ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 10 p. 28-p. 29 par. 7
  • Umuryango wa Yesu ujya i Yerusalemu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuryango wa Yesu ujya i Yerusalemu
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ingendo zo Kujya i Yerusalemu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yesu afite imyaka 12
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Umwana Yesu mu rusengero
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yesu yitoje kumvira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 10 p. 28-p. 29 par. 7
Yesu abaza ibibazo abigisha b’Abayahudi mu rusengero icyo gihe akaba yari afite imyaka cumi n’ibiri

IGICE CYA 10

Umuryango wa Yesu ujya i Yerusalemu

LUKA 2:40-52

  • YESU WARI UFITE IMYAKA CUMI N’IBIRI ABAZA IBIBAZO ABIGISHA

  • YESU YITA YEHOVA “DATA”

Hari mu rugaryi, kandi igihe cyari kigeze ngo abagize umuryango wa Yozefu, hamwe n’incuti zabo na bene wabo bakore urugendo rwa buri mwaka bagiye i Yerusalemu. Babaga bagiye kwizihiza Pasika nk’uko Amategeko yabisabaga (Gutegeka kwa Kabiri 16:16). Kuva i Nazareti ujya i Yerusalemu hari ibirometero 120. Cyabaga ari igihe cy’imihihibikano myinshi kandi gishimishije kuri buri wese. Icyo gihe Yesu yari afite imyaka 12, kandi yari ategerezanyije amatsiko kujya muri uwo munsi mukuru no kongera kuba hafi y’urusengero.

Pasika Yesu n’abagize umuryango we bizihizaga ntiyamaraga umunsi umwe gusa. Umunsi wakurikiraga Pasika ni wo wari intangiriro y’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe wamaraga iminsi irindwi (Mariko 14:1). Uwo munsi mukuru wafatwaga nk’umwe mu minsi y’igihe cya Pasika. Ibyo byatumaga urugendo rwose hamwe bakoraga, bava iwabo i Nazareti, iminsi bamaraga i Yerusalemu, n’urwo bakoraga basubira imuhira, rumara hafi ibyumweru bibiri. Ariko muri uwo mwaka ho, urwo rugendo rwafashe igihe kirekire kurushaho bitewe n’ibyabaye kuri Yesu. Byatewe n’ikibazo bamenye ubwo bari mu nzira batashye bavuye i Yerusalemu.

INGENDO ZISHIMISHIJE

Yesu n’abagize umuryango we bari mu nzira bajya i Yerusalemu

Ingendo abantu bakoraga bagiye mu minsi mikuru i Yerusalemu zabaga ari ibihe bishimishije kuri buri wese (Gutegeka kwa Kabiri 16:15). Muri izo ngendo, Yesu yashoboraga kubona uturere dutandukanye tw’igihugu, akamenya imiterere yacyo kandi agahura na bagenzi be babaga baje gusenga Imana baturutse mu tundi turere. Izo ngendo zabaga ari ibihe bitazibagirana!

Igihe bari batashye, Yozefu na Mariya bakekaga ko Yesu yari kumwe na bene wabo hamwe n’incuti zabo bari bafatanyije urugendo. Ariko bahagaze aho bari bagiye kurara, ntibamubona. Batangiye kumushakira mu bandi bagenzi ariko baramubura. Bamushakira ahantu hose baraheba. Nuko Yozefu na Mariya basubira i Yerusalemu kumushakirayo.

Bamaze umunsi wose bamushakisha, baramubura. No ku munsi wa kabiri ntibamubona. Amaherezo ku munsi wa gatatu babonye umuhungu wabo mu rusengero rwari rufite ibyumba byinshi. Basanze yicaye hagati ya bamwe mu bigisha b’Abayahudi. Yari abateze amatwi, ababaza ibibazo kandi bose batangazwaga n’ubwenge bwe.

Yozefu na Mariya babona Yesu

Mariya aramubwira ati “mwana wa, kuki watugenje utya? Dore jye na so twataye umutwe tugushakisha.”​—Luka 2:48.

Yesu yatangajwe n’uko batari bamenye aho bari kumushakira. Yarababajije ati “kuki mwagombye kunshakisha? Mbese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?”​—Luka 2:49.

Hanyuma Yesu, Mariya na Yozefu basubira i Nazareti, kandi akomeza kubagandukira. Yakomeje gukura mu gihagararo kandi agwiza ubwenge. N’igihe yari akiri muto, yashimwaga n’Imana n’abantu. Koko rero, kuva Yesu akiri umwana, yatanze urugero rwiza atari mu bihereranye no gushaka inyungu zo mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo no mu birebana no kubaha ababyeyi.

  • Ni uruhe rugendo Yesu yakoranaga n’abagize umuryango we buri gihe mu rugaryi, kandi kuki?

  • Igihe Yesu yari afite imyaka 12, ni iki Mariya na Yozefu bamenye igihe bavaga i Yerusalemu, kandi se bamusanze he?

  • Ni uruhe rugero rwiza Yesu yasigiye abakiri bato muri iki gihe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze