Igice cya 11
Yohana Ategura Inzira
HARI hashize imyaka cumi n’irindwi uhereye igihe Yesu, wari umwana w’imyaka 12, yabazaga ibibazo abigisha bari mu rusengero. Hari mu rugaryi rwo mu mwaka wa 29 I.C., kandi uko bigaragara, abantu bose bavugaga ibya Yohana mubyara wa Yesu, wabwirizaga hose mu karere kari gakikije Uruzi rwa Yorodani.
Mu by’ukuri, Yohana yari umugabo ushishikaje, haba ku isura no mu byo yavugaga. Umwenda we wari ukozwe mu bwoya bw’ingamiya, kandi yakenyezaga umukandara w’uruhu. Ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura. Ubutumwa bwe bwari ubuhe? “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”
Ubwo butumwa bwashishikaje abari bamuteze amatwi. Abenshi babonye ko bagombaga kwihana, ni ukuvuga ko bagombaga guhindura imitekerereze yabo kandi bakabona ko bakwiriye kureka imyifatire yabo ya kera mibi. Kubera iyo mpamvu, abantu benshi baje baturuka mu karere kari gakikije Yorodani, ndetse n’i Yerusalemu, baza aho Yohana yari ari, maze arababatiza, abibije mu mazi ya Yorodani. Kubera iki?
Umubatizo Yohana yabatizaga wari ikimenyetso cyangwa icyemezo cy’uko abantu bicujije, babivanye ku mutima, ibyaha bakoze bacumura ku isezerano ry’Amategeko y’Imana. Bityo rero, igihe Abafarisayo bamwe na bamwe n’Abasadukayo bazaga kuri Yorodani, Yohana yabaciriyeho iteka agira ati ‘mwa bana b’incira mwe, mwere imbuto zikwiriye abihannye. Ntimukibwire muti “ko dufite Aburahamu, akaba ari we sogokuruza.” Ndababwira yuko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye. Ndetse ubu, intorezo igezwe ku bishyitsi by’ibiti: nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro.’
Kubera ukuntu Yohana yari yitaweho cyane, Abayahudi bamutumyeho abatambyi n’Abalewi. Abo baramubajije bati “uri nde?”
Yohana yaraberuriye ati “si jye Kristo.”
Baramubajije bati “tubwire, uri Eliya?”
Yarabashubije ati “sindi we.”
Baramubaza bati “uri wa muhanuzi?”
Arabasubiza ati “oya.”
Hanyuma, bamubajije bakomeje, bati “none se, uri nde? ngo dusubize abadutumye. Wowe wiyita nde?”
Yohana yarababwiye ati “ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘nimugorore inzira y’Uwiteka,’ nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”
Baramubajije bati “none ubatiriza iki, ko utari Kristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?”
Yarabashubije ati “jye ndabatirisha amazi; ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya; uwo ni we unsimbura.”
Yohana yari arimo ategura inzira mu buryo bw’uko yatumye abantu bagira imimerere y’umutima ikwiriye yari gutuma bemera Mesiya, wari kuzaba Umwami. Yohana yerekeje kuri Uwo, maze agira ati “uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto.” Mu by’ukuri, Yohana yaranavuze ati “uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.”
Bityo rero, ubutumwa bwa Yohana bwavugaga ngo “mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi,” bwari ikimenyetso cyagaragarizaga abantu bose ko umurimo w’Umwami washyizweho na Yehova, ari we Yesu Kristo, wari ugiye gutangira. Yohana 1:6-8, 15-28; Matayo 3:1-12; Luka 3:1-18; Ibyakozwe 19:4.
▪ Yohana yari muntu ki?
▪ Kuki Yohana yabatizaga abantu?
▪ Kuki Yohana yashoboraga kuvuga ko Ubwami bwari hafi?