije amatsiko uwo munsi mukuru, wari umushishikaje mu buryo bwihariye.

Kuri Yesu n’abo mu muryango we, Pasika ntiyari ikintu cy’umunsi umwe gusa. Bagumagayo nanone kugira ngo bizihize Umunsi Mukuru w’Imitsima Idasembuwe wamaraga iminsi irindwi yakurikiragaho, bakaba barawubonaga nk’aho wari umwe mu minsi yari igize igihe cya Pasika. Ibyo byatumaga urugendo rwose hamwe rwo kuva iwabo i Nazareti, hakubiyemo n’iminsi bamaraga i Yerusalemu, rumara hafi ibyumweru bibiri. Ariko uwo mwaka wo, kubera ikintu runaka cyabaye ku birebana na Yesu, urwo rugendo rwafashe igihe kirekire kurushaho.

Ikibazo cyagaragaye igihe bari batashye bavuye i Yerusalemu. Yozefu na Mariya bakekaga ko Yesu yari kumwe na bene wabo hamwe n’incuti zabo bari bafatanyije urugendo. Ariko kandi, igihe bahagararaga ijoro riguye, ntiyigeze agaragara, maze bajya kumushakira mu bagenzi bari bafatanyije urugendo. Baramubuze ahantu hose. Ku bw’ibyo, Yozefu na Mariya basubiye i Yerusalemu kumushaka.

Bamaze umunsi wose bamushaka, ariko biba iby’ubusa. No ku munsi wa kabiri nabwo ntibamubonye. Hanyuma, ku munsi wa gatatu, bagiye mu rusengero. Aho ngaho, muri kimwe mu byumba by’urusengero ni ho babonye Yesu yicaye hagati y’abigisha b’Abayahudi, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo.

Mariya yaramubajije ati “mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya? Dore, jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.”

Yesu yatangajwe n’uko batari bazi aho ari. Yarababajije ati “mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?”

Yesu ntiyashoboraga kwiyumvisha impamvu ababyeyi be batari bazi ibyo bintu. Hanyuma, Yesu yasubiranye imuhira n’ababyeyi be, kandi yakomeje kubumvira. Yakomeje kugenda agwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu. Ni koko, kuva Yesu akiri umwana, yatanze urugero rwiza, atari mu bihereranye no gushaka inyungu zo mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo no mu birebana no kubaha ababyeyi be. Luka 2:40-52; 22:7.

▪ Ni uruhe rugendo Yesu yakoranaga n’abagize umuryango we buri gihe cy’urugaryi, kandi rwareshyaga rute?

▪ Igihe Yesu yari afite imyaka 12, ni iki cyabaye bari mu rugendo?

▪ Ni uruhe rugero Yesu yahaye urubyiruko rwo muri iki gihe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze