ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 74 p. 176-p. 177 par. 4
  • Yesu aba Mesiya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu aba Mesiya
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yohana abatiza Yesu
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yesu abatizwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yohana abwira abantu ko Mesiya ari hafi kuza
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Umubatizo wa Yesu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 74 p. 176-p. 177 par. 4
Yohana amaze kubatiza Yesu, umwuka w’Imana waje kuri Yesu umeze nk’inuma

IGICE CYA 74

Yesu aba Mesiya

Yohana yabwirizaga abantu avuga ati: “Hari undi muntu ukomeye kundusha ugiye kuza.” Igihe Yesu yari afite imyaka nka 30 yavuye i Galilaya ajya ku Ruzi rwa Yorodani, aho Yohana yabatirizaga. Yesu yashakaga ko Yohana amubatiza, ariko Yohana yaramubwiye ati: “Si njye ugomba kukubatiza. Ahubwo ni wowe ugomba kumbatiza.” Yesu yabwiye Yohana ati: “Yehova ashaka ko umbatiza.” Hanyuma bajya mu Ruzi rwa Yorodani maze Yohana yibiza Yesu mu mazi.

Yesu amaze kuburuka mu mazi, yarasenze. Icyo gihe ijuru ryarakingutse maze umwuka w’Imana umuzaho umeze nk’inuma. Nuko Yehova avugira mu ijuru ati: “Uri Umwana wanjye nkunda. Ndakwemera!”

Igihe umwuka wa Yehova wazaga kuri Yesu ni bwo yari abaye Kristo cyangwa Mesiya. Ubwo ni bwo yari agiye gutangira umurimo Yehova yamwohereje gukora ku isi.

Yesu akimara kubatizwa, yagiye mu butayu amarayo iminsi 40. Avuyeyo yagiye kureba Yohana. Igihe Yohana yabonaga aje amusanga, yaravuze ati: “Dore Umwana w’Intama w’Imana uzakuraho icyaha cy’abatuye isi.” Ibyo Yohana yavuze byatumye abantu bamenya ko Yesu ari we Mesiya. Ese uzi ibyabaye kuri Yesu igihe yari akiri mu butayu? Reka tubirebe mu gice gikurikira.

“Mu ijuru havugira ijwi rigira riti: ‘uri Umwana wanjye nkunda. Ndakwemera!’”​—Mariko 1:11

Ibibazo: Kuki Yesu yabatijwe? Kuki Yohana yavuze ko Yesu yari Umwana w’Intama w’Imana?

Matayo 3:13-17; Mariko 1:9-11; Luka 3:21-23; Yohana 1:29-34; Yesaya 42:1; Abaheburayo 10:7-9

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze