IGICE CYA 73
Yohana abwira abantu ko Mesiya ari hafi kuza
Igihe Yohana umuhungu wa Zekariya na Elizabeti yari amaze gukura, yabaye umuhanuzi. Yehova yaramukoresheje kugira ngo amenyeshe abantu ko Mesiya yari hafi kuza. Ariko Yohana ntiyigishirizaga mu masinagogi cyangwa mu mijyi. Ahubwo yigishirizaga mu butayu. Abantu bamusangagayo baturutse i Yerusalemu no mu duce twose tw’i Yudaya kugira ngo abigishe. Yabigishije ko bagombaga kureka gukora ibyaha kugira ngo bashimishe Imana. Abantu benshi bumvise ibyo yabigishaga, barihana maze ababatiriza mu Ruzi rwa Yorodani.
Yohana yabagaho mu buzima bworoheje. Yambaraga umwenda ukozwe mu bwoya bw’ingamiya kandi akarya udusimba bita inzige n’ubuki. Abantu bagiraga amatsiko yo kumenya Yohana. Abafarisayo n’Abasadukayo bari abibone, na bo baje kumureba. Yarababwiye ati: “Mugomba kureka ibikorwa byanyu bibi, mukihana. Ntimwibwire ko muri abantu badasanzwe kubera ko gusa muvuga ko muri abana ba Aburahamu. Ibyo ntibisobanura ko muri abana b’Imana.”
Abantu benshi bazaga kureba Yohana bakamubaza bati: “Dukore iki kugira ngo dushimishe Imana?” Yohana yabwiraga Abayahudi ati: “Niba ufite imyenda ibiri, umwe uwuhe udafite n’umwe.” Ese uzi impamvu yababwiraga atyo? Yashakaga ko bamenya ko umuntu udakunda mugenzi we adashobora gushimisha Imana.
Yohana yabwiye abasoresha ati: “Mujye muba inyangamugayo, ntimukagire uwo mutwara ibye.” Abasirikare bo yarababwiye ati: “Ntimukarye ruswa cyangwa ngo mubeshye.”
Abatambyi n’Abalewi na bo baje kureba Yohana baramubaza bati: “Uri nde? Abantu bose bifuza kukumenya.” Yohana yarababwiye ati: “Ni njye uvugira mu butayu, nkayobora abantu kuri Yehova nk’uko Yesaya yabihanuye.”
Abantu bakundaga ibyo Yohana yabigishaga. Abenshi batekerezaga ko yari Mesiya. Ariko yarababwiye ati: “Hari undi muntu ukomeye kundusha uri hafi kuza. Sinkwiriye no gupfundura agashumi ko ku rukweto rwe. Njye mbatirisha amazi, ariko we azabatirisha umwuka wera.”
“Yaje gutanga ubuhamya, ku birebana n’umucyo, kugira ngo abantu bose babone uko bizera binyuze kuri we.”—Yohana 1:7